Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), amasezerano ya miliyoni 60 z’amadorali ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 54 Frw, azakoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi binyuze mu guhangana n’ikibazo cy’amapfa gikunze kwibasira Akarere ka Kayonza.
Umuhango wo gusinya aya masezerano kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019, wabereye i Roma mu Butaliyani aho Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, yahuriye n’Umuyobozi Mukuru wa IFAD ku Isi, Gilbert Houngbo.
Aya mafaranga azakoreshwa binyuze mu mushinga mugari uzakorwa mu byiciro bibiri birimo ikizatwara miliyoni 13 z’amadorali ya Amerika, mu gihe icyiciro cya kabiri kiri gukorerwa inyigo kugira ngo yemezwe n’Inama y’Ubutegetsi ya IFAD.
Minisitiri Mukeshimana yavuze ko uyu mushinga uzibanda ku kuhira imyaka witezweho gukemura ibibazo biterwa n’izuba ryinshi ryangiza imyaka mu bice byegeranye n’Umurenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza.
Yagize ati “Ni ahantu hamaze iminsi haba ibibazo by’amapfa, twakoranye n’Akarere dutegura umushinga ujyanye no kuhira imyaka muri Kayonza, tukazakora n’ibijyanye no kubona amazi y’amatungo no guteza imbere ubuhinzi mu gice cya Ndego.”
Kuva mu 1981, IFAD ifasha Leta y’u Rwanda binyuze mu mishinga igamije guteza imbere ubuhinzi mu bice by’icyaro irimo kuhira no kongera ubwinshi n’ubwiza bw’umukamo.
Iyi mishinga yose IFAD imaze gutera inkunga ibarirwa muri 14 ifite agaciro ka miliyoni 334.9 z’amadorali ya Amerika. Ubuyobozi bw’iki kigega buvuga ko igihugu aricyo gihitamo aho aya mafaranga ashyirwa n’uburyo akoreshwamo.
Src : IGIHE