Igisirikare cy’u Burundi kirimo kwigarurira ibirindiro by’umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza biherereye muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe iki gisirikare cya leta cyari giherutse guhakana ko cyinjiye muri Congo.
Amakuru mashya ahari avuga ko imirwano yabereye kuri uyu wa Gatatu, itariki 07 Ugushyingo mu gace cya Kigoma, gaherereye muri Teritwari ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, ho mu burasirazuba bwa Congo hagati y’ingabo z’u Burundi na RED-Tabara.
Amakuru aturuka ahabereye imirwano agera kuri SOSMediasBurundi dukesha iyi nkuru, aravuga ko ingabo z’u Burundi zabashe gukura inyeshyamba za RED-Tabara mu birindiro byazo byari biri ahitwa Kidyama na Mugabo.
Amakuru kandi yavuye mu baturage b’I Murenge avuga ko ingabo z’u Burundi zateye ibi birindiro mu ijoro ryo kuwa Kabiri nka saa tanu z’ijoro. Izi ngabo ngo zikaba zari ziturutse mu duce twa Lukobero na Kihinga zigiye guhiga abarwanyi ba RED-Tabara.
Aya makuru akaba yaje kwemezwa n’umuyobozi w’umutwe wa FNL witandukanyije na Agathon Rwasa ari we Aloys Nzabampema uvuga ko wari umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ku ruhande rw’ibirindiro by’inyeshyamba. Abaturage bakaba bavuga ko babonye inyeshyamba za RED-Tabara zihungira ahitwa Gitoga, agace kari mu birometero 30 uvuye Kidyama.
Amakuru ava mu Gipolisi cya Congo, avuga ko ubufasha bw’ingabo z’u Burundi bwoherejwe mu ijoro ryo kuwa Kabiri gufasha abasirikare bari bamaze kugera ahabereye imirwano.
Ku ikubitiro havugwa imirwano hagati y’igisirikare cy’u Burundi n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi zikorera muri Congo, guverinoma ya Bujumbura yo yabanje guhakana ko yohereje ingabo muri Congo.
Nyuma ariko Igisirikare cya Congo, FARDC, cyatangaje ko cyafashe umusirikare w’umurundi ufite ipeti rya Corporal witwa Mustapha Birori.
Igisirikare cya FARDC kikaba cyaranatangaje ko ingabo z’u Burundi zinjiye ku butaka bwa Congo binyuranyije n’amategeko ndetse nticyahisha ko gishobora kuzirasaho.
Amakuru kandi yari yatangiye gucaracara kuri twitter kuwa 02 Ugushyingo yavugaga ko ingabo z’u Burundi zo muri division y’122 ishinzwe kurinda Perezida Nkurunziza, Imbonerakure ndetse n’abantu bavuga Ikinyarwanda byavugwaga ko ari inyeshyamba za FDLR bitwaje ibikoresho biremereye, binjiye muri Kivu y’Amajyepfo.