• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Uganda : Hari abadepite badakozwa ibyo kwiyamamaza kwa Perezida Museveni mu 2021

Uganda : Hari abadepite badakozwa ibyo kwiyamamaza kwa Perezida Museveni mu 2021

Editorial 25 Feb 2019 POLITIKI

Abadepite batandatu banenze icyemezo cya Komite Nkuru y’Ishyaka (CEC) riri ku butegetsi muri Uganda, NRM cyo kwemeza ko Perezida  Yoweri Kaguta Museveni ari we uzabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2021.

Aba badepite barimo  Theodore Ssekikubo (Lwemiyaga), Monica Amoding, John Baptist Nambeshye, Sam Lyomoki,  Gaffa Mbwatekamwa na Patrick Nsamba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 21 Gashyantare 2019, aba badepite bavuze ko iki cyemezo kigayitse kandi ko ari imbogamizi kuri demokarasi.

Umwe muri aba depite Ssekikubo yagize ati “ Gutanga abakandida b’ishyaka si akazi ka CEC, ibibareba ni uguha umugisha abatanze kandidatire. Ni gute batangaza umukandida umwe? Twamaganye uriya mwanzuro. Twe nk’abahagarariye rubanda ntitwabishyigiikira.”

Mugenzi we, Depite Nambeshye yavuze ko icyemezo cya CEC ari icyo gutsindagiraho abarwanashyaka ba NRM umukandika kandi ko kinyuranyije n’amategeko.

Ati “ Gushyiriraho abakandida abarwanashyaka bitandukanye n’itegeko nshinga rigenga ishyaka. Ntibakwiriye gukumira abandi bagaragaje ko bashaka guhagararira ishyaka. Kuki batabanje kwegera abaturage ngo kugira ngo bavuge uko babyumva?”

Perezida Museveni wemerewe guhagararira ishyaka rye amaze imyaka 33 ku butegetsi. Iyi ni inshuro ya gatandatu agiye kuziyamamariza kuyobora Uganda.

2019-02-25
Editorial

IZINDI NKURU

Amerika yasobanuye byimbitse uko igitero cyahitanye umuyobozi wa ISIS cyagenze

Amerika yasobanuye byimbitse uko igitero cyahitanye umuyobozi wa ISIS cyagenze

Editorial 31 Oct 2019
CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

Editorial 01 Sep 2025
Loni itewe impungenge n’igicu cy’ubwicanyi gikomeje kubudika mu Burundi.

Loni itewe impungenge n’igicu cy’ubwicanyi gikomeje kubudika mu Burundi.

Editorial 20 Sep 2024
Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha

Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha

Administrator 06 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zambia: Abanyarwanda Babiri Birukanwe Bashinjwa Kuba Intasi Z’u Rwanda Batsinze Urubanza
INKURU NYAMUKURU

Zambia: Abanyarwanda Babiri Birukanwe Bashinjwa Kuba Intasi Z’u Rwanda Batsinze Urubanza

Editorial 16 Sep 2018
Kuki hari abumva ko nta kuntu u Rwanda rutaba rufite ingabo muri Kongo?
Amakuru

Kuki hari abumva ko nta kuntu u Rwanda rutaba rufite ingabo muri Kongo?

Editorial 13 Jan 2025
Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere
Amakuru

Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere

Editorial 09 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru