Nyuma yo gusuzuma imyitwarire ya guverinoma y’Ububiligi mu kibazo cy’amakimbirane ari muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari, abasesenguzi benshi, barimo abanyapolitiki, impuguke mu mateka n’abanyamakuru, basanga icyo gihugu nta kindi cyagombye gukora uretse gusaba imbabazi gusa, kuko Ububiligi ari nyirabayazana w’ayo makimbirane yose.

Nyamara Ububiligi buracyitwara nk’umukoloni, bugerageza gutegeka uRwanda uko rubaho, kabone n’iyo byaba bishyira mu kaga ubuzima bwarwo. Ni aha rero abo basesenguzi bavugira ko Ububiligi ari umugaragu w’amateka, witwaza imfashanyo agashaka kugaraguza uRwanda agati, nk’uko byahoze kera.
Aho kurarama nk’ukiza abavandimwe, cyane cyane ko icyo bapfa ahanini gishingiye ku ngengabitekerezo ya jenoside n’imiyoborere mibi Ububiligi bwaraze aka karere, Ububiligi bwahisemo kubogamira kuri Kongo no kuyishyigikira mu binyoma ikwiza ngo uRwanda nirwo ruyibuza umutekano.
Nk’aho ibyo bidahagije mu kubangamira inyungu z’uRwanda, Ububiligi bwahagurukiye kuruteranya n’abafatanyabikorwa barwo mu iterambere, ibihano ku Rwanda biba igikangisho, hirengagijwe ibimenyetso bigaragaza ibikorwa bya Kongo mu kubuza uRwanda amahoro n’umutekano.
Nk’uko u Rwanda rutahwemye kuvuga ko ntawe ruzapfukamira rusaba uruhushya rwo kwirindira umutekano, rwongeye kwereka Ububiligi ko ubuzima bw’Abanyarwanda butazashingira ku mpuhwe z’uwo ari we wese, maze ku mugoroba wa tariki 18 Gashyantare 2025, ruhagarika amasezerano y’ubufatanye rwari rufitanye n’Ububiligi.
Ayo masezerano yari yatangiye muri 2024, akaba yari kuzageza muri 2029. Guverinoma y’uRwanda yasobanuye ko miliyoni 95 z’amaeuros zitaguranwa agaciro k’Abanyarwanda n’uburenganzira bwabo bwo kubaho.

Umwe mu basanga Ububiligi butari bukwiye ijambo mu bibazo byo muri aka karere, ko ahubwo bukwiye kuryozwa uruhare muri ibyo bibazo, ni Senateri Alain Destexhe wo muri Sena y’icyo gihugu.
Senateri Destexhe yagize ati:”Urebye amateka mabi Ububiligi bufite muri aka karere, ukazirikana raporo yakozwe na Sena y’Ububiligimuw’1997 igaragaza uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu bibazo byose biri muri aka karere, yemwe na Guy Verhofstadt wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi akaba yarasabye uRwanda imbazi, nta kindi gikwiye abategetsi b’Ububiligi, uretse gukorwa n’isoni, bakaruca bakarumira.Kubogama byatuma ibintu birushaho kujya irudubi”.
Abagaye imyitwarire y’Ububiligi bibaza ukuntu abategetsi babwo birengagiza uburyo Leta ya Kongo ifatanya n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR n’indi mitwe yitwara gisirikari mu guhohotera Abatutsi b’Abakongomani.
Ntibumva ukuntu Ububiligi buhumiriza, ntibwamagane Tshisekedi urenga ku mategeko mpuzamahanga, agakoresha abacancuro mu kwica abaturage be.
Hibazwa kandi ukuntu Ububiligi butitaye ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasira ambasade z’ibihugu binyuranye i Kinshasa.
Kuri ibi byose abo basesenguzi banzura ko Ububiligi bwaheranywe n’amateka ya gikoloni, kuko bugifata uRwanda nk’insina ngufi, bashobora gucaho ikoma nta nkomyi. Ntibazi ko Abanyarwanda bamaze imyaka isaga 30 baripakuruye politikiya “cishwaha”.
Ikindi, Ababiligi by’umwihariko, n’abanyaburayi muri rusange, bazi neza ko abategetsi ba Kongo bakunda umuntu ubashimagiza mu mafuti yabo. Biboneye rero ko umuvuno wo gusahura Kongo, ari ukuba utuka uRwanda gusa.