• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Uko imisoro yagabanyije inkunga mu ngengo y’imari

Uko imisoro yagabanyije inkunga mu ngengo y’imari

Editorial 27 Aug 2018 UBUKUNGU

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, aherutse gutangaza ko mu myaka 20 ishize, ingengo y’imari yikubye inshuro 14, imisoro n’amahoro byo zikaba 25.

Uko kwiyongera kw’imisoro yinjiye kwagarutsweho mu gihe hizihizwa isabukuru y’imyaka 20, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kimaze kigira uruhare mu ikusanywa ry’imisoro iha u Rwanda gukataza muri gahunda yarwo yo kudategereza ak’imuhana.

Dusubije amaso inyuma mu myaka itanu ishize mu mibare itangwa na RRA, igaragaza ko imisoro ikusanywa yiyongeraga umwaka ku wundi, ikagira uruhare runini mu ngengo y’mari y’igihugu ikomeje gutumbagira.

Mu 2013/14, ingengo y’imari y’u Rwanda yabarirwaga muri miliyari 1,677.7 Frw, imisoro yihariyemo miliyari 763.4 Frw (45.5 %).

Mu 2014/15 ingengo y’imari yabaye 1.762.4 Frw, imisoro yinjiye ingana na miliyari 859.1 Frw (48%).

Ingengo y’imari ya 2015/16 yabaye 1,808.8 Frw, hinjira imisoro ya miliyari 986.7 Frw (54.5%).

Mu mwaka wa 2016/17 ingengo y’imari yabaye 1.954.2 Frw, hinjira imisoro ya miliyari 1.086.5 Frw (55.6%).

Bigeze mu mwaka ushize wa 2017/18, bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yarenze miliyari 2 Frw; aho yabaye miliyari 2.115.4 Frw, hakusanywa imisoro ya miliyari 1.234,2 Frw, bivuze ko yari ifitemo uruhare rwa 58.3 %.

Uruhare rw’imisoro mu ngengo y’imari y’igihugu ni 58.3% mu gihe RRA yagiyeho mu 1998 ari 36.3% bingana na miliyari 62.8 Frw.

Ukwiyongera kw’imisoro ikusanywa mu gihugu, ni imwe mu nkingi ya mwamba yo kugabanya gutegereza inkunga n’inguzanyo z’amahanga.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19 watangiye ku wa 1 Nyakanga 2018, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko muri miliyari 2443.5 Frw ziteganywa, 62% azaba akomoka imbere mu gihugu.

Inguzanyo z’amahanga zikaba 16% naho iz’imbere mu gihugu zibe 6%, inkunga zisigarane 16% gusa.

Mu ikusanywa ry’imisoro hagiye hashyirwaho uburyo bufasha abasora no gukumira inyererezwa ryayo.

Mu 2013, hashyizweho imashini zikoreshwa mu gutanga inyemezabwishyu zizwi nka EBM.

Uretse za EBM, kubera ikoranabuhanga ubu umuntu ashobora gusora akoresheje telefone.

Hagiye hananozwa uburyo bwo gukusanya imisoro aho RRA ifasha uturere mu kuyikusanya.

Minsitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, yahigiye Umukuru w’igihugu ko mu 2018/19, uturere dufatanyije na RRA “Imisoro n’amahoro byinjizwa n’Uturere bizava kuri miliyari 53 Frw z’umwaka ushize bigere kuri miliyari 60.1 Frw muri uyu mwaka.”

Mu 2013, hashyizweho imashini zikoreshwa mu gutanga inyemezabwishyu zizwi nka EBM

2018-08-27
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo

Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo

Editorial 09 Dec 2018
Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Editorial 27 Aug 2019
Minisitiri Hakuziyaremye yahize kugabanya icyuho mu byo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga

Minisitiri Hakuziyaremye yahize kugabanya icyuho mu byo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga

Editorial 23 Oct 2018
U Rwanda rwakoze amavugurura mu bwubatsi n’umuriro w’amashanyarazi mu korohereza ubucuruzi

U Rwanda rwakoze amavugurura mu bwubatsi n’umuriro w’amashanyarazi mu korohereza ubucuruzi

Editorial 18 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5
Amakuru

Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5

Editorial 12 Aug 2021
U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kugira ubuyobozi bukorera mu mucyo
POLITIKI

U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kugira ubuyobozi bukorera mu mucyo

Editorial 22 Nov 2017
Uganda: Angella Kayihura, umugore wa Gen Kale Kayihura nawe yatawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Angella Kayihura, umugore wa Gen Kale Kayihura nawe yatawe muri yombi

Editorial 15 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru