Perezida Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yakiriwe ku kibuga cy’Indege i Dar es Salaam muri Tanzania aho yitabiriye inama ya 17 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC.
Ni inama iza kwigirwamo ingingo zitandukanye aho Abakuru b’Ibihugu barasuzuma raporo y’Inama y’Abaminisitiri ku masezerano y’ubufatanye mu bukungu hagati ya EAC na EU (EU-EAC Economic Partnership Agreement); Raporo ya Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania, ku mwuka w’ibiganiro mu Burundi; Raporo ku bibazo bya Sudani y’Epfo; inakire indahiro y’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa EAC, Christophe Bazivamo.
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Museveni wa Uganda [ waraye muri Tanzania] , Salva Kiir wa Sudani y’Epfo ni bamwe mu bakuru b’ibihugu baza kwiyunga kuri Magufuli wa Tanzania bakarebera hamwe iterambere ry’akarere.
Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza nawe byitezwe ko ayigaragaramo nyuma y’igihe kirenga umwaka dore ko muri Gicurasi 2015 ubwo ayiherukamo hacuzwe umugambi wo gushaka kumuhirika ku butegetsi.
Perezida Kagame yakirwa ku kibuga cy’Indege i Dar es Salaam muri Tanzania