Ibyaha ndegwa hano ni 16, ntabwo nzi niba navuga kuri buri kimwe, cg navuga ku by’ingenzi.”
“Nagira ngo mvuge ku byabaye ku itariki ya 15 Ukuboza , ku gitero cyagabwe ku mamodoka muri Nyungwe. Mu by’ukuri impuzamashyaka MRCD twari twarahaye amabwiriza abayobozi bakuru ba FLN ko mu bikorwa bya gisirikare bagomba gukora, intego twari twarabahaye, twabasabaga guca ibiraro biri mu muhanda, gutega igico imodoka za gisirikare zinyura muri uriya muhanda, ko babishoboye bareba n’ibiro by’imirenge cg uturere biri hafi aho. Icyo ni cyo twari twabasabye, hanyuma tukabasaba ko bareba ahari ibigo byoroheje bya gisirikare cyangwa ibya polisi.”
Ati “Mbere y’iminsi nk’itanu, ko kiriya gitero kiba, njye navuganye na Maj Gen Sinayobye Barnabé, yari ampamagaye ambwira ko ashaka gukora akantu mu mpera z’uriya mwaka. Numvaga yuko agiye gukora kimwe mu byo twari twaramugiriyeho inama, cyane ko jye nk’umuvugizi namusabaga ko yakora igikorwa ushobora kujya ku maradio ukavuga ko wagikoze. Uteye ikigo cya gisirikare, ugatwara intwaro cyangwa ukica abasirikare, Icyo gihe byari kunyorohera kujya ku maradiyo ukabivuga, ariko ntiwajya ku maradiyo ngo uvuge ko wishe abasivile cyangwa warashe mu isoko.”
Mu kwiregura kwe, Nsabimana yavuze ko ibitero byagabwe na FLN atari byo bari baravuganyeho n’ihuriro MRCD ryashinze FLN.
Ngo kugeza afatwa tariki 12 Mata 2019, amakuru yari afite ku bitero bya Kitabi i Nyamagabe, yari uko FLN yahagaritse imodoka igakuramo abagenzi, bakabigisha politiki ya MRCD barangiza ngo bakarasa abasirikare babiri bashatse kubarwanya.
Nsabimana Callixte wiyita Sankara yemeye ko yagiranye umubano na bamwe mu basirikare ba Uganda n’u Burundi.
N’igihe bamufataga ngo yari amaze kuvugana na Major Bertin w’i Burundi. Gusa ngo u Burundi nta gikoresho cya gisirikare bwigeze bubaha, ndetse ngo nta n’ubwo Perezida w’u Burundi yari abizi. Kuri Uganda ho, na ho yemera ko yagiranye umubano na bamwe mu basirikare ba Uganda.
Yavuze ko igihe bamufataga yari amaze kuvugana na Maj. Bertin wo mu Ngabo z’u Burundi, wamufashije nka FLN mu gukura abasirikare muri RDC, bagaca mu Kibitoke bagakomeza mu ishyamba rya Kibira, bagakomeza muri Nyungwe.
Yavuze ko ariko u Burundi nta gikoresho cya gisirikare bwabahaye, kandi n’uburyo babikoraga butari buzwi n’ubuyobozi bw’igihugu kuko hari n’ubwo abasirikare babo bafatwaga.
Ku bijyanye na Uganda ho, yavuze ko yagiranye umubano na bamwe mu basirikare bakuru baho ndetse ubwo bamufataga, muri telefoni ye harimo ifoto y’umwe mu basirikare bakuru ba Uganda yari amaze kohererezwa na Capt. Sande Charles usanzwe ari Umuyoboke wa RNC.
Ati “Twarabanye, twarakoranaga nkiri muri RNC.”
Sande ngo yamusabiye kwakirwa kwa Brig. Gen. Kandiho, uyobora urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda. Nsabimana ngo yavuganye na Gen. Wilson Irategeka, bafata umwanzuro wo koherezayo Gen. Maj. Sinayobye Barnabé, ajyana n’undi musirikare we atabashije kumenya izina.
Bageze muri Uganda ngo basanze Brig. Gen. Kandiho yagize izindi gahunda, yohereza Colonel ushinzwe iperereza ryo hanze “ni we wabonanye n’izo ntumwa zanjye.”
Yavuze ko baganiriye ku gusaba ibikoresho bya gisirikare n’ubufasha muri dipolomasi, ku buryo ngo intumwa zavuyeyo zivuga ko “ubufasha twasabaga babutwemereye’.
Ati “Nkaba narafashwe twarateganyaga ko intumwa zacu zisubirayo kugira ngo basoze neza ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bari batwemereye.”
Yakomeje avuga ati “Nyakubahwa mucamanza icyo cyaha nacyo nkaba nkemera, nkicuza, nagisabira imbabazi.”
Umushinjacyaha yavuze ko kuba Nsabimana yemera ibyaha byose aregwa, bishimangira impamvu zikomeye Ubushinjacyaha bushingiraho busaba ko afungwa by’agateganyo.