• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w’amaguru

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w’amaguru

Editorial 22 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu buryo butunguranye, ku myaka 27 y’amavuko umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yafashe icyemezo cyo gusezera ku mupira w’amaguru, ni nyuma yaho kugeza ubu ntakipe n’imwe yari afitiye amasezerano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 22 Nyakanga 2021, nibwo Olivier Kwizera yahamirije Radio Flash FM mu kiganiro Program Umufana, yemeje ko asezeye umupira w’amaguru akaba yerekeje mu yindi mirimo.

Yagize ati “amasezerano yanjye na Rayon Sports yararangiye, ariko nta handi nshaka kuba nakomereza. Biri muri gahunda zanjye zo kuba nafata umwanzuro wo kuba nta yindi kipe nakwerekezamo. Sinavuga ko ari mu gihe runaka kubera izindi gahunda ngiyemo. Birashoboka kubibangikanya, ariko byagorana kuko nazikorera n’ahandi hatari hano mu Rwanda.”

Kwizera asezeye ku mupira w’amaguru nyuma yaho mu minsi ishize, uyu munyezamu aherutse gukatirwa n’urukiko rwa Kicukiro igihano kingana n’umwaka umwe usubitse, akaba yararegwaga gukoresha ibibyabwenge.

Gusa nubwo uyu mukinnyi yasezeye, hari amakuru avugwa ko uyu mukinnyi yifuzwaga n’ikipe ya APR FC nyuma yaho iheruka gutandukana n’uwari umunyezamu wayo Rwabugiri Umar, ku rundi ruhande ariko ntakintu ikipe ya APR FC iratangaza niba koko izakoresha uyu mukinnyi mu mwaka utaha w’imikino.

Ikindi ni uko uyu mukinnyi bamwe bavuga ko ashobora kuzisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gusoza umupira by’umwihariko akiri muto, ibi biragendana n’uko hari abandi bakinnyi bigeze gufata nk’uyu mwanzuro ariko nyuma baza kwisubiraho, aha twavuga nka kizigenza Lionel Messi wigeze gufata umwanzuro wo gusezera ariko nyuma bagaruka mu mirimo yabo yo gukina.

Olivier ni umwe mu bakinnyi basezeye bakiri bato banyuze mu makipe menshi atandukanye ya hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ari mu Rwanda akaba yarakiniye ikipe ya Isonga FC, Vision FC, APR FC, Bugesera FC, Gasogi United ndetse na Rayon Sports, uyu mukinnyi kandi yakiniye , Free State Stars yo muri Africa y’Epfo ndetse na Mthatha Bucks yo muri icyo gihugu.

Yakiniye kandi ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi imikino irenga 20.

2021-07-22
Editorial

IZINDI NKURU

Kiyovu SC yatsinze As Kigali isanga APR FC ku mwanya wa mbere yo yanganyije na Gasogi United

Kiyovu SC yatsinze As Kigali isanga APR FC ku mwanya wa mbere yo yanganyije na Gasogi United

Editorial 16 Apr 2023
Gatsibo: Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bari mu maboko ya Polisi

Gatsibo: Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bari mu maboko ya Polisi

Editorial 22 Jun 2017
Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Editorial 25 Sep 2024
Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Tap and Go

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Tap and Go

Editorial 23 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

USA: Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya  ‘ The Nantucket Project ‘
ITOHOZA

USA: Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ‘ The Nantucket Project ‘

Editorial 17 Sep 2017
Meddy yashyize hanze Amashusho y’Indirimbo ye  ‘ NTAWAMUSIMBURA (Lyric Video) yaciye ibintu muri iyi minsi
IMIKINO

Meddy yashyize hanze Amashusho y’Indirimbo ye ‘ NTAWAMUSIMBURA (Lyric Video) yaciye ibintu muri iyi minsi

Editorial 08 Dec 2016
Bizimana Djihad yavuye mu ikipe ya Kryvbas yo muri Ukraine ajya muri Al Ahly yo muri Libya, Rafael York we yerekeje muri ZED FC yo mu Misiri
Amakuru

Bizimana Djihad yavuye mu ikipe ya Kryvbas yo muri Ukraine ajya muri Al Ahly yo muri Libya, Rafael York we yerekeje muri ZED FC yo mu Misiri

Editorial 06 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru