Inkuru y’impamo yatugezeho ko hari Umusirikare w’umurundi witwa Cpl Ntahomvukiye Oswald yafashwe mw’ijoro ryo ku wa gatatu taliki ya mbere Ugushyingo yinjiye mu Rwanda mu karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Busanze, akagali ka Nteko.
Uwo musirikare yaje gusubizwa ingabo z’uburundi ku wa Gatanu taliki 3 Ugushyingo 2017.
Ihererekanya ry’uwo musirikare rikaba ryarabereye k’umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi mu majyepfo.
Uwo musirikare wayobye yambaye imyenda ya gisivire akaba abarizwa mu ngabo z’u Burundi batayo ya 312 y’abakomando. Mubamwakiriye harimo uwitwa Colonel Gerald, komanda w’ingabo mu ntara ya Bubanza.
Amakuru dufite nuko icyo Cpl Oswald yari yaje gukora mu Rwanda kitamenyekanye. Abaturage b’akagali ka Nteko barakeka ko yari yasinze cyangwa ari mushya aho yakoreraga akaza kuburira mu Rwanda.
Icy’ingenzi nuko ingabo z’u Rwanda zakoze akazi kazo mu mutuzo uziranga bakamusubiza iwabo nta nkomyi.
Igisetsa tumaze kumenyera nuko mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, bariya biyita imbonerakure bazindutse biruka hafi yaho yafatiwe k’umupaka batuka u Rwanda n’ubuyobozi bwacu.
Tekereza iyo biza kuba k’umusrikare w’u Rwanda, ubu isi yose iba yabimenye, yanahimbiwe byinshi ko yari yagiye guteza umutekano muke n’ibindi byinshi tumaze kumenyera; umuvugizi wa Leta, uwa gisirikare, uwa polisi, ndetse n’uwimbonerakure batanguranwa kuvuga iyo nkuru ishyushye. Twizere ko batavuga ko yashimushwe!
Ubwanditsi