• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Ibikorwa by’Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora

Ibikorwa by’Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora

Ubwanditsi 12 Feb 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ubwo Perezida Kagame Paul yitabiraga umunsi wa mbere w’inama yitwa The World Governments Summit yiga ku miyoborere, irimo kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Perezida Paul Kagame yavuze ko yizeye ubunararibonye bw’Abanyarwanda mu guhitamo abayobozi bazabayobora mu matora ataha ya Perezida ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare ubwo yitabiraga umunsi wa mbere w’inama izwi nka The World Governments Summit yiga ku miyoborere, iri kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Mu kiganiro yatanze ku munsi wa Mbere w’amatora ari kumwe n’Umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos, Perezida Kagame yabajijwe icyizere afite cyo gutsinda amatora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga, dore ko yamaze gutangaza ko yiteguye kongera kwiyamamaza.

Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze ko amahitamo y’ugomba kuyobora ari mu biganza by’Abanyarwanda ubwabo bashingiye ku bintu bitandukanye.

Icyakora, yavuze ko ibikorwa aribyo bizivugira muri ayo mahitamo. Ati “Amatora abereyeho abaturage ngo bahitemo ababikwiriye bujuje ibisabwa, tuzareba…. Bishingira ku batora, amateka, ibikorwa bizivugira.”

Tubibutse kandi ko amatora ya Perezida mu Rwanda azabera rimwe n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko nyuma yo guhurizwa hamwe. Ni ku nshuro ya Kane u Rwanda ruzaba rugiye mu matora ya Perezida nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwiyamamaza kw’abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry’abadepite bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 bisozwe tariki 12 Nyakanga 2024 hanze y’u Rwanda na tariki 13 Nyakanga imbere mu gihugu.

Amatora ya Perezida yaherukaga tariki 3 na 4 Kanama 2017 mu gihe ay’abadepite aheruka yabaye tariki 2 na 3 Nzeri 2018.

2024-02-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyaburayi bose siko bakurikira buhumyi ibinyoma bya Kongo n’Ububiligi

Abanyaburayi bose siko bakurikira buhumyi ibinyoma bya Kongo n’Ububiligi

Ubwanditsi 25 Feb 2025
Ese  abacengezi baba bongeye gutera igihugu

Ese abacengezi baba bongeye gutera igihugu

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Abeza b’u Rwanda muri Basketball batsinzi ab’i Burundi, APR FC ikomeje kuyobora, APR WVC yatsinze POLICE WVC

Abeza b’u Rwanda muri Basketball batsinzi ab’i Burundi, APR FC ikomeje kuyobora, APR WVC yatsinze POLICE WVC

Ubwanditsi 11 Dec 2023
INZEGO ZIBANZE KU ISONGA MUGUHINDURA IMITANGIRE YA SERIVISI HIFASHISHIJWE URUBUGA  IREMBO

INZEGO ZIBANZE KU ISONGA MUGUHINDURA IMITANGIRE YA SERIVISI HIFASHISHIJWE URUBUGA IREMBO

Ubwanditsi 09 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rwategetse ko abayobozi ba FERWAFA bakekwaho ruswa baburana bari hanze
Mu Rwanda

Urukiko rwategetse ko abayobozi ba FERWAFA bakekwaho ruswa baburana bari hanze

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 23 Feb 2021
Uko  Abami 3 baheruka gutegeka mu Rwanda bazize umuvumo wo kutubahiriza amabwiriza y’ubwiru
ITOHOZA

Uko Abami 3 baheruka gutegeka mu Rwanda bazize umuvumo wo kutubahiriza amabwiriza y’ubwiru

Ubwanditsi 06 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru