Me Ndengeyingoma Yvonne uhagarariye Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa yasabye ko urukiko rwatesha agaciro ibirego biregwa umukiriya we,kuko ibyo amurega nta shingiro bifite.
Yabitangaje ubwo uwitwa Manirareba Herman yagezaga ikirego cye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2017.
Manirareba w’imyaka 42 avuga ko arega Musenyeri Ntihinyurwa, umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Kigali kuba yaratesheje agaciro umuco Nyarwanda uwita uwa “gishenzi”.
Mu nama ntegurarubanza yabaye, Manirareba yagaragaje ko arega mu izina ry’Abanyarwanda Musenyeri Ntihinyurwa kuba ari umwe mu bemeje amabonekerwa y’i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, agahamya ko babonekewe na Bikiramariya ngo kandi byari ukubeshya.
Me Ndengeyingoma Yvonne wari uhagarariye Musenyeri Ntihinyurwa yasabye ko icyo kirego kitakwakirwa kubera uburyo inyito yacyo idahuyemo n’ibyo urega asaba urukiko.
Agira ati “Urega bigaragara ko nta ruhushya yabiherewe n’Abanyarwanda kandi we avuga ko yareze mu izina ryabo. Kuba nta bubasha n’ubushobozi bwo kurega, ndasaba ko urukiko rwatesha agaciro ikirego cye ntikizakirwe.”
Urega yavuze ko nk’umunyarwanda yemerewe kuvugira Abanyarwanda mu gihe hari ibijyanye n’umuco byagoretswe bikenewe gukosorwa mu izina ryabo.
Yifashishije zimwe mu ngingo z’amategeko yo mu itegeko nshinga yumvikanishije ko afite uburenganzira bwo kurega mu izina ry’Abanyarwanda mu gihe hari ibyatokoje umuco wabo kandi ariwo bose bahuriyeho.
Muri iryo tegura rubanza yabajijwe n’urukiko impamvu arega Musenyeri Ntihinyurwa kandi bigaragara ko yagombaga kurega kiriziya Gatolika maze Manirareba asubiza ko kwangiza umuco byakozwe n’umuntu ko bitakozwe n’inyubako benshi bita Kiliziya.
Agira ati “Urebye ibitabo byagiye byandikwa usanga utavuga Kiliziya Gatolika ngo ibijyanye n’amabonekerwa yabereye i Kibeho byumvikane neza utavuzemo Musenyeri Ntihinyurwa kuko ari umwe mu bagize uruhare mu kuyemeza. Kandi niwe nabashije kubonera imyirondoro uretse ko hari n’abandi nzagobokesha mu rubanza.”
Manirareba wagaragaye mu rukiko yitwaje umurundo w’impapuro yabwiye Kigali Today ko aregera indishyi nyinshi zibarirwa muri triyari 12 z’Amadolari y’Amerika.
Natsinda urubanza ngo ayo mafaranga azashyirwa mu isanduku ya Leta ariko igice kinini cyayo gihabwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ati “Mu gihe naba nsinzwe urubanza ntabwo bizaba bivuze ko ubutabera buzaba burangiriye aho nzakomeza no mu zindi nkiko zisumbuye kuri urwo ruzaba rwafashe icyemezo kirenganya Abanyarwanda kuko aribo ndegera nanjye ndimo.”
Bamwe mu bakurikiranye iby’iryo tegurarubanza bari buzuye mu cyumba cy’iburanisha, banyuzagamo bagaseka ibirego bya Manirareba bavuga ko yaje kwisekereza abantu.
Cyakora hari n’abemeza ko uwo mugabo aramutse akomeje gutegura neza urubanza rwe ashobora kuzarutsinda.
Bakabivuga bashingiye ku kuba umuco waragiye wangirika kandi bikozwe n’ibikorwa by’abakoroni baje bitwaje Imana.
Iburanisha ry’urubanza Manirareba aregamo Musenyeri Ntihinyurwa ruzaburanishwa mu mizi yarwo ku itariki ya 30 Ugushyingo 2017; nk’uko byatangajwe n’umucamanza w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.