• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Veterineri w’akarere afungiye kunyereza amafaranga y’inka z’abarokotse batishoboye

Veterineri w’akarere afungiye kunyereza amafaranga y’inka z’abarokotse batishoboye

Editorial 14 Apr 2016 Mu Mahanga

Umukozi ushinzwe ubworozi (Veterineri) mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi na Polisi akurikiranweho kunyereza amafaranga yari agenewe kugura inka z’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Jean Damascene Hodari Ngemanyi, yabwiye Kigali Today ko uwo mukozi Niyonsaba Oscar yatawe muri yombi akaba afunzwe koko, akekwaho kunyereza amafaranga yari agenewe kugura inka zo muri gahunda ya “Girinka-FARG”.

Yagize ati “Ni byo, Veterineri w’Akarere ka Rusizi Niyonsaba Oscar arafunze kuva ejo tariki ya 13 Mata 2016, akekwaho kuba yarariye amafaranga ya gahunda za Girinka FARG. Amafaranga ntituramenya umubare wayo ariko turacyakurikirana.”

Uyu muvugizi wa Polisi yasabye abaturage n’abafite aho bahurira n’umutungo wa Leta by’umwihariko, kwirinda kuwunyereza kuko bigira ingaruka mbi ku mpande zose zirimo bo ubwabo ndetse bikagera no ku miryango yabo.

Hari hashize iminsi mu Karere ka Rusizi, bivugwa ko uyu mukozi w’Akarere ushinzwe ubworozi yaba yaragize uruhare mu kubura kw’izo nka zari zigenewe abatishoboye nubwo yari atarafatwa ngo abibazwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic avuga ko uwo mukozi akurikiranyweho ibibazo by’inka zabuze muri gahunda ya Girinka – FARG, zagombaga guhabwa abaturage b’Umurenge wa Bweyeye.

Avuga ko muri izo nka, hari izabuze zitigeze zigurwa kandi n’iziguzwe, ugasanga ari ibimasa ndetse ngo hari n’izagiye zipfa zikagurishwa, amafaranga avuyemo akaburirwa irengero. Cyakora ngo ibyo byose biracyakurikiranwa.

Ayo makosa ngo yakozwe muri 2013, aho akarere katanze amafaranga angana na miriyoni zisaga 13Frw kugira ngo bagurire abarokotse Jenoside inka ariko agakoreshwa nabi. Icyo gihe, vetereneri w’akarere ni we wari wemeye gukurikirana icyo kibazo afatanyije n’itsinda bakorana.

Bivugwa ko hagombaga kugurwa inka 30 ariko muri zo, ngo habuzemo inka 10. Ikindi ni uko n’izaguzwe zagiye zigurwa amafaranga make kuko buri nka imwe yari igenewe amafaranga ibihumbi 350Frw ariko ngo hari izagiye zigurwa ibihumbi 150Frw.

Veterineri Niyonsaba ahamwe n’ibi byaha, ashobora guhanishwa igifungo kiva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi muri gereza no gutanga ihazabu ikubye guhera ku nshuro ebyiri kugeza kuri eshanu z’amafaranga yanyereje.

2016-04-14
Editorial

IZINDI NKURU

Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Editorial 07 Mar 2025
Abakozi bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano batangiye amahugurwa

Abakozi bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano batangiye amahugurwa

Editorial 05 Jan 2016
Nyamasheke: Yafashwe atwaye imodoka afite perimi y’impimbano

Nyamasheke: Yafashwe atwaye imodoka afite perimi y’impimbano

Editorial 06 Jan 2016
Uganda: polisi yikomye raporo yayishyize  mu myanya 5 ya nyuma kw’isi mu mikorere

Uganda: polisi yikomye raporo yayishyize mu myanya 5 ya nyuma kw’isi mu mikorere

Editorial 15 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abaminisitiri batarahiye n’umuvunyi bamaze kurahira
Mu Rwanda

Abaminisitiri batarahiye n’umuvunyi bamaze kurahira

Editorial 11 Sep 2017
Ubutabazi bw’Inkotanyi n’ubumuntu bwa Musenyeri Hakizimana mu kurokora Abatutsi muri St Paul
ITOHOZA

Ubutabazi bw’Inkotanyi n’ubumuntu bwa Musenyeri Hakizimana mu kurokora Abatutsi muri St Paul

Editorial 19 Jun 2018
Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 
Amakuru

Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Editorial 26 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru