Umufaransa Christophe Cotteret uheruka gukora filime yiswe ‘Inkotanyi’, yavuze uburyo Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, mu gihe cya Opération Turquoise zafashe abasirikare b’Abafaransa barenze umurongo, ku buryo hakurikiyeho ibiganiro byashyize iherezo ku butumwa izo ngabo zarimo mu Rwanda mu 1994.
Ku wa 22 Kamena 1994 nibwo Umuryango w’Abibumbye, ubisabwe n’u Bufaransa, wafashe umwanzuro No 929 wemerera u Bufaransa kohereza ingabo zabwo mu Rwanda muri Opération Turquoise, hari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Baje mu Rwanda bitwaje intwaro za karahabutaka bisa naho biteguye kurwana urugamba kuko mu byanditswe, bahawe ubutumwa bw’ubutabazi, bafite indege z’intambara zirenga 30 n’abasirikare 2500, bizwi neza ko icyo gihugu cyari gifitanye umubano mwiza na leta yari iriho, yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside.
Mu kiganiro Christophe Cotteret yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa kuri iki Cyumweru, yavuye imuzi bimwe mu biganiro yagiranye n’abayobozi batandukanye mu Rwanda, kugeza kuri Perezida Paul Kagame, wamuhaye ikiganiro nyuma y’imyaka ibiri abigerageza.
Umugisha wo kuganira n’Umukuru w’Igihugu nyuma y’icyo gihe cyose, Cotteret yavuze ko atekereza ko yawugize bitewe n’uko nyuma y’ubusabe bwe, habayeho kugenzura ibikorwa bye bikagaragara ko bifite impamvu zumvikana.
Yagize ati ”Ntabwo twavuga uruhare rw’u Bufaransa kuko Inteko Ishinga Amategeko ntabwo yigeze igishwa inama. Ni bamwe mu bayobozi b’icyo gihe bafashe ibyemezo bya politiki byo gufasha abajenosideri, mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside.”
Yanakomoje ku Bafaransa bafatiwe mu Rwanda, avuga ko ubwo u Bufaransa bwoherezaga abasirikare muri Opération Turquoise, cyari igikorwa cyitwaga icy’ubutabazi mu buryo budashidikanywaho ariko hari n’abazanywe n’indi migambi.
Yakomeje agira ati ”Ariko hari n’abantu mu Ngabo z’u Bufaransa batajyanywe n’ubutabazi, ahubwo no kwitambika abahagaritse Jenoside, Ingabo zari iza FPR. Kuva mu ntangiriro, sinibuka amatariki neza ariko nko ku wa 14 cyangwa 15 Nyakanga, hariho agace ntarengwa kiswe Zone Turquoise, abasirikare b’Abafaransa baza kurenga ako gace barafatwa.”
Ugufatwa kw’abo basirikare ntikwakunze kugarukwaho cyane ndetse Leta y’u Bufaransa yo yabihakanye ibinyujije mu nyandiko yagiye isohora, ubwo ibinyamakuru byatangazaga ko hari abasirikare babwo 18 bafashwe n’Ingabo za FPR mu duce twa Kibuye.
Uwo mubare watangajwe mu kinyamakuru Courrier International no 215 yo ku wa 15 Ukuboza 1994, cyifashishije amakuru yatangajwe muri Le Soir, nyuma y’ikiganiro umunyamakuru wacyo yari yagiranye n’uwari Visi Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Cotteret ashingiye ku kiganiro cya Perezida Kagame, we yakomeje agira ati ”Byabaye imwe mu mpamvu z’ibiganiro byashyize iherezo ku bikorwa by’Abafaransa ku butaka bw’u Rwanda. Icyo abo Bafaransa bakoraga bajya kurenga umurongo byo ni u Bufaransa bwagisobanura.”
Kuva akiri Visi Perezida w’u Rwanda ubwo Jenoside yari irangiye, Kagame yanenze uburyo u Bufaransa nta kintu bwakoze ngo buhagarike abicanyi kimwe n’abasirikare ba Guverinoma yakoze Jenoside, babanyuragaho bahungira mu mashyamba ya Congo.
U Bufaransa kandi bwashinjwe kenshi ko muri icyo gihe bwafashaga abicanyi mu buryo butaziguye ndetse bushinjwa ko bwahaye intwaro Interahamwe n’igihe zari mu nzira zihungira muri Congo nyuma yo gutsindwa urugamba.
Cotteret aheruka gusohora filime yise ‘Inkotanyi’, yakozwe mu gihe cy’imyaka itatu, imara iminota 120 aho iri mu ndimi ebyiri, Igifaransa n’Icyongereza mu bice bitandatu buri kimwe gifite igisobanuro cyihariye.
Igaragaramo ubuhamya bw’abantu bakomeye batandukanye kuva kuri Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rw’amasasu rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba anakomeje urundi rujyanye no guhindura imibereho y’Abanyarwanda nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo.