• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Uko uwahoze muri M23 yatawe mu mutego wo kugura imbunda akaba yakatiwe imyaka 6 y’igifungo
Dan Munyamuntu imbere y'urukiko/Ifoto:Chimpreports

Uganda: Uko uwahoze muri M23 yatawe mu mutego wo kugura imbunda akaba yakatiwe imyaka 6 y’igifungo

Editorial 25 Nov 2017 ITOHOZA

Urukiko rwa gisirikare muri Mbarara mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa Kane, itariki 23 Ugushyingo rwakatiye uwahoze mu mutwe wa M23 imyaka 6 y’igifungo azira gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uwakatiwe ni uwitwa Dan Munyamuntu, Umunyekongo bivugwa ko yatorotse inkambi ya Bihanga iherereye muri Ibanda mu Karere ka Kisoro icumbikiye abahoze mu mutwe wa M23 bahungiye muri Uganda nyuma yo gutsindwa intambara muri Congo.

Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Munyamuntu yakoranye n’umwe mu basirikare bakuru b’umutwe w’inyeshyamba z’Abakongomani mu kugura izo mbunda muri Uganda nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga.

Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda rumaze kumenya uyu mugambi, rwapanze igikorwa cyo kugurisha intwaro ariko cya baringa, rubasha kugurisha Munyamuntu imbunda 3 n’imizingo 90 y’amasasu kuwa 14 Gicurasi 2017, aho byakorewe ku kiraro cya Koranorya muri Mbarara.

Umushinjacyaha akaba yakomeje abwira urukiko ko Munyamuntu yishyuye amadorali 500 kuri buri mbunda ndetse n’amashilingi 200,000 yo gutwara ibyo yari amaze kugura, anizeza kuzagaruka kugura izindi mbunda.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa division ya 2 mu gisirikare cya Uganda, Peter Mugisa, ngo ushinjwa amaze guhabwa izo mbunda yahavuye yerekeza muri Kisoro ahita ahura na bariyeri.

Uru rukiko rwa gisirikare rwari rukuriwe na Col Geoffrey Mujuni Rwamunyonyore, rwasanze uyu munyekongo ahamwa n’icyaha rumukatira imyaka 6 y’igifungo.

Iki gihano ngo akaba yagihawe amaze kwemera icyaha asaba kugabanyirizwa igihano.

2017-11-25
Editorial

IZINDI NKURU

Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo

Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo

Editorial 12 Apr 2019
USA: Urukiko rwashimangiye igihano cyahawe uwiyitaga umuvandimwe wa Faustin Twagiramungu ashaka ubuhungiro

USA: Urukiko rwashimangiye igihano cyahawe uwiyitaga umuvandimwe wa Faustin Twagiramungu ashaka ubuhungiro

Editorial 23 Jun 2018
Padiri Nahimana akomeje kwiba impunzi akoresheje numero za Compte

Padiri Nahimana akomeje kwiba impunzi akoresheje numero za Compte

Editorial 31 Oct 2016
Umufasha wa  Charles Ntakirutinka yitabye Imana

Umufasha wa Charles Ntakirutinka yitabye Imana

Editorial 27 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ijambo ry’Umwami Kigeli V muri ibi bihe by’icyunamo Mata 2016. Ni iki kiryihishe inyuma
POLITIKI

Ijambo ry’Umwami Kigeli V muri ibi bihe by’icyunamo Mata 2016. Ni iki kiryihishe inyuma

Editorial 14 Apr 2016
Uburengerazuba: Abibumbiye mu makoperative beretswe inyungu iri mu kwizigamira muri ‘‘Ejo Heza’’
UBUKUNGU

Uburengerazuba: Abibumbiye mu makoperative beretswe inyungu iri mu kwizigamira muri ‘‘Ejo Heza’’

Editorial 17 Dec 2019
Tombola y’igikombe cy’Amahoro isize Rayon Sports izahura na Musanze FC naho APR FC izahura n’ikipe y’Amagaju
Amakuru

Tombola y’igikombe cy’Amahoro isize Rayon Sports izahura na Musanze FC naho APR FC izahura n’ikipe y’Amagaju

Editorial 01 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru