Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Emmanuel K. Gasana yavuze ko ubufatanye mu gukumira ibyaha ari inkingi ya mwamba y’ituze n’umutekano birambye.
Ibi yabivuze ku wa 18 Nzeri ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi itatu waberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru w’abahuzabikorwa ku rwego rw’uturere b’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubumbatira umutekano n’abofisiye ba Polisi bashinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu turere.
Mu butumwa bwe, IGP Gasana yabwiye urwo rubyiruko ko “Igihugu kivuye kure kubera ibihe kivuyemo by’icuraburindi bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatewe n’imiyoborere mibi yaranzwe no gukangurira abenegihugu urwango n’amacakubiri, maze arusaba kwiha no kwiyemeza kugera ku ntego y’ubufatanye mu kuzana impinduka zirambye mu iterambere n’umutekano.
Uwo mwiherero wari ugamije kunoza imikoranire no kwagura ibikorwa by’ubufatanye hagati y’uru rubyiruko na Polisi y’u Rwanda mu kubumbatira no gusigasira umutekano, wibanze ku ngingo zirimo imiyoborere , serivisi nziza, kurengera ibidukikije no kurwanya ibyaha nka ruswa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakanguriye urwo rubyiruko kuba ijwi n’umusemburo w’impinduka nziza agira ati:”Ushobora gukora ikosa mu kazi, ariko ntukwiriye gukora iry’imyumvire.”
Yabasabye kuba abenegihugu beza, bakunda igihugu cyabo, bareba kure mu ngamba n’ibyemezo bafata, bajyana n’igihe, kandi barangwa no kwihangana ndetse n’umuhati mu byo bakora.
IGP Gasana yakomeje ababwira ati:”Ibyo igihugu kimaze kugeraho ntibyapfuye kwizana, byaraharaniwe; murasabwa kugira uruhare mu kubisigasira no gufatanya muri gahunda z’iterambere rirambye.”
Kuva ryashyirwaho mu 2013, iri huriro ry’urubyiruko rigira uruhare rukomeye mu kubumbatira umutekano binyuze mu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibyaha. Kugeza ubu, rigizwe n’abanyamuryango bagera ku 50,000 barimo abiga muri Kaminuza, Amashuri makuru n’ayisumbuye ndetse n’ababirangije .
Mu ijambo rye, ushinzwe ubutegetsi n’imiyoborere myiza muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Fred Mufuruki yasabye urwo rubyiruko kuba amaso, amatwi n’ijwi ry’imiyoborere myiza; bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.
Mu isozwa ry’uwo mwiherero wabaye kuva ku wa 16 kugeza ku wa 18 Nzeri, urwo rubyiruko rwiyemeje guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya akarengane, ibiyobyabwenge, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni.
Rwiyemeje kandi gufatanya mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano , gushyiraho gahunda ihamye y’imikorere no kunoza imikoranire yabo n’izindi nzego.
Mu bindi rwiyemeje harimo kongera umubare w’abanyamuryango ku buryo mu mpera z’uyu mwaka bagera kuri miliyoni imwe.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana
RNP