• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umugambanyi Kamanzi Djanessa arasaba ubuhungiro muri Suede yitwaje Diane Rwigara
Diane Rwigara na Kamanzi Djanessa

Umugambanyi Kamanzi Djanessa arasaba ubuhungiro muri Suede yitwaje Diane Rwigara

Editorial 15 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Uyu mugore wahoze ari umufasha wa Sheikh Saleh Habimana ubu arabarizwa mu buhungiro mu gihugu cya Suede cyangwa Sweden, aho amaze iminsi avuga nabi Perezida Paul Kagame ndetse n’umugabo we batandukanye uhagarariye u Rwanda muri Misri cyangwa Egypt ubu akaba ari we uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Maroc.

Uyu mugore utuye mu majyaruguru ya Suede yirirwa avuga nabi uwari umugabo we na perezida Kagame, avuga ko bakora ubuhotozi n’ubwicanyi  ku Banyarwanda. Uyu mugore n’ubwo atigeze amenya ahantu twari twahuriye muri iyi minsi mikuru ishize yakomeje kuvuga ko Nyakubahwa Prezida kagame na leta ayoboye ari umutwaro ko Banyarwanda.

Bamwe mu nshuti ze za hafi ntabwo bari bazi ko njye nari mbarimo kandi ntashyigikiye ibyo bitekerezo bihumanye cyane cyane ko bidakwiye muri iki gihe. Djanessa uwo munsi yari yisanzuye ndetse avuga ko we yahunze kubera ko yatangiye kugira ibibazo bitewe n’uko yari mu bari bashyigikiye Diane Shima Rwigara. Atera inkuru ko we yari afite ubwisanzure mu kwamamaza Diane Rwigara kubera ko bitari byoroshe kumukeka. Hanyuma bikaza kuvumburwa n’abashinzwe umutekano . Mu bigambo bitameshe yemeza ko we adashobora guhara cyangwa kwanga umuryango wa Rwigara kubera ko ise wa Diane, ari we Rwigara Assinapol ari we wamurihiye amashuri, ndetse agatuma abaho neza nyuma yaho ababyeyi be bishwe mu gihe cya genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Yahise yadukira umugabo we amwita imbwa, avuga ko nawe ari inkora maraso, kubera ko akorana na Nyakubahwa Prezida Kagame. Mu ku mwinja namubajije niba yaba yari ashyigikiye Diane Rwigara, yahise ambwira ko byatangiye ari ibanga ariko aza kuvumburwa na Police. Yakomeje avuga ko kuri we byari byoroshe kuba umukangurambaga, kubera ko yari afite imodoka. Mubyo avuga cyane yemeza ko bamuketse ndetse akabazwa, ariko buri gihe bakabura gihamya, Igitangaje ni uko yahise aca polisi mu myanya y’intoki agasaba visa yo muri Suede , kandi kubera ko yari afite Passport Diplomatic yahise ahabwa visa aza hano muri Suede, ahita atangira kuvuga amahomvu Prezida Paul Kagame n’umugabo we Sheikh Seleh Habimana.

Ikigaragara ni uko abantu bamwe baba barahawe byose, ariko bwacya mu gitondo bakaba ari bo barimo gutiza umurindi abadashyigikiye prezida Kagame wateje imbere u Rwanda. Suede ikomeje kuba indiri y’abantu benshi barimo kurwanya Prezida Kagame. Ikindi ni uko Abashinzwe umutekano mu Rwanda bajya bareba ukuntu batanga ibyangombwa nk’ibi biri mu Rwego rwo hejuru ku bantu bamwe. Bizabafasha cyane kubagenzura. Abacitse ku icumu mutekereze aho Prezida Kagame yabakuye.

Habimana Eliezer

Muri Suede.

2020-01-15
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwafunguriye amarembo ibihugu by’isi yose

U Rwanda rwafunguriye amarembo ibihugu by’isi yose

Editorial 16 Nov 2017
Imbonerakure za CNDD zikomeje gucengera mu Nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda

Imbonerakure za CNDD zikomeje gucengera mu Nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda

Editorial 08 May 2018
RDC : Ingabo za Kayumba mu misozi miremire ya Minembwe

RDC : Ingabo za Kayumba mu misozi miremire ya Minembwe

Editorial 20 Jun 2018
Impamvu umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda atari ikibazo bwite cya Perezida Kagame na Museveni

Impamvu umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda atari ikibazo bwite cya Perezida Kagame na Museveni

Editorial 12 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abavunja amafaranga ku buryo butemewe n’amategeko
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abavunja amafaranga ku buryo butemewe n’amategeko

Editorial 02 Jul 2016
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017
Mu Rwanda

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017

Editorial 05 Oct 2017
BBC iranze ibaye gatanyamiryango!
Amakuru

BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

Editorial 29 Dec 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru