Inzego z’umutekano muri Uganda zahuriye mu iperereza ku buryo mu rugo rwa Gen Salim Saleh, umuvandimwe wa perezida Museveni, ruherereye Arua hibwe imbunda. Ibi bintu bivugwa ko byagizwe ibanga kubera aho iyi mbunda yibwe, ngo bikaba byarabaye ari kuwa kane ku itariki 09 Gicurasi.
Ubwo yabazwaga kugira icyo avuga kuri iki kibazo, umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig. Gen. Richard Karemire, yavuze ko nta gitero cyagabwe mu rugo rwa Gen saleh ubwo iyo mbunda yibwaga.
Yakomeje avuga ariko ko kuwa 06 Gicurasi, umusirikare ufite ipeti rya corporal witwa Richard Komakech wo muri batayo irinda Gen Saleh yataye uburinzi aho yari kuri uyu mujyanama wa perezida Museveni mu by’umutekano n’ubwirinzi atasabye uruhushya.
Kuwa 09 Gicurasi nk’uko Brig Karemire akomeza avuga, ngo hari abinjiye mu mazu abasirikare bacumbikiwemo nyuma basanga habura imbunda.
Iperereza ryakozwe na Chimpreports dukesha iyi nkuru rikaba rivuga ko hibwe imbunda ifite numero RA 18345.
Iyi nkuru iravuga ko Gen Salim Saleh, intwari y’intambara ya NRA yo kubohoza Uganda, afite inzu mu giturage cya Ayiforo, muri paruwasi ya Ariwara, mu Karere ka Arua.
Umuvugizi wa UPDF akaba yatangaje ko iki kibazo cyagejejwe kuri polisi n’ubuyobozi bw’ingabo hakaba hari gukorwa iperereza. Yongeyeho ko igisirikare kidashobora guhita cyanzura ko Cpl Komakech yaba yaragarutse ku kazi mbere y’uko imbunda ibura.
Uyu muvugizi kandi yavuze ko ubwo byabaga Gen Salim saleh atari ahari, aho kuri ubu ari mu butumwa mu gihugu cya Mozambique, ariko akaba yari amaze ibyumweru azenguruka amajyaruguru ya Uganda aho yagiye agirana inama n’abayobozi b’ibanze abasaba gushyigikira uruganda rw’isukari rwo muri iki gice. Uru ruganda bikaba bivugwa ko ari urw’Umunyemari w’Umunyarwanda, Tribert Rujugiro, Salim Saleh akaba afitemo imigabane.
Rujugiro Tribert inshuti ya Salim Saleh
Abayobozi bamwe baratangaza ko hari abantu bamaze gutabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza, bakaba bacumbikiwe muri kasho ya gisirikare muri Arua.
Irengere
Iyo mbonye uko bamwe bangishijwe na zamunyangire birashekeje kweli. Ese iherezo abangisha abandi bo rimwe bo ntibazangwa?