• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo

Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo

Editorial 16 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, POLITIKI

Intumwa z’U Rwanda na Uganda bashoje inama yabereye i Kigali mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa mbere, yakomereje mu muhezo irangira nimugoroba, u Rwanda rwasabye Uganda kurekura Abanyarwanda yafunze ntabyo ibarega.

Gufungura imipaka byo ngo bizavugirwa mu yindi nama bakomeze kuganira ku buryo bwo kongera gutsura umubano no guhahirana nk’uko byari bisanzwe mbere ya Gashyantare 2019.

Intumwa z’ibihugu byombi zisohotse mu nama, ndetse bageza itangazo ku banyamakuru, rivuga ko Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo, abandi bafite ibyo bashinjwa bakagezwa mu butabera.

U Rwanda rwahaye Uganda urutonde rw’abantu 209 bafungiyeyo. Uganda yavuze ko igiye kugenzura urwo rutonde ikamenya abo bafungiye ubusa n’abafite ibyo baregwa. Amagana n’amaga y’Abanyarwanda bafungiye muri gereza za CMI, bafashwe k’ubufasha bwa RNC ya Kayumba Nyamwasa bitwa intasi z’u Rwanda kugeza magingo aya hamaze  kwitaba Imana abantu ba biri bazaira iyicarubozo bakorewe  n’urwego rw’ubutasi bwa Gisilikare muri Uganda[ CMI].

Abo ni Nunu Johnson, wari umucuruzi mu Karere ka Ntungamo akaba yaritabye Imana afite imyaka 60, ku wa Gatandatu  taliki ya  17 Kanama 2019.Azize iyicarubozo yakorewe mu gihe yari muri gereza ya CMI, ndetse abari baramufunze bamwangiraga kwivuza indwara ya diyabete.

Bityo nyakwigendera arazahara, ku buryo atongeye kugira agahenge nkuko yabaga ameze, mbere y’uko afungwa, nyuma y’igihe gito afunguwe ahitanwa na kanseri y’umwijima.

Undi munyarwanda Silas Hategekimana,  wamaze ibyumweru atoterezwa mu maboko y’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) yapfuye azize iryo yicarubozo yakorewe ubwo yari afunzwe.

Kuki Uganda yigiza nkana ku ifungwa ry’Abanyarwanda ridakurikije amategeko

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yavuze ko bazifashisha inkiko, kuko buri muntu wese ufunzwe agomba kugezwa imbere y’ubutabera, uwo bigaragaye ko ari umwere akarekurwa.

Uyu mwanzuro ngo ntabwo ureba abantu bafungiye muri Uganda gusa, ureba n’Abanyarwanda bajya muri Uganda.

Kutesa yabajijwe niba yemera ko Abanyarwanda bafungirwa muri Uganda bagakorerwa iyicarubozo, yabanje kuvuga ko bari mu Rwanda kubera komisiyo yashyizweho nyuma y’amasezerano y’abakuru b’ibihugu, aho bagomba gusuzuma buri ngingo yose yavuzwe. Yavuze ko iyi ari inama ya mbere ariko hari umwanya wo kugenzura ingingo zose u Rwanda rwagaragaje.

Ku kijyanye no kuba Uganda yaba icumbikiye abantu bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bo muri RNC –P5. na FDLR  Minisitiri Kutesa yavuze ko “nta na rimwe Uganda izacumbikira abashaka guhungabanya umuturanyi”, ndetse ngo abazabifatirwamo bazakurikiranwa hakurikijwe amategeko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko nyuma y’iyi nama, ibihugu byombi bizongera guhurira i Kampala mu minsi 30, harebwa niba ibyemeranyijweho uyu munsi byarashyizwe mu bikorwa.

Ati “Hari ubushake bwo kugira ngo abaturage bo mu Rwanda na Uganda bongere kubana neza, bongere kugira umutekano nk’uko byahoze.”

Byiyemeje kandi koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, ariko ibyo gufungura imipaka byo ngo bizaganirwaho mu nama itaha izabera i Kampala mu minsi 30 iri imbere.

2019-09-16
Editorial

IZINDI NKURU

Hashyizwe hanze video aho Rusesabagina Paul asobanura amavu n’amavuko ya MRCD/FLN mu kiganiro yagiranaga n’abagize uwo mutwe w’iterabwoba

Hashyizwe hanze video aho Rusesabagina Paul asobanura amavu n’amavuko ya MRCD/FLN mu kiganiro yagiranaga n’abagize uwo mutwe w’iterabwoba

Editorial 19 Oct 2021
Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi kubera ibyo iherutse gutangaza

Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi kubera ibyo iherutse gutangaza

Editorial 14 Apr 2019
Congo-Kinshasa: FDLR yagabye igitero muri Rutshuru, abayobozi barasaba ingabo za Congo gukaza umutekano

Congo-Kinshasa: FDLR yagabye igitero muri Rutshuru, abayobozi barasaba ingabo za Congo gukaza umutekano

Editorial 01 Sep 2019
Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?

Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?

Editorial 31 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Berlin G20: Perezida Kagame yeretse ibihugu bikize aho bikwiye gushora imari muri Afurika
UBUKUNGU

Berlin G20: Perezida Kagame yeretse ibihugu bikize aho bikwiye gushora imari muri Afurika

Editorial 13 Jun 2017
Abantu bavuga Ikinyarwanda bateye impungenge impunzi z’Abarundi baragenzwa n’iki mu Nkambi ya Nduta?
Mu Mahanga

Abantu bavuga Ikinyarwanda bateye impungenge impunzi z’Abarundi baragenzwa n’iki mu Nkambi ya Nduta?

Editorial 18 May 2018
FERWABA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na NBA Africa agamije guteza imbere umukino w’intoki wa Basketball
Amakuru

FERWABA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na NBA Africa agamije guteza imbere umukino w’intoki wa Basketball

Editorial 26 May 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru