• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uko ikoranabuhanga rya Polisi Mpuzamahanga ryitwa I-24/7 rifasha mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka

Uko ikoranabuhanga rya Polisi Mpuzamahanga ryitwa I-24/7 rifasha mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka

Editorial 26 Feb 2016 Mu Mahanga

Mu gihe abanyabyaha ndetse n’amatsinda yabo bakomeje guhindura uburyo bakoramo ibikorwa byabo bihungabanya umutekano, ikoranabuhanga ryitwa I-24/7 rikoreshwa n’ibihugu 190 bigize Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ryatumye hanozwa imikoranire y’ibihugu by’ibinyamuryango by’uru rwego rw’umutekano ku Isi.

Umuyobozi w’Ishami rikorana na Polisi Mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda(Interpol), Assistant Commissioner of Police (ACP) Antony Kuramba yavuze ko I-24/7 ifasha mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no gufata ababikoze, ndetse yongeraho ko iri koranabuhanga rikoreshwa ku mipaka yose y’u Rwanda.
Yagize ati:”Iri koranabuhanga ryafashije mu gufata imodoka zibwe muri kimwe mu bihugu bigize uyu muryango zikajyanwa mu kindi na cyo kiwugize.”

Ibi ACP Kuramba yabivugiye mu muhango wo gushyikiriza Polisi y’igihugu cya Uganda imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Noha ifite nomero ziyiranga UAL 123L, uwo muhango ukaba warabereye ku mupaka w’u Rwanda wa Kagitumba, mu ntara y’uburasirazuba ku itariki 24 Gashyantare.

Aha Kagitumba, ni na ho yafatiwe ku wa 2 Gashyantare uyu mwaka nyuma y’aho iri koranabuhanga rya I-24/7 rigaragarije ko iri ku rutonde rw’imodoka zibwe.

Nyuma y’aho ifatiwe, byaje kugaragara ko inzego z’ubuyobozi zo muri Uganda zari zaramaze kuyifata ndetse ziyisubiza nyirayo witwa Deo Arinitwe, ariko ntizayikura muri ririya koranabuhanga nk’igishakishwa, akaba ari na yo mpamvu yatumye ifatirwa ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Senior Superintendent of Police (SSP) Christian Safari ni we wayishyikirije Edward Gakuru, akaba ari we wari uhagarariwe nyirayo.

ACP Kuramba yagize ati:”Ibi bigaragaza ko twakajije umutekano ku mipaka yacu dukoresheje ikoranabuhanga. Bituma turwanya bene ubu bujura ndetse n’ibindi byaha byambukiranya imipaka.”

Ikoranabuhanga rya I-24/7 ni uburyo bukoreshwa n’ibihugu 190 bigize Umuryango wa Polisi mpuzamahanga mu guhanahana amakuru ku byaha ndenga mipaka.

By’umwihariko, U Rwanda rukoresha iri koranabuhanga ku mipaka yarwo 13, kandi kuva aho ritangiye gukoreshwa; hamaze gufatwa imodoka zigera kuri 12 zibwe mu bihugu birimo Ubuyapani, Uganda, Kenya,Ubwongereza, n’Ububirigi, kandi zose zashyikirijwe ba nyirazo.

RNP

2016-02-26
Editorial

IZINDI NKURU

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha burakomeje mu mashuri

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha burakomeje mu mashuri

Editorial 04 Mar 2016
Polisi yafashe abacuruza ibiyobyabwenge mu karere ka Huye na Kicukiro.

Polisi yafashe abacuruza ibiyobyabwenge mu karere ka Huye na Kicukiro.

Editorial 07 Mar 2016
Imitungo ya Perezida Robert Mugabe benshi batari bazi  ku karubanda ,  irenga miliyali 1$

Imitungo ya Perezida Robert Mugabe benshi batari bazi ku karubanda , irenga miliyali 1$

Editorial 22 Nov 2017
Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma asimbuye Gen.BGDE Afurika Jean Michel k’umwanya w’umukuru w’inyeshyamba za RUD URUNANA

Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma asimbuye Gen.BGDE Afurika Jean Michel k’umwanya w’umukuru w’inyeshyamba za RUD URUNANA

Editorial 18 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside
INKURU NYAMUKURU

CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside

Editorial 08 Sep 2018
Abanyarwanda bagize icyo bavuga ku irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda
Mu Mahanga

Abanyarwanda bagize icyo bavuga ku irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda

Editorial 08 Feb 2016
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera
Amakuru

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Editorial 05 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru