Mu gihe abanyabyaha ndetse n’amatsinda yabo bakomeje guhindura uburyo bakoramo ibikorwa byabo bihungabanya umutekano, ikoranabuhanga ryitwa I-24/7 rikoreshwa n’ibihugu 190 bigize Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ryatumye hanozwa imikoranire y’ibihugu by’ibinyamuryango by’uru rwego rw’umutekano ku Isi.
Umuyobozi w’Ishami rikorana na Polisi Mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda(Interpol), Assistant Commissioner of Police (ACP) Antony Kuramba yavuze ko I-24/7 ifasha mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no gufata ababikoze, ndetse yongeraho ko iri koranabuhanga rikoreshwa ku mipaka yose y’u Rwanda.
Yagize ati:”Iri koranabuhanga ryafashije mu gufata imodoka zibwe muri kimwe mu bihugu bigize uyu muryango zikajyanwa mu kindi na cyo kiwugize.”
Ibi ACP Kuramba yabivugiye mu muhango wo gushyikiriza Polisi y’igihugu cya Uganda imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Noha ifite nomero ziyiranga UAL 123L, uwo muhango ukaba warabereye ku mupaka w’u Rwanda wa Kagitumba, mu ntara y’uburasirazuba ku itariki 24 Gashyantare.
Aha Kagitumba, ni na ho yafatiwe ku wa 2 Gashyantare uyu mwaka nyuma y’aho iri koranabuhanga rya I-24/7 rigaragarije ko iri ku rutonde rw’imodoka zibwe.
Nyuma y’aho ifatiwe, byaje kugaragara ko inzego z’ubuyobozi zo muri Uganda zari zaramaze kuyifata ndetse ziyisubiza nyirayo witwa Deo Arinitwe, ariko ntizayikura muri ririya koranabuhanga nk’igishakishwa, akaba ari na yo mpamvu yatumye ifatirwa ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.
Senior Superintendent of Police (SSP) Christian Safari ni we wayishyikirije Edward Gakuru, akaba ari we wari uhagarariwe nyirayo.
ACP Kuramba yagize ati:”Ibi bigaragaza ko twakajije umutekano ku mipaka yacu dukoresheje ikoranabuhanga. Bituma turwanya bene ubu bujura ndetse n’ibindi byaha byambukiranya imipaka.”
Ikoranabuhanga rya I-24/7 ni uburyo bukoreshwa n’ibihugu 190 bigize Umuryango wa Polisi mpuzamahanga mu guhanahana amakuru ku byaha ndenga mipaka.
By’umwihariko, U Rwanda rukoresha iri koranabuhanga ku mipaka yarwo 13, kandi kuva aho ritangiye gukoreshwa; hamaze gufatwa imodoka zigera kuri 12 zibwe mu bihugu birimo Ubuyapani, Uganda, Kenya,Ubwongereza, n’Ububirigi, kandi zose zashyikirijwe ba nyirazo.
RNP