Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yohereje intumwa zigizwe n’abayobozi bakuru muri Guverinoma mu gihugu cya Uganda zishyiriye ubutumwa budasanzwe Perezida Yoweri Museveni wakiriye izi ntumwa mu ngoro ye I Entebbe.
Ibi bibaye nyuma y’Amakuru avuga ko Abayobozi b’inzego z’umutekano za Uganda batangiye gufatanya n’igihugu cy’u Burundi mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Aya makuru aravuga ko kuri ubu u Burundi na Uganda byatangiye ubufatanye bwimbitse bwo gushyigikira agatsiko kwose k’abanyabyaha katangiza ku mugaragaro intambara ku Rwanda, aho bivugwa ko mu gihe ibi bihugu byombi bisanzwe bivugwaho gukorana bya hafi na Kayumba Nyamwasa wa RNC, kuri ubu byatangiye no gufatanya gushyigikira umutwe w’inyeshyamba wa Paul Rusesabagina.
Itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizwe ahagaragara na perezidansi ya Uganda rikaba rigira riti: “Perezida Museveni yakiriye ubutumwa budasanzwe buvuye kuri Perezida Nkurunziza w’u Burundi.”
Ubu butumwa bwashyikirijwe Perezida Museveni kuri uyu wa kane, itariki 22 Ugushyingo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira.
Uyu muminisitiri yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Burundi muri Uganda, Jean Bosco Barege, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Evariste Ndayishimiye n’uwitwa Emmanuel Manirakira.
Ubwo Perezida Museveni yari amaze kwakira raporo y’umuhuza Benjamin Mkapa ku nzira y’ibiganiro hagati ya Guverinoma y’u Burundi n’abatavuga rumwe nayo, kuwa 20 Ugushyingo Museveni yagize ati: “U Burundi bukwiye kubaka itegeko nshinga rishya rishobora kuzana umutekano no kurinda abaturage bose hariya kugirango Abarundi basubire iwabo kandi babashe kubaho mu mahoro.”
Ibi bihabanye n’ukuri kuko kuri ubu biravugwa ko Rusesabagina na Sankara ba MRCD biyunze kuri RNC ya Kayumba Nyamwasa no kurindirwa umutekano na CMI, hari ukoroherezwa mu bikorwa byo gushaka abarwanyi muri Uganda ahiganje Abanyarwanda nka Mubende, Masindi, Hoima, Kibale, Kagadi, Sembabule, Nakivale n’ahandi.
Bivugwa kandi ko Abanyarwanda batuye muri ibi bice bari guhatirwa kohereza abantu babo mu myitozo mu nkambi ziri muri Congo no gutanga amafaranga y’imisanzu y’intambara kandi ngo CMI ikabigiramo uruhare rw’ingenzi. Ngo abanze kohereza abana babo cyangwa gutanga imisanzu, barashinjwa gushyigikira ubutegetsi bw’u Rwanda bakibasirwa kugerwa ubwo basubijwe mu Rwanda bitwa intasi.
Abasirikare bakuru b’u Burundi basura Uganda
Abasirikare bakuru b’u Burundi baravugwaho kuba bamaze iminsi bakunda kujya muri Uganda muri gahunda zigamije gupanga guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Urugero ni Gen. Prime Niyongabo, umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, aho ngo yagaragaye I Kampala mu mushyikirano n’abasirikare bakuru ba Uganda barimo umuvandimwe wa Perezida Museveni, Salim Saleh, umuyobozi wa CMI, Col Abel Kandiho.
Mu nama zabanje kandi ngo Gen Niyongabo yakoranye inama n’aba basirikare bakuru ariko hari n’uwari minisitiri w’umutekano icyo gihe, Gen. Henry Tumukunde ndetse na Col Kaka Bagyenda ukuriye urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO).
Amakuru kandi anavuga ko ukuriye Urwego rushinzwe ubutasi rw’u Burundi (SNR), Etienne ‘Steve’ Ntakirutimana nawe yagiye I Kampala kenshi, aho ngo buri gihe yakirwaga bitangaje ndetse akarindirwa umutekano n’abasirikare ba CMI bisobanuye ko yabaga ari umushyitsi w’ingenzi kandi waje mu butumwa bufitiye inyungu ibihugu byombi.
Hagati aho, biravugwa ko iyi mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yamaze gushinga ububiko bw’ibyo kurya mu Karere ka Kakumiro n’ahitwa Gayaza mu Karere ka Wakiso muri Uganda, aho ngo babitse amatoni y’ibigori yo kugurisha ngo babone amafaranga yo kugura ibikoresho bakeneye mu nkambi zabo no kubona ibyo bagaburira abo binjije.
Sunday
Rushyashya Noneho yahindutse itera bwoba yurwanda
Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
Ayamakuru Niyo Rushyashya Urumugabo
Sunday
Ndabona ntakosa rihari ukuyeho ubwoba Kagome afite
niyogihozo
Kwa jina la Yesu. Nizere ko bizahera mu nzozi bazo . Imana irinda u Rwanda irahari baragorwa n’ubusa. Nibatuze duturane mu bwatsi bwa thomasi. Aba niba bashaka intambara nibarwane hagati yabo twe ntayo dukeneye.