Intumwa z’U Rwanda na Uganda bashoje inama yabereye i Kigali mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa mbere, yakomereje mu muhezo irangira nimugoroba, u Rwanda rwasabye Uganda kurekura Abanyarwanda yafunze ntabyo ibarega.
Gufungura imipaka byo ngo bizavugirwa mu yindi nama bakomeze kuganira ku buryo bwo kongera gutsura umubano no guhahirana nk’uko byari bisanzwe mbere ya Gashyantare 2019.
Intumwa z’ibihugu byombi zisohotse mu nama, ndetse bageza itangazo ku banyamakuru, rivuga ko Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo, abandi bafite ibyo bashinjwa bakagezwa mu butabera.
U Rwanda rwahaye Uganda urutonde rw’abantu 209 bafungiyeyo. Uganda yavuze ko igiye kugenzura urwo rutonde ikamenya abo bafungiye ubusa n’abafite ibyo baregwa. Amagana n’amaga y’Abanyarwanda bafungiye muri gereza za CMI, bafashwe k’ubufasha bwa RNC ya Kayumba Nyamwasa bitwa intasi z’u Rwanda kugeza magingo aya hamaze kwitaba Imana abantu ba biri bazaira iyicarubozo bakorewe n’urwego rw’ubutasi bwa Gisilikare muri Uganda[ CMI].
Abo ni Nunu Johnson, wari umucuruzi mu Karere ka Ntungamo akaba yaritabye Imana afite imyaka 60, ku wa Gatandatu taliki ya 17 Kanama 2019.Azize iyicarubozo yakorewe mu gihe yari muri gereza ya CMI, ndetse abari baramufunze bamwangiraga kwivuza indwara ya diyabete.
Bityo nyakwigendera arazahara, ku buryo atongeye kugira agahenge nkuko yabaga ameze, mbere y’uko afungwa, nyuma y’igihe gito afunguwe ahitanwa na kanseri y’umwijima.
Undi munyarwanda Silas Hategekimana, wamaze ibyumweru atoterezwa mu maboko y’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) yapfuye azize iryo yicarubozo yakorewe ubwo yari afunzwe.
Kuki Uganda yigiza nkana ku ifungwa ry’Abanyarwanda ridakurikije amategeko
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yavuze ko bazifashisha inkiko, kuko buri muntu wese ufunzwe agomba kugezwa imbere y’ubutabera, uwo bigaragaye ko ari umwere akarekurwa.
Uyu mwanzuro ngo ntabwo ureba abantu bafungiye muri Uganda gusa, ureba n’Abanyarwanda bajya muri Uganda.
Kutesa yabajijwe niba yemera ko Abanyarwanda bafungirwa muri Uganda bagakorerwa iyicarubozo, yabanje kuvuga ko bari mu Rwanda kubera komisiyo yashyizweho nyuma y’amasezerano y’abakuru b’ibihugu, aho bagomba gusuzuma buri ngingo yose yavuzwe. Yavuze ko iyi ari inama ya mbere ariko hari umwanya wo kugenzura ingingo zose u Rwanda rwagaragaje.
Ku kijyanye no kuba Uganda yaba icumbikiye abantu bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bo muri RNC –P5. na FDLR Minisitiri Kutesa yavuze ko “nta na rimwe Uganda izacumbikira abashaka guhungabanya umuturanyi”, ndetse ngo abazabifatirwamo bazakurikiranwa hakurikijwe amategeko.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko nyuma y’iyi nama, ibihugu byombi bizongera guhurira i Kampala mu minsi 30, harebwa niba ibyemeranyijweho uyu munsi byarashyizwe mu bikorwa.
Ati “Hari ubushake bwo kugira ngo abaturage bo mu Rwanda na Uganda bongere kubana neza, bongere kugira umutekano nk’uko byahoze.”
Byiyemeje kandi koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, ariko ibyo gufungura imipaka byo ngo bizaganirwaho mu nama itaha izabera i Kampala mu minsi 30 iri imbere.