Abadepite basaga 300 mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda bamaze gusinyira abazajya babarindira umutekano gusa aba bakaba biganjemo abo mu ishyaka riri ku butegetsi NRM.
Ikinyamakuru spyreports kivuga ko buri mudepite wayoye “Yes” mu matora aherutse muri uganda agamije gukuraho ingingo yageneraga imyaka umukuru w’igihugu mu Itegekonshinga rya Uganda ubu yamaze kubona umurinzi ubifitiye ububasha, aba barinzi bakaba bafite imunda nto yo mu bwoko bwa Pisitore na sharijeri z’amasasu 16 buri wese.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko abenshi mu batavuga rumwe na leta badashyigikiye ko perezida Museveni yakongera kwiyamamariza kuyobora kiriya gihugu, bakaba banagaragaza inzangano kuri bagenzi babo bakorana mu Nteko ishinga amategeko bashyigikiye bakanasinya ko iriya ngingo ikurwa mu Itegekonshinga rya Uganda.
Aba badepite bahawe abarinzi bafite imbunda nyuma y’uko bagejeje ikibazo cyabo kuri perezida Museveni mu nama baherutse kugirana mu cyumba cy’inama kiri mu mujyi wa Entebbe aho bamugaragarije impungenge ko hari bagenzi babo bashobora kubagirira nabi mu gihe nta gikozwe kuko batoye yego ku ikurwaho ry’iriya ngingo.
Muri iyo nama, ni ho perezida Museveni yahise asaba IGP Gen Kale Kayihura gukurikirana neza icyo kibazo ndetse akanamenya neza niba umutekano wa buri mudepite watoye yego urinzwe neza.
Aba badepite bahawe abarinzi, basabwe kubamenyera ibintu by’ibanze birimo nko kubishyirira amacumbi no kubamenya mu gihe hari nk’ingendo bakoreye ahantu kure leta na yo ikabamenyera imishahara n’ibikoresho.
Mu ijambo rye, Gen Kayihura yagejeje ku bari aho yagize ati “Ntibyari byoroshye ku ikubitiro ko buri mudepite yabona umupolisi umurinda bitewe n’ibikoresho bitari bihagije, nari nabanje kubabwira ko umwe muri bo uzumva umutekano we utameze neza azegera inzego za polisi zimwegereye akishinganisha, ariko bira baye noneho.”
Mu byumweru bishize, nibwo hari abapolisi bari bahawe inshingano yo kurinda bamwe mu badepite bari bagaragaje impungenge ku mutekano wabo, ariko hibandwa ku bafite ibibazo kurusha abandi.
Kuri ubu, byabaye ngombwa ko buri mudepite wese watoye yego ahabwa umurinzi hatitawe ko yaba akorerwa iterabwoba cyangwa atarikoreerwa.
Mu minsi ishize, nibwo muri Uganda hemejwe itegeko rikuraho ingingo ya 102b igenera ushaka kuyobora igihugu imyaka atagomba kuba arengeje ndetse n’iyo atagomba kuba ari munsi, ni mu biganiro byateje n’imirwano hakitabazwa inzego z’umutekano ndetse kugeza ubu bamwe mu badepite batari babishyigikiye bakaba bagifunze.
Ibi kandi bibaye mu gihe perezida Museveni yamaze gushyira umukono ku itegeko rimuha ubudahangarwa bwo kongera kwiyamamariza kuyobora uganda mu gihe abatavuga rumwe nawe ari byo barwanyije kuva cyera.