• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Imirwano iri kubera i Bukavu yatumye umupaka uyihuza na Rusizi ufungwa

Imirwano iri kubera i Bukavu yatumye umupaka uyihuza na Rusizi ufungwa

Editorial 05 Nov 2017 ITOHOZA

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2017 Umupaka uhuza u Rwanda n’Umujyi wa Bukavu wafunzwe, kubera imirwano hagati y’ingabo za Congo FARDC, n’abapolisi barindaga Abbas Kayonga (Dada) wari ushinzwe kurwanya Magendu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Urufaya rw’amasasu ruracyumvikana mu Mujyi wa Bukavu, rwahagaritse ingendo zavaga mu Rwanda, ubu ku mupaka hakaba hari amamodoka menshi ategereje ko agahenge kagaruka ingendo zigakomeza.

Nubwo ku ruhande rw’u Rwanda ari amahoro, ku rundi ruhande i Bukavu amasasu aracyavuga ndetse na bamwe mu baturage batangiye kwirara mu maduka basahura ibicuruzwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic aganira na Kigali Today, dukesha iyi nkuru yatangaje ko bagiriye abaturage inama yo kwirinda kujya I Bukavu mu gihe hakiri iyo myivumbagatanyo.

Ati” Ku ruhande rwacu ni amahoro, umupaka urafunze, turasaba abaturage bacu kwirinda kwambuka, badahurira n’ibibazo muri Bukavu.”

Yanavuze kandi ko yavuganye n’abayobozi ba Bukavu, bakamubwira ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi mirwano ihoshe, bamwizeza ko ikibazo gikemuka vuba ubuhahirane bugakomeza.

Ku itariki ya 2 Ugushyingo 2017, Abbas Kayonga (Dada) yahagaritswe ku kazi na guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, amushinja uburiganya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Imirwano yo mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru ngo yaturutse ku ngabo za FARDC zagiye iwe zishaka kumuta muri yombi, zitangira kurasana n’abapolisi bamurindaga.

Amakuru aravuga ko Abbas Kayonga (Dada) n’abamushyigikiye bamaze guhungira ku ngabo za Monusco .

Abbas Kayonga (Dada) ngo niwe nyirabayazana w’imirwano

2017-11-05
Editorial

IZINDI NKURU

Amatariki y’ubujurire bwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi yamenyekanye.

Amatariki y’ubujurire bwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi yamenyekanye.

Editorial 28 Aug 2017
Kugirango  u Rwanda  rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese  birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Editorial 23 Feb 2017
‘Padiri Nahimana ntiyigeze yurira indege nkuko ishyaka rye nawe bwite bari babitangaje’- Ambasaderi  Nduhungirehe

‘Padiri Nahimana ntiyigeze yurira indege nkuko ishyaka rye nawe bwite bari babitangaje’- Ambasaderi Nduhungirehe

Editorial 24 Jan 2017
Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?

Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?

Editorial 28 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Burundi bwashatse ko imikino ya gisirikare yigizwayo abanyamuryango barabyanga-Gen.Patrick Nyamvumba
IMIKINO

U Burundi bwashatse ko imikino ya gisirikare yigizwayo abanyamuryango barabyanga-Gen.Patrick Nyamvumba

Editorial 07 Aug 2016
Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga muri aka karere bagiranye inama i Kigali
Mu Mahanga

Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga muri aka karere bagiranye inama i Kigali

Editorial 29 Aug 2016
Polisi ya  Leta ya Malawi  ratungwa agatoki kurya Ruswa ikarekura Umujenosideri  w’umunyarwanda
ITOHOZA

Polisi ya Leta ya Malawi ratungwa agatoki kurya Ruswa ikarekura Umujenosideri w’umunyarwanda

Editorial 18 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru