• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Desalegn yeguye

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Desalegn yeguye

Ubwanditsi 15 Feb 2018 POLITIKI

Kuri iki gicamunsi  Hailemariam Desalegn wari Minisitiri w’intebe yatangaje ko yeguye ku mirimo ye no ku buyobozi bw’ishyaka EPRDF riri ku butegetsi. 

Yavuze ko nubwo yeguye akomeza kuba Minisitiri w’intebe kugeza asimbuwe mu nzira ya Demokarasi. Desaleign yeguye nyuma y’imyaka irindwi ari Minisitiri w’intebe

Amakuru aravuga ko uyu mugabo w’imyaka 53 yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe uyu munsi ku ishyaka riri ku butegetsi yari anabereye umuyobozi. Nyuma yahise ajya kuri Televiziyo y’igihugu atangaza ibyo kwegura kwe.

Hailemariam yavuze ko abayobozi mu ishyaka rye bemeye ubwegure bwe. Ngo ibyo kugenda kwe bizanozwa neza mu inama y’ishyaka vuba.

Kwegura kwe avuga ko biri bworohereze impinduka ziri gukorwa muri Ethiopia. Asaba ko habaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.

Hailemariam wahoze ari umwalimu muri kaminuza, kuva mu 2014 Guverinoma ye yugarijwe n’ibibazo bikomeye by’imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta.

Yavuze ko nubwo yeguye akomeza kuba Minisitiri w’intebe kugeza asimbuwe mu nzira ya Demokarasi asaba abaturage na cyane cyane urubyiruko gushishikarira amahoro n’iterambere by’igihugu.

Byari biteganyijwe ko azasimburwa ku buyobozi bw’ishyaka EPRDF mu mpeshyi y’uyu mwaka ariko ahise yegura mbere.

Yahise ajya kuri Televiziyo y'igihugu atangaza kwegura kwe

Yahise ajya kuri Televiziyo y’igihugu atangaza kwegura kwe

Hailemariam niwe Minisitiri w’intebe wa mbere wa Ethiopia weguye ku mirimo, kwegura kwe ariko ngo byari byitezwe n’ab’imbere mu ishyaka rye.

Uzamusimbura biteganyijwe ko azava mu ishyaka Peoples’ Democratic Organization (OPDO) ishyaka riyobora Leta ya Oromia, leta ituwe kurusha izindi muri Ethiopia.

Desalegn yari Minisitiri w’intebe wa Ethiopia kuva 2012 aho yasimbuye Meles Zenawi witabye Imana.

Ethiopia imaze imyaka ibiri yugarijwe cyane n’imyigaragambyo, imidugararo n’amakimbirane ashingiye ku moko. Abantu ibihumbi bahasize ubuzima abandi ibihumbi amagana bava mu byabo.

Ibi byatumye ishyaka riri ku butegetsi ryemera ko Leta ya Ethiopia yugarijwe no gutembazwa n’izi mvururu ziri imbere cyane muri rubanda.

Ibi bibazo biri guhungabanya ubukungu bwa Ethiopia bwari bumaze igihe buzamuka kandi bwifashe neza.

Inzobere muri Politiki zemeza ko amakimbirane ari imbere muri Ethiopia ashingiye ku miyoborere y’igihugu ishingiye kuri Leta n’amoko azituye.

2018-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Ubwanditsi 16 Jul 2019
Bamwe mu banyapolitiki bakekwaho kuvamo umwe ushobora kuyobora Sena akaba numero ya kabiri mu gihugu

Bamwe mu banyapolitiki bakekwaho kuvamo umwe ushobora kuyobora Sena akaba numero ya kabiri mu gihugu

Ubwanditsi 10 Oct 2019
Zambia mu nzira yo kohereza mu Rwanda abasize bakoze jenoside bagahungirayo

Zambia mu nzira yo kohereza mu Rwanda abasize bakoze jenoside bagahungirayo

Ubwanditsi 02 Jul 2017
Perezida Kagame yakiriwe na Putin w’u Burusiya (Amafoto)

Perezida Kagame yakiriwe na Putin w’u Burusiya (Amafoto)

Ubwanditsi 14 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwibuka24: Perezida Kagame yashimiye uwa Burkina Faso ku butumwa bwihanganisha Abanyarwanda
Mu Rwanda

Kwibuka24: Perezida Kagame yashimiye uwa Burkina Faso ku butumwa bwihanganisha Abanyarwanda

Ubwanditsi 09 Apr 2018
Burundi: Kiliziya Gaturika iravuga ko ibintu bikomeje kuba bibi mu gihe hitegurwa amatora mu mwaka utaha
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Kiliziya Gaturika iravuga ko ibintu bikomeje kuba bibi mu gihe hitegurwa amatora mu mwaka utaha

Ubwanditsi 30 Sep 2019
Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda
POLITIKI

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

Ubwanditsi 12 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru