• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal   |   10 Jun 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko itabwa muri yombi rya Gen Kale Kayihura ryagenze n’uko yagerageje gucika ntibimuhire

Uko itabwa muri yombi rya Gen Kale Kayihura ryagenze n’uko yagerageje gucika ntibimuhire

Editorial 14 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ikinyamakuru Chimpreports cyashyize ahagaragara uko itabwa muri yombi ry’uwari umukuru w’igipolisi  cya Uganda ryagenze, kigaragaza imvo n’imvano n’uko yaba yaragerageje gutoroka igihugu ariko ntibimukundire. Ni nyuma y’inama ikomeye y’amasaha atatu y’akanama k’umutekano k’igihugu yari iyobowe na perezida Yoweri Museveni ubwe.

Bamwe mu bagize aka kanama ni minisitiri w’umutekano, Gen. Jeje Odong, Umunyamabanga Mukuru wa NRM, Justine Lumumba, Umugaba mukuru w’ingabo, Gen. David Muhoozi, Gen Elly Tumwiine, umujyanama wa perezida mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe, Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba n’abandi.

Gen David Muhoozi, umugaba mukuru w’ingabo za Uganda

Muri iyi nama, perezida Museveni ngo yasaga nk’uwateshejwe umutwe no kunanirwa guhangana n’ibyaha bikomeje gufata intera mu gihugu kw’inzego z’umutekano nyuma y’iyicwa rya depite Ibrahim Abiriga. Benshi bavuganye n’iki kinyamakuru bakaba bemeza ko Museveni avuga ko ubwicanyi bukomeje kuba mu gihugu bubangamira gahunda ze zo kubyutsa ubukungu bw’igihugu.

Bikavugwa ko perezida Museveni ashingira kuri raporo z’inzego z’ubutasi zagaragaje ko hari imbaraga zo hanze zifashwa na bamwe mu bo mu nzego z’umutekano za Uganda mu guhungabanya umutekano w’igihugu.

Nta mutekano, guverinoma ntishobora kureshya abashoramari ngo baze guhanga imirimo na cyane ko Uganda yitegura kujya icukura peteroli guhera mu 2020/21.

Perezida Museveni ngo akaba aherutse kubwirwa ko benshi mu bayobozi b’igipolisi bijandika mu byaha birimo gushimuta, gucyura impunzi ku ngufu mu bihugu by’ibituranyi, ubujura n’ibindi.

“Aba bantu barihe?”, uwo ni perezida Museveni abaza mbere yo gutegeka ko batangira gutabwa muri yombi nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.

Ngo nyuma y’itabwa muri yombi ry’abantu bo muri ADF bakekwagaho uruhare mu iyicwa ry’umushinjacyaha, Joan Kagezi na AIGP Andrew Kaweesi, Museveni yatekereje ko ako gatsiko k’iterabwoba kasenywe.

Ni ukugeza ku ishimutwa rya Susan Magara ndetse akicwa perezida Museveni yahise asaba iperereza ryimbitse. Ngo udutsiko tw’abagizi ba nabi tumaze gushinga imizi muri Kampala tukaba atari ikibazo ku buzima bw’abaturage gusa ahubwo ni n’ikibazo ku buzima bwa perezida Museveni ubwe.

Urugero rutangwa ni urw’agatsiko k’iterabwoba ngo kafatiwe ku Musigiti wa Usafi uri ku muhanda wa Entebbe, kandi ngo uyu muhanda akaba ari wo perezida Museveni akoresha ajya ku kazi buri munsi. Hari n’igihe ava mu modoka agasuhuza abamotari ariko byaje gutungurana kuba igipolisi kitari kizi ko abantu bakoresha uyu musigiti bari batunze imbunda.

Muri iyi nama twatangiye tuvuga, ngo ni naho perezida Museveni yasabiye ko Gen Kale Kayihura ajyanwa I Kampala agahatwa ibibazo.

Ngo bitandukanye n’ibibazo bya gisivili, amabwiriza y’umugaba w’ikirenga w’ingabo ahita ashyirwa mu bikorwa ako kanya nta kubaza.

Iyi nkuru ikaba ivuga ko uwahoze ari umukuru w’ibikorwa bidasanzwe bya polisi, Nickson Agasirwe na Ibrahim Kitatta, batawe muri yombi bazira gushimuta, ubutasi n’ubwicanyi, baba baratanze ubuhamya bushobora gushyirishamo Gen Kayihura. Aba bagabo bombi kuri ubu bafunzwe n’igisirikare kimaze amezi asaga abiri kibahata ibibazo.

Gen Kayihura yaba yaragerageje gutoroka?

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko nyuma yo kwakira amakuru y’uko agiye gutabwa muri yombi, Gen Kayihura yahise afata icyemezo cyo kugira icyo akora byihuse, ariko agasanga igisirikare cyari cyariteguye neza mbere ye.

Bivugwa ko ubutumwa bwohererejwe umuyobozi wa division ya 2 y’ingabo za Uganda, Brig. Kayanja Muhanga ngo akaze umutekano mu bice bya Lyantonde, Mbarara, Kabale na Katuna. Ibi bice ngo bikaba bisanzwemo abashinzwe ubutasi benshi kubera gutinya ibyago byava mu bihugu by’abaturanyi cyane cyane muri Congo icumbikiye inyeshyamba za ADF.

Brig Muhanga ngo yashinze za bariyeri nyinshi ku mugoroba wo kuwa Kabiri ushize, abashinzwe umutekano barara basaka imodoka cyane cyane za gisivili.

Chimpreports ngo ntiyamenye neza niba umugaba mukuru wungirije w’ingabo ndetse n’umugenzuzi mukuru w’ingabo, Lt Gen Wilson Mbadi baratelefonnye Kayihura bamubwira ko bagiye kuza ku ifamu ye iri Lyantonde kumufata, ariko umwe mu babibonye yabwiye iki kinyamakuru ko Lt Gen Mbadi yerekeje kuri iyi famu ya Kayihura yizeye kuhamusanga akamubura.

Kajugujugu yari yoherejwe gufata Gen Kayihura mu ifamu ye

Itangazo rya UPDF ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, rikaba ryavugaga ko kuwa kabiri Kayihura yasabwe kwitaba umugaba mukuru w’ingabo, Gen. David Muhoozi ku cyicaro cya UPDF I Mbuya. Umuvugizi w’ingabo, Brig. Richard Karemire akaba yatangaje ko hoherejwe kajugujugu yo kumufata ariko yahagera igasanga yagiye Mbarara igasubira inyuma.

Ababibonye bemeza aya makuru bavuga ko iyi kajugujugu yaguye mu ifamu ya Gen Kayihura igasohokamo abasirikare benshi bakagira ngo yagize ikibazo cya mekaniki. Ngo Gen Mbadi, akaba yaragaragaye ari kuri telephone avugana n’abamukuriye n’abayobozi b’ingabo mu karere.

Kugeza ubu ngo ntiharamenyekana neza impamvu Kayihura yavuye ku ifamu ye kandi yari yamenyeshejwe ko ashakwa I Mbuya ndetse ko kajugujugu yari kujya kumufata ku munsi wakurukiye. Aha ngo niho hatangiye gukekwa ko Kayihura ashaka gutoroka akavamuri Uganda.

Bivugwa ko abakomando kabuhariwe boherejwe gushakisha Kayihura mu Karere ka Lyantonde kwose za bariyeri zigashingwa ku mihanda y’ingenzi yose.

Abashinzwe umutekano bashakishije Kayihura baraheba, batera ahantu yakundaga kuruhukira kuri Court Yard International no kuri Sky Blue Hotels ibyumba babitera hejuru ariko babura Kayihura.

Gen Wilson Mbadi watumwe gufata Kayihura

Kera kabaye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, Gen Kale Kayihura ngo wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Ipsum Premio, yaje kunanirwa ari munzira asinzirira ku nkengero z’umuhanda hafi y’ikiyaga cya Mburo kiri muri pariki y’igihugu.

Biravugwa ko telephone za Kayihura zaje gusangwa mu yindi modoka yo mu bwoko bwa Premio itandukanye n’iyo yari atwaye, aho ngo yashakaga kujijisha abri bamukurikiye. Nyuma yo kumubona, abasirikare babimenyesheje Brig Muhanga ategeka ko bamumushyira.

Biravugwa kandi ko Kayihura yasabye uwitwa Kayanja kumureka akigendera ariko undi akanga akamubwira ko atakora ibyo bintu, ahubwo amugira inama yo kwitera amazi akaruhuka, abonye nta kundi aremera arakaraba ndetse araryama, nyuma y’amasaha makeya hoherezwa kajugujugu yahise imujyana Mbuya ahamara akanya mbere yo kujyanwa muri gereza ya gisirikare ya Makindye aho yaraye ijoro rya mbere.

2018-06-14
Editorial

IZINDI NKURU

Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa

Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa

Editorial 20 Nov 2020
Amezi atandatu ya 2019 atazibagirana mu mateka y’Imitwe yitwaje imtwaro irwanya Leta y’u Rwanda

Amezi atandatu ya 2019 atazibagirana mu mateka y’Imitwe yitwaje imtwaro irwanya Leta y’u Rwanda

Editorial 08 Dec 2019
Perezida Kagame yageze i Addis Ababa aho yitabiriye Inama Rusange ya 30 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Perezida Kagame yageze i Addis Ababa aho yitabiriye Inama Rusange ya 30 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Editorial 27 Jan 2018
Ubutegetsi muri Uganda burashaka kwigizayo umukuru wa Polisi bwitwaje u Rwanda

Ubutegetsi muri Uganda burashaka kwigizayo umukuru wa Polisi bwitwaje u Rwanda

Editorial 12 Dec 2017

prev
next

Igitekerezo kimwe

  1. Intareyakanwa
    June 14, 20184:00 pm -

    Ariko Mana yanjye !

    Ahaaaa! basi uguhora ni ukwawe naho gukosa ni ibyanjye

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru