• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka   |   28 Jun 2025

  • AMAFOTO: Police Volleyball yafunguye irerero ryayo muri Lycée de Kigali   |   26 Jun 2025

  • Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi   |   25 Jun 2025

  • Tuyishime Placide uzwi nka Trump yakoze ihererekanyabubasha na Nsengiyumva Richard umusimbuye mu kuyobora Musanze FC   |   25 Jun 2025

  • Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda   |   25 Jun 2025

  • Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”   |   24 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»“U Rwanda ntirukwiye guhakwa n’umugaragu n’amateka” – Senateri Destexhe

“U Rwanda ntirukwiye guhakwa n’umugaragu n’amateka” – Senateri Destexhe

Editorial 20 Feb 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Nyuma yo gusuzuma imyitwarire ya guverinoma y’Ububiligi mu kibazo cy’amakimbirane ari muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari, abasesenguzi benshi, barimo abanyapolitiki, impuguke mu mateka n’abanyamakuru, basanga icyo gihugu nta kindi cyagombye gukora uretse gusaba imbabazi gusa, kuko Ububiligi ari nyirabayazana w’ayo makimbirane yose.

Maxime Prévot, Minisitiri w’Intebe wungirije w’Ububiligi

Nyamara Ububiligi buracyitwara nk’umukoloni, bugerageza gutegeka uRwanda uko rubaho, kabone n’iyo byaba bishyira mu kaga ubuzima bwarwo. Ni aha rero abo basesenguzi bavugira ko Ububiligi ari umugaragu w’amateka, witwaza imfashanyo agashaka kugaraguza uRwanda agati, nk’uko byahoze kera.

Aho kurarama nk’ukiza abavandimwe, cyane cyane ko icyo bapfa ahanini gishingiye ku ngengabitekerezo ya jenoside n’imiyoborere mibi Ububiligi bwaraze aka karere, Ububiligi bwahisemo kubogamira kuri Kongo no kuyishyigikira mu binyoma ikwiza ngo uRwanda nirwo ruyibuza umutekano.

Nk’aho ibyo bidahagije mu kubangamira inyungu z’uRwanda, Ububiligi bwahagurukiye kuruteranya n’abafatanyabikorwa barwo mu iterambere, ibihano ku Rwanda biba igikangisho, hirengagijwe ibimenyetso bigaragaza ibikorwa bya Kongo mu kubuza uRwanda amahoro n’umutekano.

Nk’uko u Rwanda rutahwemye kuvuga ko ntawe ruzapfukamira rusaba uruhushya rwo kwirindira umutekano, rwongeye kwereka Ububiligi ko ubuzima bw’Abanyarwanda butazashingira ku mpuhwe z’uwo ari we wese, maze ku mugoroba wa tariki 18 Gashyantare 2025, ruhagarika amasezerano y’ubufatanye rwari rufitanye n’Ububiligi.

Ayo masezerano yari yatangiye muri 2024, akaba yari kuzageza muri 2029. Guverinoma y’uRwanda yasobanuye ko miliyoni 95 z’amaeuros zitaguranwa agaciro k’Abanyarwanda n’uburenganzira bwabo bwo kubaho.

Senateri Alain Destexhe wamaganye kubogama kwa Guverinoma y’Ububiligi

Umwe mu basanga Ububiligi butari bukwiye ijambo mu bibazo byo muri aka karere, ko ahubwo bukwiye kuryozwa uruhare muri ibyo bibazo, ni Senateri Alain Destexhe wo muri Sena y’icyo gihugu.

Senateri Destexhe yagize ati:”Urebye amateka mabi Ububiligi bufite muri aka karere, ukazirikana raporo yakozwe na Sena y’Ububiligimuw’1997 igaragaza uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu bibazo byose biri muri aka karere, yemwe na Guy Verhofstadt wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi akaba yarasabye uRwanda imbazi, nta kindi gikwiye abategetsi b’Ububiligi, uretse gukorwa n’isoni, bakaruca bakarumira.Kubogama byatuma ibintu birushaho kujya irudubi”.

Abagaye imyitwarire y’Ububiligi bibaza ukuntu abategetsi babwo birengagiza uburyo Leta ya Kongo ifatanya n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR n’indi mitwe yitwara gisirikari mu guhohotera Abatutsi b’Abakongomani.

Ntibumva ukuntu Ububiligi buhumiriza, ntibwamagane Tshisekedi urenga ku mategeko mpuzamahanga, agakoresha abacancuro mu kwica abaturage be.

Hibazwa kandi ukuntu Ububiligi butitaye ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasira ambasade z’ibihugu binyuranye i Kinshasa.

Kuri ibi byose abo basesenguzi banzura ko Ububiligi bwaheranywe n’amateka ya gikoloni, kuko bugifata uRwanda nk’insina ngufi, bashobora gucaho ikoma nta nkomyi. Ntibazi ko Abanyarwanda bamaze imyaka isaga 30 baripakuruye politikiya “cishwaha”.

Ikindi, Ababiligi by’umwihariko, n’abanyaburayi muri rusange, bazi neza ko abategetsi ba Kongo bakunda umuntu ubashimagiza mu mafuti yabo. Biboneye rero ko umuvuno wo gusahura Kongo, ari ukuba utuka uRwanda gusa.

2025-02-20
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa: Batatu bafashwe baha ruswa abapolisi

Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa: Batatu bafashwe baha ruswa abapolisi

Editorial 03 Mar 2017
Banamwana Camarade yagizwe Umutoza Mukuru wa Bugesera FC mu gihe gisigaye ngo umwaka w’imikino wa 2024/25 urangiye

Banamwana Camarade yagizwe Umutoza Mukuru wa Bugesera FC mu gihe gisigaye ngo umwaka w’imikino wa 2024/25 urangiye

Editorial 23 Apr 2025
RDC: Uwari ukuriye Mai-Mai NDC yavuze uko Leta yamufashaga ikanafasha FDLR

RDC: Uwari ukuriye Mai-Mai NDC yavuze uko Leta yamufashaga ikanafasha FDLR

Editorial 04 Feb 2019
Impuguke mu by’umutekano Alex Ward yavuze uko abona ahazaza ha Trump na Iran

Impuguke mu by’umutekano Alex Ward yavuze uko abona ahazaza ha Trump na Iran

Editorial 21 May 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru