• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urwishe ya nka ruracyayirimo, RNC igeze ku buce , Serge Ndayizeye arasaba gukubirwa umushahara inshuro eshatu cyangwa akabivamo
Serge Ndayizeye ati ndashaka umushahara inshuro eshatu cyangwa mbivemo kuko ndi muri risques

Urwishe ya nka ruracyayirimo, RNC igeze ku buce , Serge Ndayizeye arasaba gukubirwa umushahara inshuro eshatu cyangwa akabivamo

Editorial 31 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Birazwi neza ko RNC ari agatsiko k’iterabwoba kayobowe na Kayumba Nyamwasa ariko kuri we hari abo yita abahutu be ashyira mu buyobozi ariko ku mugaragaro ariwe uyobora. Umwe mu mandwa zizerwaga na Kayumba Nyamwasa ariwe Serge Ndayizeye, akaba ari umukuru wa Radiyo rutwitsi bita Itahuka mu ibaruwa yandikiye Kayumba mw’ibanga dore ko atahaye copie pour information amenyesha abandi bagize ishyaka ariko Rushyashya ikaba ifite copie, arasaba ko mubihe bagezemo kubera akazi kenshi ndetse ngo no gufata icyo yise risque ngo agomba kukubirwa agahimbazamusyi (umushahara uva mu mafaranga bakira) inshuro eshatu kandi agasaba ko uwitwa Axel Kalimijabo ngo yahabwa umushahara ungana nuwo Serge yahabwaga ngo akagirwa umunyamakuru wa Radio itahuka bityo ngo agahabwa kontaro ya kazi bitaba ibyo bagasezera kuri Radio itahuka bidasubirwaho.

Ibi bibaye mu gihe uwari ushinzwe amakuru no kuyatangaza, ariwe Jean Paul Turayishimye twakwita ko yari akuriye Vuvuzela Serge Ndayizeye nawe yeguye mu minsi yashize.

Serge yibukije ingaruka byagira icyemezo cyabo kiramutse kitubahirijwe ndetse akora na bilan yerekana  ibyo itahuka yakoze n’uburyo ngo yarwanye intambara ya karundura mugihe Dogiteri Theogene Rudasingwa na Yozefu Ngarambe bagize uruhare mwishingwa ya Radio itahuka bashakaga kuyisubiza.

Ikindi arasaba Kayumba kubakura mucyo yise urujijo bitewe nibibazo biri muri RNC byototera nandi mashyirahamwe RNC ihuriyeho nabandi nka P5 ndetse yerekana ko abantu benshi bamwisanzuraho baba muyandi matsinda bamubaza we ibyo atabasha kubonera ibisubizo bityo nawe bikamutera kubyibazaho kandi akabona ntabushake buri mwihuriro byo kuganira no gukemura ibyo bibazo.

Ikindi Serge Ndayizeye atanga urugero avuga ko kazoza ka RNC katagaragara kandi ko abantu benshi bamaze gucika intege, anavuga ko ibiba muri RNC  muri iki gihe bituma atekereza cyane Ku magambo Theogene Rudasingwa yagiye amubwira mbere gato na nyuma aho aviriye muri RNC nandi bagenzi be bagiye bamubwira.

Ikindi ashimangira ko ibitekerezo bye bidatandukanye cyane nibya Jean Paul Turayishimiye, kwibura rya Rutabana Benjamin avuga ko Rutabana ari mu bantu bamukora ku mutima kandi bamubaye hafi ndetse nu muryango we byumwihariko avuga ko atazigera yibagirwa ibiganiro bakoranye, ambiance yamwereka ubwo yabaga yaje mu Bubiligi ndetse na Communication bagiranaga kuri telefone na handi.

Serge asaba ko haba inama y’igitaraganya yagereranije ngo nimwe Twagiramungu yise Rukokoma hakabaho gusasa inzobe , gutanga ihumure ngo no gushaka uwo yise umwanzi ubarimo ngo wabinjiriye akaba abageze mu musokoro.

Serge kandi yaciriye amarenga Kayumba ko aho bukera baza kwirukanwa muri P5. cyangwa ngo bakayisigaramo bonyine hamwe nabo yise ba hafi ya ntabo ashyira mu dukubo ( amahoro PC).

Ni ukubitega amaso ariko ngo akishwe kaburiwe ni impongo kandi ngo umwana umuhana avayo ntumuhana ajyayo. Nikenshi abantu baburiwe ko RNC ari virusi izamunga ikarya nabayo ndetse amaherezo nayo ikaba imungu.

Ibi byose biri kuba uwitwa ko ari umuhuzabikorwa wa RNC, Jerome Nayigiziki ntacyo yiyiziye. Ni mugicuku kuriwe.

2019-10-31
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu Budage

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu Budage

Editorial 16 Feb 2018
Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze

Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze

Editorial 22 Mar 2020
Dosiye ya Minisitiri w’Intebe w’Uburundi, Gervais Ndirakobuca, uvugwa mu guha intwaro FDLR, yabyukijwe.

Dosiye ya Minisitiri w’Intebe w’Uburundi, Gervais Ndirakobuca, uvugwa mu guha intwaro FDLR, yabyukijwe.

Editorial 27 Apr 2024
“Fight Impunity”, ikiguri cy’Umubiligikazi Maria Arena, Umunyekongo Denis Mukwege, n’abandi baryi ba ruswa biyemeje guharabika u Rwanda.

“Fight Impunity”, ikiguri cy’Umubiligikazi Maria Arena, Umunyekongo Denis Mukwege, n’abandi baryi ba ruswa biyemeje guharabika u Rwanda.

Editorial 16 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazo ryo kubika ryasohowe na FDLR rijijisha urupfu rwa Ge. Mudacumura
HIRYA NO HINO

Itangazo ryo kubika ryasohowe na FDLR rijijisha urupfu rwa Ge. Mudacumura

Editorial 19 Sep 2019
Amafoto – Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Musa Esunu wari uyoboye abandi muri shampiyona ya Uganda wanahise ahabwa nimero 7
Amakuru

Amafoto – Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Musa Esunu wari uyoboye abandi muri shampiyona ya Uganda wanahise ahabwa nimero 7

Editorial 26 Jan 2022
Perezida Kagame yasobanuye izingiro ry’ibibazo by’u Burundi
POLITIKI

Perezida Kagame yasobanuye izingiro ry’ibibazo by’u Burundi

Editorial 05 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru