Banki nkuru y’igihugu muri Uganda igiye kugurishwa akayabo ka Miliyari 504 ikegurirwa abashoramari kuko ifaranga n’agaciro karyobiri kurushaho kuzamba muri kiriya gihugu.
Amakuru dukesha ikinyamakuru spyreports cyo muri Uganda avuga ko hari amakuru yemeza ko gucunga banki nka leta ya Uganda bitagishobotse mu gihe ikomeje kugenda igwa mu gihombo uko bukeye n’uko bwije bityo ko yakwegurirwa ba rwiyemezamirimo bakaba ari bo bayicunga.
Ubusanzwe, iyi banki ngo isanzwe ifite ikibazo mu micungirwe y’ishilingi rya Uganda, bikaba byarayigushije mu gihombo ndetse n’ibikorwa byo kuyishoramo imari bikaba bitakigenda neza ku buryo nta gikozwe bishobora no kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu muri rusange.
Mbere yo gusohora iri tangazo, iyi banki yari iherutse gufunga indi banki yari isanzwe ifite abanyamuryango benshi muri kiriya gihugu ibi byose bikaba biterwa ahanini no kuba ifaranga ridafite agaciro gahamye mu gihugu no hanze yacyo.
Banki ya Uganda kandi ifite muri gahunda guhagarika urugaga rw’abayobozi bayikoramo mu gihe bivugwa ko bagize uruhare mu micungirwe mibi yayo.
Gusa harakibazwa niba n’andi mabanki yagiye afungwa azajya mu gatebo kamwe n’iyi kuko yashinjwaga imicungire mibi y’amafaranga cyangwa niba ashobora kongera gukora mu gihe yisubiyeho.
Mu minsi ishize, ubuyobozi bw’iyi banki byatakambiye Inteko ishinga amategeko ngo irebe icyo yakora nyuma yo kubona yugarijwe n’urusobe rw’imyenda, aho iki kibazo cyagaragajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, David Bahati ubwo bari mu Nteko.
Minisitiri Bahati we yasabye abadepite ko hakorwa ubuvugizi hakaboneka amafaranga yaba azibye icyuho mu gihe Banki y’igihugu yaba itari gukora akazi kayo kugira ngo hirindwe ingaruka zishobora kuvuka ku bukungu bw’igihugu.
Ku itariki ya 24 gicurasi 2014 umunyamabanga uhorano mu igenamigambi, Keith Muhakanizi yashyikirije inteko ishinga amategeko ibaruwa ikubiyemo inyandiko igaragaza uburyo banki irimo umwenda wa Miliyari zisaga 17 ariko mu igenamigambi ryayo muri 2017, bagasanga banki iri mu gihombo cya Miliyari zisaga 457 .