Ruharwa w’umwicanyi Pierre Kayondo wabaye Depute na Perefe wa Kibuye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatawe muri yombi ku munsi w’ejo akaba akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.
Ifatwa rya Kayondo rije nyuma y’Iperereza ryimbitse ku byaha regwa, nyuma y’ikirego cyatanzwe n’Impuzamashyirahamwe iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(CPCR), ibimenyetso bikagaragaza ko Pierre Kayondo yaremye imitwe y’Interahamwe mu zahoze ari komini Tambwe na Kigoma mu yari Perefegitura ya Gitarama. Izo nterahamwe zishe abatutsi beshi cyane , Pierre Kayondo ngo akaba ariwe wazihaye amabwiriza n’ intwaro zakoreshejwe muri ubwo bwicanyi.
Pierre Kayondo wahoze ari umudepite, yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND , akaba n’umwe mu bashinze Radio rutwitsi ya RTLM, dore ko ku rutonde rw’abanyamuryango 1136 ba RTLM aza ku mwanya wa 365. Izina Pierre Kayondo ryagarutse kenshi mu madoyiye y’abajenosideri bahamwe n’ibyaha, baba ababuraniye mu Rwanda, baba n’ababuranishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha, ariko gufata uyu ruharwa no kumuburanisha bikomeza kuzarira.
Ubwo yari amaze gutabwa muri yombi, Alain Gauthier n’umugore we, Dafroza babwiye AFP ko “banenejwe no kuba ikirego cyabo cyaratumye hatangira iperereza ndetse abakora mu rwego rw’ubutabera bakagaragaza ubushake.”
Kayondo yabaye Perefe wa Kibuye n’Umudepite. Bivugwa ko yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe mu Ruhango n’i Tambwe muri Gitarama. We yafashije mu ishingwa ry’amatsinda y’Interahamwe ndetse anayaha intwaro byiyongera ku kuba yaritabiraga inama zayo.
Gauthier yatangaje ko Kayondo yari umuntu wa hafi wa Colonel Aloys Simba na Ephrem Nkezabera, bombi bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yasezeranyije Abanyarwanda ko igihe kigeze ngo igihugu cye kireke gukomeza kuba indiri y’abajenosideri. Agahuru k’imbwa karahiye rero, abibwiraga ko mwacitse ubutabera murabona ko mwibeshya.
Twibutse ko aho mu Bufaransa hakiri abajenosideri batararyozwa ubugome bwabo, barimo Agatha Kanziga, Col Laurent Serubuga, Gen Aloys Ntiwiragabo, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Laurent Bucyibaruta, n’abandi bari ku rutonde rw’abo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda rusabira gushyikiriza ubutabera.