Birazwi neza ko RNC ari agatsiko k’iterabwoba kayobowe na Kayumba Nyamwasa ariko kuri we hari abo yita abahutu be ashyira mu buyobozi ariko ku mugaragaro ariwe uyobora. Umwe mu mandwa zizerwaga na Kayumba Nyamwasa ariwe Serge Ndayizeye, akaba ari umukuru wa Radiyo rutwitsi bita Itahuka mu ibaruwa yandikiye Kayumba mw’ibanga dore ko atahaye copie pour information amenyesha abandi bagize ishyaka ariko Rushyashya ikaba ifite copie, arasaba ko mubihe bagezemo kubera akazi kenshi ndetse ngo no gufata icyo yise risque ngo agomba kukubirwa agahimbazamusyi (umushahara uva mu mafaranga bakira) inshuro eshatu kandi agasaba ko uwitwa Axel Kalimijabo ngo yahabwa umushahara ungana nuwo Serge yahabwaga ngo akagirwa umunyamakuru wa Radio itahuka bityo ngo agahabwa kontaro ya kazi bitaba ibyo bagasezera kuri Radio itahuka bidasubirwaho.
Ibi bibaye mu gihe uwari ushinzwe amakuru no kuyatangaza, ariwe Jean Paul Turayishimye twakwita ko yari akuriye Vuvuzela Serge Ndayizeye nawe yeguye mu minsi yashize.
Serge yibukije ingaruka byagira icyemezo cyabo kiramutse kitubahirijwe ndetse akora na bilan yerekana ibyo itahuka yakoze n’uburyo ngo yarwanye intambara ya karundura mugihe Dogiteri Theogene Rudasingwa na Yozefu Ngarambe bagize uruhare mwishingwa ya Radio itahuka bashakaga kuyisubiza.
Ikindi arasaba Kayumba kubakura mucyo yise urujijo bitewe nibibazo biri muri RNC byototera nandi mashyirahamwe RNC ihuriyeho nabandi nka P5 ndetse yerekana ko abantu benshi bamwisanzuraho baba muyandi matsinda bamubaza we ibyo atabasha kubonera ibisubizo bityo nawe bikamutera kubyibazaho kandi akabona ntabushake buri mwihuriro byo kuganira no gukemura ibyo bibazo.
Ikindi Serge Ndayizeye atanga urugero avuga ko kazoza ka RNC katagaragara kandi ko abantu benshi bamaze gucika intege, anavuga ko ibiba muri RNC muri iki gihe bituma atekereza cyane Ku magambo Theogene Rudasingwa yagiye amubwira mbere gato na nyuma aho aviriye muri RNC nandi bagenzi be bagiye bamubwira.
Ikindi ashimangira ko ibitekerezo bye bidatandukanye cyane nibya Jean Paul Turayishimiye, kwibura rya Rutabana Benjamin avuga ko Rutabana ari mu bantu bamukora ku mutima kandi bamubaye hafi ndetse nu muryango we byumwihariko avuga ko atazigera yibagirwa ibiganiro bakoranye, ambiance yamwereka ubwo yabaga yaje mu Bubiligi ndetse na Communication bagiranaga kuri telefone na handi.
Serge asaba ko haba inama y’igitaraganya yagereranije ngo nimwe Twagiramungu yise Rukokoma hakabaho gusasa inzobe , gutanga ihumure ngo no gushaka uwo yise umwanzi ubarimo ngo wabinjiriye akaba abageze mu musokoro.
Serge kandi yaciriye amarenga Kayumba ko aho bukera baza kwirukanwa muri P5. cyangwa ngo bakayisigaramo bonyine hamwe nabo yise ba hafi ya ntabo ashyira mu dukubo ( amahoro PC).
Ni ukubitega amaso ariko ngo akishwe kaburiwe ni impongo kandi ngo umwana umuhana avayo ntumuhana ajyayo. Nikenshi abantu baburiwe ko RNC ari virusi izamunga ikarya nabayo ndetse amaherezo nayo ikaba imungu.
Ibi byose biri kuba uwitwa ko ari umuhuzabikorwa wa RNC, Jerome Nayigiziki ntacyo yiyiziye. Ni mugicuku kuriwe.