Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakunze guhiga bukware Fidel Alejandro Castro Ruz wabaye Perezida wa Cuba wafatwaga nk’umunyagitugu ukomeye ariko imitego yose bamuteze akayisimbuka.
Fidel Castro witabye Imana ku wa 25 Ugushyingo 2016, ku myaka 90, yabaye Minisitiri w’Intebe wa Cuba kuva mu 1959 kugeza mu 1976, aba na Perezida w’icyo gihugu kuva mu 1976 kugeza mu 2008.
Uyu mukambwe warokotse imishibuka y’abashatse kumuhitana inshuro zisaga 600, yatezwe ibisasu, higwa uko yahabwa uburozi mu ifunguro, gushyira igiturika mu itabi yakundaga gutumura kugeza ku mugambi w’Ibiro bishinzwe Ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) byagerageje kwifashisha umugore mu mugambi wo kumuhitana ariko urapfuba.
Mu 1959, Umunyamerikakazi ukomoka mu Budage, Ilona Marita Lorenz wakundanye na Castro, yatumwe na CIA kumwivugana ariko muri Mutarama 1960 aba bombi byarangiye bagiye kuryohereza mu buriri, icyo yatumwe nticyagerwaho.
Lorenz yahuye bwa mbere na Castro ubwo ubwato bwari butwawe na se bwatsikaga ku cyambu cya Havana mu 1959, ahita ajyana na we.
Uyu mukobwa wari ufite umukoro wa CIA wo kwica Castro, yahawe amahugurwa, mu yari yiswe “Opération 40” muri Miami, izina ryahabwaga ukorana na CIA. Yari yahawe ubwoko bubiri bw’ibinini yagombaga kumuha bikamwica mu masegonda 30, ndetse nawe yitwaje ibyo yari kunywa mbere yo kugenda.
Lorenz yagize ati “Ni ubwoko bw’umwanda CIA iguha, utuma wumva ukomeye, ufite umurava utuma ukora ibitandukanye kandi n’ingoga.”
Marita Lorenz w’imyaka 78 yavuze ko iyo yaganiraga na Fidel yabaga amureba mu maso, amwegereye ndetse basangira icyo kunywa bishimye. Uyu mugore wakozweho n’imyitwarire ya Castro yahinduye umugambi we ahubwo aba bombi bagirana ibihe byiza mu gitanda mu myaka itandukanye.
Castro yitabye Imana afite umwanya mu gitabo cyandikwamo uduhigo, Guinness Book of Records, aho yavuze imbwirwaruhame ndende mu Muryango w’Abibumbye, yamaze amasaha ane n’iminota 29, icyo gihe hari ku wa 29 Nzeri 1960. Ni na we wavuze imbwirwaruhame ndende muri Cuba, ubwo hari mu nteko rusange y’Ishyaka ry’aba- communiste mu 1960, yo ikaba yaramaze amasaha 7 n’iminota 10.