• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Abanyarwanda basaga 30 bafatiwe Kikagati, bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba bagumijwe muri gereza

Uganda: Abanyarwanda basaga 30 bafatiwe Kikagati, bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba bagumijwe muri gereza

Editorial 06 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Urukiko rw’ibanze rwa Mbarara rwagumije muri Gereza ya Mbarara Abanyarwanda basaga 30, Abagande 7, n’Abarundi 2 bashinjwa ibyaha by’iterabwoba, kugeza ku itariki ya 1 Mata 2018.

Aba bakaba ari abafatiwe ku mupaka wa Kikagati uhuza Uganda na Tanzania mu Karere ka Isingiro, kuwa 11 Ukuboza 2017, bakajya gufungirwa muri Nalufenya.

Iri tsinda ry’aba bantu n’abandi ngo batarafatwa nk’uko byemezwa n’Ubushinjacyaha, ngo bari bari kuva muri Uganda bafite imigambi yo gutegura no gukora ibikorwa by’iterabwoba cyangwa gutanga no guhabwa imyitozo y’iterabwoba ku mpamvu za politiki, iyobokamana, imibereho cyangwa iz’ubukungu hatitawe ku bandi bantu cyangwa ibyabo.

Ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere bwakomeje gushinja abashinjwa ko aba bakiriye cyangwa bagatanga imisanzu mu buryo buziguye cyangwa butaziguye hagamijwe ko iyo misanzu izakoreshwa yose cyangwa igice cyayo mu gukora ingendo ziva muri Uganda bagiye gutegura, gushyira mu bikorwa, cyangwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa kubifatiramo no kubitangiramo imyitozo y’iterabwoba.

Urupapuro rw’ikirego nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga, rukaba rugaragaza ko abashinjwa baturukaga mu bice bitandukanye bya Uganda nka Wakiso, Kakumiro, Mubende, na Nakivale mu Karere ka Isingiro.

Bamwe muri ba batawe muri yombi n’abandi batarafatwa, basanganwe indangamuntu z’impimbao 39 bari bagamije kwifashisha mu kubeshya. Abandi bakiri bato muri aba boherejwe mu kigo kigomba kubakurikirana kiri Naguru.

Iri tsinda kandi ryavuzweho kuba ryarafashwe rigiye mu myitozo ya gisirikare y’ishyaka RNC rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, rya Kayumba Nyamwasa, ariko ryo rivuga ko ari abakirisitu bari bagiye mu ivugabutumwa mu Burundi ariko banyuze muri Tanzania.

2018-03-06
Editorial

IZINDI NKURU

Urukiko rwa gisirikare rutegetse ko Bobi Wine arekurwa, yongera gutabwa muri yombi ageze ku muryango

Urukiko rwa gisirikare rutegetse ko Bobi Wine arekurwa, yongera gutabwa muri yombi ageze ku muryango

Editorial 23 Aug 2018
Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Editorial 07 Nov 2024
APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024

APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024

Editorial 13 Dec 2023
Imibanire y’uRwanda-Uganda: Ushobora guhisha ukuri ariko ntiwaguhindura

Imibanire y’uRwanda-Uganda: Ushobora guhisha ukuri ariko ntiwaguhindura

Editorial 08 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Habura amasaha make ngo hatangazwe abakandida ndakuka mu matora ya FERWAFA, Gacinya yangiwe kwiyamamaza
Amakuru

Habura amasaha make ngo hatangazwe abakandida ndakuka mu matora ya FERWAFA, Gacinya yangiwe kwiyamamaza

Editorial 14 Jun 2023
Afurika y’Epfo : Abanyarwanda  bakiranye urugwiro Perezida Kagame, RNC  [ Ibigarasha ] bikwira imishwaro
INKURU NYAMUKURU

Afurika y’Epfo : Abanyarwanda bakiranye urugwiro Perezida Kagame, RNC [ Ibigarasha ] bikwira imishwaro

Editorial 27 Jul 2018
Indi mitungo y’abo kwa Rwigara igiye gutezwa cyamunara
INKURU NYAMUKURU

Indi mitungo y’abo kwa Rwigara igiye gutezwa cyamunara

Editorial 05 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru