Baca umugani mu Kinyarwanda ngo akabaye icwende ntikoga niyo koze ntigashira umunuko. Ingabire Victoire yashinze DALFA Umurinzi avuye muri FDU Inkingi nyuma yo kuba muri FDLR ku buryo buteruye. Aho azwi cyane ni muri RDR yanabereye umuyobozi. Ingengabitekerezo ya Jenoside irangwa muri ayo mashyaka Ingabire yazengurutse iyakomora kuri MRND na CDR kuko icyahindutse ni amazina naho abayoboke bo ni bamwe.
Nyuma yuko FDU Inkingi ivugiwe mu bitero byishe abaturage bagera kuri 14 mu Kinigi mu karere ka Musanze byabaye mu kwezi k’Ukwakira 2019, Ingabire yaratanguranwe ayivamo ashinga irindi shyaka ryitwa DALFA UMULINZI. Mu kurishinga, Ingabire yashatse guhuma amaso abantu, bityo afatirana umwana w’umusore w’umunyeshuri witwa Mahoro Jean kuko yari amaze kumenya ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yamugira igikoresho. Mahoro Jean ni umusore Ingabire yakuye mu kabari aziko azajya amukoresha mu itangazamakuru ngo agaragaze ko ishyaka rye ritari iry’abahezanguni ; nkuko twatangiye tubibabwira ko akabaye icwende katoga niyo koze kadashira umunuko, Jean Mahoro nubwo yashukishijwe amafaranga ngo bamugaragarize itangazamakuru, ntabwo abakunzi ba Ingabire nawe ubwe nyirizina bigeze bamwiyumvamo ; kugeza naho bamushinje gutanga amakuru yerekeranye na DALFA UMULINZI.
Abasuraga Ingabire bagasangayo Mahoro Jean, ntabwo bamwiyumvagamo maze mu nama ntibirekure ; ikindi nuko nkuko Mahoro Jean yabitangarije inshuti ze, yahoraga abazwa na Ingabire niba aba muri DALFA koko cyangwa ari intumwa, umusore akabihakana. Nyuma Ingabire Victoire yaje gutangira gushakisha impamvu yasezerera Mahoro Jean, kuko yamucagaho abayoboke be b’abahezanguni nuko atangira kumushinja gusuzugura ngo aramushaka akamubura, kuko aba yagiye kwinywera agasembuye mu tubari.
Mu gihe tugitegereje ibizatangazwa na Mahoro Jean nkuko yabisezeranyije inshuti ze, ni ayo makuru Rushyashya yabashije gucukumbura arangwa muri DALFA Umurinzi.