Guverinoma y’u Rwanda n’Ihuriro ry’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (One UN) basinyanye amasezerano ya miliyoni $630.6, ni ukuvuga asaga miliyari 545 Frw azakoreshwa mu gushyigikira iterambere ry’u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, kugeza mu 2023.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n’Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), Fodé Ndiaye, kuri uyu wa 31 Nyakanga 2018.
Ayo mafaranga azatangwa muri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye igamije gufasha u Rwanda mu iterambere, United Nations Development Assistance Plan, UNDAP II. Iyi gahunda irakorera mu ngata indi y’imyaka itanu yageze ku musozo (2013- 2018), yo ikaba yari yagenewe miliyoni $400.
Minisitri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel yavuze ko Umuryango w’Abibumbye wakoranye n’u Rwanda mu igenamigambi ry’ibigomba gukoreshwa ayo mafaranga, bihuzwa na Gahunda ya Guverinoma y’Iterambere y’imyaka irindwi (2017-2024) n’icyerecyezo 2050 u Rwanda rwihaye.
Yagize ati “Umuryango w’Abibumbye ufite amashami menshi mu nzego zitandukanye, ari mu bukungu, ari mu mibereho myiza y’abaturage, ari mu miyoborere, ku buryo iyi gahunda tumaze gusinya n’inkunga ajyanye nayo iboneka muri ibyo bice.”
“Iyi gahunda rero nayo igiye igabanyije muri ibyo bice ndetse amafaranga menshi agera kuri 60% azibanda ku mibereho y’abaturage, agera kuri 23 % ajye mu bikorwa bijyanye n’ubukungu, 9% ajye muri gahunda zo gukomeza kunoza imiyoborere myiza.”
Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yasobanuye ko nubwo muri izo miliyoni 630 $ ayizewe ari 30 % angana na miliyoni $252, andi miliyoni $378 azakusanywa mu baterankunga n’abandi bafatanyabikorwa.
Yagize ati “Hari ahantu hatatu h’ingenzi, aha mbere dukeneye kureba ni abagiraneza bakunda u Rwanda ariko bataraza kuhakorera bari mu bindi bihugu, yaba abari muri Uganda, Nairobi, Dar es Salaam n’ahandi ku Isi.”
Yakomeje avuga ko aha kabiri hakomoka amafaranga ari mu baterankunga barimo ibihugu byashishikarije gutera inkunga ibikorwa by’iterambere muri Afurika, ahandi hakaba mu bikorera barimo n’abagiraneza.
Ndiaye yagaragaje ko muri gahunda ya Loni, yita cyane ku muturage, imiyoborere, demokarasi, uburinganire n’ibindi.
Muri byinshi inkunga ya ONE UN yagiye ishyirwamo mu bihe bishize, Ndiaye yakomoje kuri gahunda yo guhanga imirimo, ati “Nguhaye urugero nko muri gahunda ya Youth Connect twafashije abahanze udushya 660, bahanga imirimo 6000.”
Loni ifite muri gahunda gufasha u Rwanda mu guhanga imirimo mu gihe muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi iri imbere, hateganywa ko hazahangwa imirimo mishya ibyara inyungu igera nibura kuri miliyoni 1.5.
Ndiaye ashima ko imiyoborere y’igihugu ari myiza, ifite icyerecyezo cyiza ndetse no mu bukungu u Rwanda rukaba ruza ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu korohereza ishoramari.
Amashami ya Loni akorera mu Rwanda ashyira ingengo y’imari mu nzego zose zaba iz’ubuzima, uburezi, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere n’izindi.