• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama

Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama

Ubwanditsi 06 Oct 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ndagijimana Jean Marie Vianney, ni urugero nyarwo rw’umujenosideri wabanje kwiyorobeka ariko ubugome n’ubujura yari ajunditse bikanga bikamutamaza none ubu aracyasembera mu Bufaransa.

Uyu ni mwene Ntasangirwa na Ntamabyariro.  Akaba yakoreye leta ya Habyarimana yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, maze Ndagimana akaba riwe wirirwaga ashaka inkunga z’ibikoresho byo guyikoresha, doreko yari ambassaderi w’u Rwanda mu Bufaransa

Yagizwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko yaje kuruhemukira ubwo yibaga amafaranga yari agenewe ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na mission y’u Rwanda muri Loni.

Nk’umuntu Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye adahari, u Rwanda rwamwibeshyeho, rumugira uhagarariye ububanyi n’amahanga,  nyamara ubugome, urwango n’amacakubiri yigishijwe na leta yakoreraga mbere, bwari bwuzuye mubwonko ndetse igihe cyari kigeze ngo abugaragaze

Amaze kugirwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, ubumwe bwe n’abajenosideri bari barahungiye muri Zaire (Congo-Kinshasa y’ubu) ntibwahagaze, ahubwo baramwegereye bamwumvisha uko akwiye kwitandukanya na FPR yari imaze guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda.

Uko ndagijimana yibye amafaranga yari agenewe Amabasade z’u Rwanda 

Kuwa 19 Ukwakira 1994 uwari Perezida w’u Rwanda Pasteur Bizimungu yajyane n’itsinda ry’Abanyarwanda muri Amerika mu Nama ya Loni bari kumwe na Ndagijimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yari agiye no gutangiza Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, na mission muri Loni. 

Yari yahawe Amadolari ya Amerika $187,000 yo gutangiza izi Ambasade zombi ari na yo yaje kwibana ubugegera buteye isoni.  

Igihe cyo gukoresha ya mafaranga kigeze, Ndagijimana yagombaga guha aya mafaranga Abambasaderi maze Ndagijimana asohotse mu cyumba cy’inama barimo muri hoteli, avuga ko agiye kuyazana mu cyumba yari yarayemo.

Aho gusubira muri cya cyumba cy’inama ngo ayashyikirize bene yo, yasohotse muri hoteli akandagiza imitwe y’amano, anyonyomba bujangwe ngo badatahura ko agiye.

Yageze hanze ya hoteli afumyamo yiruka taritari, ivumbi ribudika ikirere cy’i New York. Abo yari asize muri cya cyumba cyarimo itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda barategereza baraheba.

Polisi ya New York yaje gutahura ko yatorotse anyuze ku Kibuga cy’Indege cya ‘John F. Kennedy International Airport’ ajya mu Bufaransa.

Nguko uko igisambo Ndagijimana Jean Marie Vianney cyatangiye gukeracyera mubuhungiro. 

Uko ubujura bwivanze n’ubuterahamwe.

Nkuko byavuzwe haruguru, Ndagimana niwe warushinzwe gushakira inkunga interahamwe mu bihugu by’I buraya, bisobanuye ko ubuterahamwe bwari muri we kuva cyera. 

Akimara kwiba amafaranga rero yatangije imiryango itandukanye igamije gukwirakwiza ingengabitekerezo ya genocide ndetse no kubiba amacakubiri mubanyarwanda baba mumahanga ari nako akoresha iyo miryango atekera umutwe abanyamahanga akabakuramo akayabo ko gutera inkunga benewabo bari mu mashyamba ya DRC.

Yakomeje gufatanya n’abo bicanyi basize bahekuye u Rwanda ngo barebeko bakongera kurushora mu macakubiri ariko byarabananiye. 

Ndagijimana yahisemo gukomeza kwifatanya n’andi matsinda y’inkorabusa zokamwe n’ingengabitekerezo y’ubugome ndentse n’urwango babibwemo ingoma yateguye ikanashyira mubikorwa genocide yakorewe abatutsi.

Nkuko umuhanga yabivuze, icyiciro cya nyuma cya genoside ni ukuyihakana no kugereka ibyaha kubayikorewe. Bikavugwa bigakwirakwizwa bikigishwa muburyo bumwe nkubwo kuyitegura. Rero ntawatinya kuvuga ko Ndagijimana Jean Marie Vianney nawe ari umujenosideri  mubandi, ndetse ninakabuhariwe kuko ari mubategura bakanashyiramubikorwa icyiciro cya nyuma cyo kuyihakana, kuyipfobya ndetse no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo. 

Aherutse gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ibyo yise gahunda yo kwibuka jenoside yakorewe abahutu, agamije kuyobya amahanga ndetse n’abanyarwanda b’urubyiruko ko habaye jenoside ebyiri.

Uyu mugabo byose abiterwa nuko yananiwe kwakira intsinzwi ya sebuja Habyarimana na guverinoma ye, none aracyasaza imigeri ko habayeho jenoside ebyiri.  Ibi kandi abivanga n’ubujura bwo kwiba amafaranga abo yita abgizweho ingaruka niyo Jenoside mpimbano abemeza ko azabavuganira ikemerwa. 

Nguko uko bigenda iyo ubujura bwivanze n’ubujenosideri, uwo byombi bihuriyemo ahinduka inyangabirama.  Ndagijimana rero n’agatsiko k’interahamwe bakwiye kwiyakira kuko ikibi cyaratsinzwe, nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda ndetse n’ingengabitekerezo yayo izatsindwa ruhenu. 

2022-10-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abapolisi bari mu myitozo yo kurwanya iterabwoba no guhosha imyigaragambyo

Abapolisi bari mu myitozo yo kurwanya iterabwoba no guhosha imyigaragambyo

Ubwanditsi 10 Feb 2017
Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Ubwanditsi 21 Jun 2023
APR FC yujuje umubare w’amakipe 8 azakina ikimino ya 1/4 cy’Imikino y’igikombe cy’Amahoro, iyi kipe ibigezeho nyuma yo gusezerera Amagaju

APR FC yujuje umubare w’amakipe 8 azakina ikimino ya 1/4 cy’Imikino y’igikombe cy’Amahoro, iyi kipe ibigezeho nyuma yo gusezerera Amagaju

Ubwanditsi 22 Apr 2022
Umunyarwanda Camille Nkurunziza wishwe arashwe mu bushyamirane na Polisi ya Afurika y’Epfo,  yashyinguwe

Umunyarwanda Camille Nkurunziza wishwe arashwe mu bushyamirane na Polisi ya Afurika y’Epfo, yashyinguwe

Ubwanditsi 08 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida  KIM JONG UN amaze kumena amaraso y’abantu benshi
ITOHOZA

Perezida KIM JONG UN amaze kumena amaraso y’abantu benshi

Ubwanditsi 31 Dec 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 10 Mar 2023
Rutahizamu wa Manchester City yo mu Bwongereza Sergio Kun Aguero yabwiwe ko atazagumana n’iyi kipe nyuma yaho amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021
Amakuru

Rutahizamu wa Manchester City yo mu Bwongereza Sergio Kun Aguero yabwiwe ko atazagumana n’iyi kipe nyuma yaho amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021

Ubwanditsi 30 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru