• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w’i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo’O FC y’i Burundi   |   07 Jun 2025

  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umwaka wa 2015 usize abapadiri batatu ba Diyoseze ya Cyangugu aribo Padri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA na Padiri Eugene DUSABIREMA ibyabo bitarasobanuka

Umwaka wa 2015 usize abapadiri batatu ba Diyoseze ya Cyangugu aribo Padri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA na Padiri Eugene DUSABIREMA ibyabo bitarasobanuka

Editorial 03 Jan 2016 ITOHOZA

Ku batazi Padiri Thomas Ndahimana na Padiri Fortunatus Rudakemwa ni abapadiri bavuka muri Diyosezi ya Cyangugu bakaba barahungiye mu gihugu cy’ u Bufaransa ari na ho akorera politiki.

Aba bapadiri bombi bajya guhunga baregwaga kunyereza amaturo y’abakristu no kurya imfashanya zabakene zinyuzwa muri Cartas ya Diyoseze ya Cyangugu. bamaze kubona ko byamenyekanye, batekera umutwe Musenyeri Bimenyimana JB. abasinyira Recomandation babeshya ko bagiye mu mahugurwa y’igihe gito i Burayi.

Bageze i Burayi nibwo bashinze urubuga rwa Internet Leprophete-Umuhanuzi.fr na Vertasinfo batangira gusebya u Rwanda n’abayobozi barwo bafatanije na bamwe mu bihayimana bo muri Kiriziya gatirika n’imiryango izwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi 94.

Mu nama y’Abapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu yabaye kuva ku wa 20/09/2011 kugeza ku wa 21/09/2011,Abapadiri bitabiriya iyo nama bayishoje bamagana Abapadri bashinze urubuga rwa internet leprophete.fr ari bo Padiri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA n’ababaha amakuru.Iryo tangazo ryasinyweho n’Abapadiri bose ndetse na Musenyeri wabo ryerekana ko Abapadiri bashinze leprophete n’ababaha amakuru bakoze amahano.Urwo rubuga rukwiye guhagarara,ba nyira rwo bakava mu matiku,bagafatanya n’abandi Bapadiri kubaka Diyosezi yabo n’Urwababyaye.

Itangazo ry’Abapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu ryamagana Padri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA n’ababaha amakuru, rikubiyemo ingingo eshanu zumvikana ku buryo busobanutse uhereye ku bizikubiyemo :

1.Urubuga rwa internet leprophete.fr kimwe n’izindi mbuga zo hanze zitishimira ibyiza Abanyarwanda bagezeho ni urubuga rusebanya,ruharabikana,rutukana,rwandagaza abantu.Abapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu bararugaya cyane. Bagira,bati « Twamaganye ibitekerezo bisenya bisohoka kuri izo mbuga. »

Urubuga rwa internet leprophete.fr ntirwandagaje gusa bamwe mu bapadiri ba Diyozezi ya Cyangugu na Musenyeri wabo,ahuhwo rwadukiriye na bamwe mu Basenyeri bo mu Rwanda by’umwihariko Musenyeri Simaragde MBONYINTEGE na bamwe mu Bayobozi bakuru b’Igihugu barimo na Perezida wa Repubulika.Urwo rubuga si urwo gukomeza kurebera cyangwa gushimagiza nk’uwogeza intambara !

2.Itangazo ry’Abasaseridoti ba Diyosezi ya Cyangugu rishimangira ibikubiye mu Itangazo ryo ku wa 01/05/2011 Musenyeri wabo yagejeje ku Bakristu bose,ku Banyarwanda no ku batuye isi aho yatangaje ko ibyandikwa ku rubuga rwa internet leprophete.fr atari ubutumwa bwahawe Padiri Thomas NAHIMANA na FortunatusRUDAKEMWA kandi abo Bapadiri batari mu murongo w’Ivanjiri ya Kristu.

Kubera ko Padiri Thomas NAHIMANA, Fortunatus RUDAKEMWA n’ababaha amakuru basuzuguye Musenyeri bakanga guhagarika ruriya rubuga rwa internet ,Abapadiri bagenzi babo bajoye inyandiko zabo maze bagira inama abazisoma muri aya magambo :”Turasaba abasoma izo nyandiko kujya bamenya gushungura,ntibazifate nk’ukuri kw’Ivanjiri ya Kristu. »

3.Abapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu batewe ishavu n’inyandiko zisohoka zandagaza bamwe muri bo kandi zanditswe n’Abapadiri bagenzi babo baba mu bihugu by’i Burayi.Padri Thomas NAHIMANA na Fortunatus RUDAKEMWA ntibakora bonyine,bafite ababaha amakuru.Uwakunze gushyirwa mu majwi cyane ni Padiri Eugene DUSABIREMA,wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mwezi,wahunze amaze gusahura iyo Paruwasi,maze udufaranga yahunganye twamara kumushirana akagaruka abebera ;kugira ngo asisibiranye amacakubiri yari yasize abibye agacura ikinyoma cyo kugereka kuri Padiri Ubald urupfu rwa Yohani SINDAYIHEBA.

Gukorana n’Abapadiri ba leprophete.fr no kubaha amakuru ni ikintu kigayitse cyane kandi gikwiye kwamaganwa kuko urubuga rwabo nta kintu kizima rwandika uretse kwandagaza abantu no kubaryanisha.Abapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu bagiriye inama bagenzi babo bakorana na leprophete.fr kubivamo bagira,bati « Turasaba umuntu wese ugira uruhare mu gutanga amakuru agamije kwanduza isura ya mugenzi we no gusenya ubumwe bw’abana b’Imana gushyira mu gaciro,akabireka. »

4.Padiri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA n’ababaha amakuru bibagiwe isano isumba iy’amaraso bafitanye n’Abapadiri bagenzi babo none birirwa babanduza bashakisha ibyaha babagerekaho.Ntawe uyobewe inyandiko zirimo ubumara za Padiri Thomas NAHIMANA na Fortunatus RUDAKEMWA kuri Padri Ubald RUGIRANGOGA,Inyasi KABERA na nyakwigendera Evariste NAMBAJE,bamwe babashinja ubwicanyi,undi bamushinja ubujura kandi bazi neza ko ibyo bandika ari ibinyoma byambaye ubusa !

Padiri Thomas NAHIMANA na Fortunatus RUDAKEMWA batatiye ubutumwa bwabo.Aho kwegeranya ubushyo bw’Imana barimo kubutatanya.Aho kugira ngo bumve inama bagirwa bakikoma bamwe muri bagenzi babo.Ibyo byababaje Abapadiri ba Diyosezi ya Cyangu na Musenyeri wabo ku buryo binginze Padiri Fortunatus RUDAKEMWA na Thomas NAHIMANA babasaba kugaruka mu murongo bagira, bati « Turasaba Abasaseridoti bagenzi bacu bandika izo nyandiko kwibuka isano isumba iy ‘amaraso dufitanye ku bw’isakaramentu ry’ubusaseridoti twahawe maze bakadufasha kwegeranya ubushyo bw’Imana aho kubutatanya. »

5.Ibyo Padiri Thomas NAHIMANA na Fortunatus RUDAKEMWA bandika ntibigomba guca intege Abapadiri bakora ubutumwa muri Diyosezi ya Cyangugu.Mu itangazo ryabo,Abapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu bagize,bati « Twiyemeje gukomeza gushyira hamwe no gushyira imbere ibitwubaka kandi bihesha Imana ikuzo ;tukima amatwi ibidusenya. »

Umutego wa Padiri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA n’ababaha amakuru ni ugukomeza gushakisha ababashyigikira n’abumvikanisha ko bari mu kuri maze inyigisho zabo zishingiye ku macakubiri zigamije guteza akavuyo zigahabwa intebe.Gusa baribeshya kuko ikibi kidashobora gutsinda ! Iyo bandika bisararanga bivuga imyato ni ukwikirigita bagaseka !

6.Ibibazo Padiri Thomas NAHIMANA na Fortunatus RUDAKEMWA bateje biraremereye.Kubisohokamo ni ku bw’ingabire y’Imana n’ubufasha bw’Umubyeyi Bikira Mariya.Abapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu bashoje itangazo ryabo bagira,bati”Twisunze Bikira Mariya Umwamikazi w’amahoro ngo adusabire kandi atubumbire mu bumwe… »

Itangazo ry’Abapadiri ba DIyosezi ya Cyangugu na Musenyeri wabo ryamagana Padri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA n’ababaha amakuru ni itangazo risobanutse,ryandikanywe ubuhanga n’ubushishozi.Ariko icyatunguranye ni uko rikimara gusohoka hari umwe mu bapadiri bari muri iyo nama utarashatse kwivuga izina yahise asohora inyandiko kuri leprophete.fr avuga ko yasinyishijwe ku ngufu.Iyo nyandiko iteye igisebo ku muntu w’umupadiri wize ufite ubwenge ariko icyiza cyayo ni uko yerekana ko Abapadiri bakorana na leprophete babaha amakuru abayobya.Ikimenyimenyi ni uko itangazo rikimara gusohoka, uriya mupadiri wateye Bagenzi be urubwa ngo bamusinyishije ku ngufu, aho kubwiza Padiri Thomas NAHIMANA na Fortunatus RUDAKEMWA ukuri kwambaye ubusa ku birikubiyemo, ahubwo yarababeshye asa n’uwigura.

Icyakurikiye iyo nyandiko y ‘uwo mupadiri wiyemeje kuyobya bagenzi be,gucangacanga no kujijisha ni umujinya n’uburakari Abapadiri ba leprophete bihembereyemo maze batangira gusebya bivuye inyuma Musenyeri BIMENYIMANA no kwikoma Padiri Ubald RUGIRANGOGA,Inyasi KABERA na nyakwigendera Evariste NAMBAJE babaziza kubabakekaho kuba ku isonga y ‘Abapadiri batumye itangazo ribamagana risohoka.

Urwo rugamba Padri Thomas NAHIMANA na Fortunatus RUDAKEMWA bashoje rwaranzwe no guhuzagurika.Byageze hagati basanga gukomeza guhangana na Musenyeri BIMENYIMANA ari ugukomeza kwicukurira imva kandi bakimukeneye kugira ngo babone imibereho,bahitamo guhagarika kumwandikaho.

Nk’uko Tom NDAHIRO ndetse n’Ikinyamakuru Rushyashya babitahuye,Padri Fortunatus RUDAKEMWA yashishimuye ibaruwa ajijisha ngo avuye muri leprophete- kuko atabashije kumvikana na Tomas Nahimana kumicungire y’icyo kinyamakuru ari nabwo yandikaga n’inyandiko ayisohora kuri urwo rubuga. Padiri Thomas arushaho kugira ubukana mu gutangaza inkuru zisebya Leta no kwandagaza abo yita abanzi be ari bo Padiri Ubald RUGIRANGOGA,Inyasi KABERA aza no gupangira Padiri Evariste NAMBAJE, wari Econome wa Diyoseze wagize uruhare mugutahura ubwo bujura bwa Padiri Tomas Nahimana na Rudakemwa, baguririra abicanyi bicira Padiri Nambaje mu ishyamba rya Nyungwe bamunize n’ubu ankete ikaba ntacyo iragaragaza ngo abo bapadiri babigizemo uruhare bashyikirizwe ubutabera.

-1582.jpg

Nyakwigendera Padiri Evaste Nambaje

-1583.jpg

Imodoka ya Padiri Evariste Nambaje yanigiwemo mu ishyamba rya nyungwe

Igihe kirageze ngo Padiri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA, bafatwe bashyikizwe ubutabera kubera uru rupfu rwa Padiri Nambaje n’ibinyoma bandika bisebya Leta y’u Rwanda babiryozwe ndetse n’ababaha amakuru bari bakwiye kumwa impuruza yo ku wa 21/09/2011 ya bagenzi babo na Musenyeri wabo,bakava mu matiku no mu mafuti,bakava mu bisenya bakayoboka inzira zubaka.

Bimwe mubyaranze Padiri Tomas Nahimana muri uyu mwaka wa 2015

I Paris : Padiri Thomas Nahimana yashate kuburizamo amatora ya Referandumu

Ubwo abanyarwanda baba mu mahanga bari bazindukiye kuri z’ambasade zabo ngo bitorere itegeko nshinga rishya rivuguruye, Padiri Tomas Nahimana we yazindukiye kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa kuburizamo ayo matora aza gukomwa mu nkokora n’Abapolisi b’Abafaransa bari bashinzwe kurinda umutekano ni bo baburijemo ako kaduruvayo ka Thomas Nahimana. Umupolisi yabonye Tomas Nahimana kumuryango w’Amasade y’u Rwanda i Paris, abwira uwari uje gukingura ati “uyu ni umuyobozi w’ ishyaka rya Opozisiyo uje gutera akaduruvayo” ni uko abashinzwe umutekano bamubujije kwinjira, yerekanye ibyangombwa ko ari umunyarwanda biba iby’ubusa kuko atari kuri liste y’itora asubizwayo atyo.

Uburaya bwa Padiri Thomas Nahimana

Byavuzwe kenshi ko Padiri Nahimana yateye inda umuyoboke we ushinzwe ubukangurambaga mu ishyaka Ishema abereye umuyobozi mukuru, ni nako kandi byamaganiwe kure ba nyir’ubwite bavuga ko ari ugusebanya.

Ntibyatinze ariko, kuko umuriro waje kwaka hagati ya Jeanne Mukamurenzi na Ange Umurungi ihabara rya Padiri Tomas Nahimana.

-1565.jpg

Ange Umurungi, ihabara rya Padiri Nahimana.

Mu gihe Jeanne Mukamurenzi yemezaga ko Padiri Nahimana ari umugabo we, ku rundi ruhande Ange Umurungi yari amaze iminsi asohokana na Padiri Nahimana ndetse bamwe mu bayoboke b’iri shyaka baza kohereza ubutumwa bugufi Mukamurenzi Jeanne bamubwira iby’uwo mubano udasanzwe, bituma umuriro waka.

Muri iyo minsi ariko, ku mbuga nkoranyambaga hari haherutse kugaraga amafoto ya Mukamurenzi atwite bivugwa ko ari Padiri wamuteye inda.

Padiri Thomas Nahimana yihaye ububasha n’uburenganzira bwo guhindura amategeko y’i Roma kwa Papa bituma atangira kubyara abana hirya no hino.

Padiri Tomas Nahimana aheruka kubyara ikinyendaro akaba yarabyaranye na Jeanne Mukamurenzi, ibi Padiri Tomas Nahimana yakoze bikaba binyuranyije n’amahame ya kiriziya gatolika, abuza abihayimana kwiyandarika.

Amakuru yakomeje kuva mu ishyaka Ishema rya Padiri Tomas Nahimana yavugaga ko Jeanne Mukamurenzi yari amaze iminsi yiruka kuri Tomas Nahimana amwaka indezo ariko Tomas akamukwepa.

Bamwe mu nshuti za Tomas Nahimana babwiye Rushyashya ko Tomas yamaze kwigarika uyu mubyeyi, avuga ko uwo mwana atamuzi.

-1566.jpg

Umwana wa Padiri Thomas Nahimana yihakanye.

Padiri Thomas Nahimana yize amayeri yo gusabiriza

Mugihe biteganijwe ko Padiri Nahimana Tomas ngo azaza mu Rwanda tariki ya 28 Mutarama 2016 azanywe no guhungabanya umutekano w’igihugu, yitwaje kwiyamamariza kuba umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, atangira kugenda isi yose asabiriza.

Amakuru yageze kuri Rushyashya yavugaga ko arimo kuzenguruka hirya no hino mu bazungu no mu banyarwanda b’impunzi abacurikamo amafaranga ngo arebe ko bwacya kabiri, ababeshya ko ari impamba yo kuza mu Rwanda, kwiyamamaza.

Uyu mupadiri ugendera kuri Passport ya Congo bivugwa ko atari umunyarwanda wuzuye, amategeko avuga ko umuntu ufite ubwene gihugu bubiri atemerewe kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.

Kugira ngo rero Padiri Nahimana Tomas yemererwe kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda 2017, agomba kubanza kwiyambura ubucongomani akaba umuryarwanda wuzuye.

Padiri Nahimana ashaka intambara ku Rwanda

Tomas Nahimana umupadiri wataye umurongo yatangaje ko ashaka intambara ku Rwanda.

Yagize ati “Ubu noneho ibintu bitangiye kujya ahagaragara, impamvu y’intambara y’amasasu (causa belli) irabonetse mu Rwanda.

Byumvikane neza ko atari ABATARIPFANA bateganya gushoza iyo ntambara isesa amaraso : ntayo dushyigikiye, ntayo dushaka, nta n’iyo dukeneye.

Iyo intambara ije igira uko irwanwa, ikagira abiyemeza kuyirwana ariko n’abo igwirira si bake!”

Inyigisho za Thomas Nahimana zagiye zigaragara ku kinyamakuru leprophete.fr na veritas Info. zikubiyemo inyigisho z’ ivangura, amacakubiri, guharabika abayobozi b’ igihugu cye ndetse na bamwe mu ba padiri n’ abasenyeri bari bafatanyije umurimo w’ Imana.

Padiri Nahimana yateguye imyigaragambyo

Mu kwezi kwa Mutarama 2015 Padiri Nahimana yateguye imyigaragambyo yo gushyigikira FDRL, imyigaragambyo ntiyitabirwa.

Nk’uko byari byacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, aho bahamagariye abanyarwanda aho bari ku isi hatandukanye babasaba kwigaragambya bikabera umunsi umwe, byarangiye bisanze ari abayobozi b’ishyaka Ishema Party bonyine baje guta umwanya ngo baramagana amahanga kurasa kuri FDLR.

Mu gihe iyo baringa y’imyigaragambyo yategurwaga, bari bemeje ko izabera muri Belgique, France, Zambia, RDC, Congo Brazaville, USA, South Africa ndetse n’ahandi ku isi.

Igisekeje nuko ubwo amasaha yo kuyitangiza yatangiraga nta muntu n’umwe wigeze ayitabira mu bindi bihugu uretse mu Bufaransa, aho Thomas Nahimana yisanganye n’abandi bayoboke be batarenze 12 bafite ibyapa 2 gusa. Aka ni agatonyanga mu nyanja tubagejejeho kubyaranze Padiri Tomas Nahimana muri uyu maka dushoje. Naho ubutaha mugire umwaka mwiza wa 2016.

Ubwanditsi

2016-01-03
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyarwanda Omar Servil Ntagengwa uba mu Bubiligi , arasaba Abasilamu kumva ko bafite umwanya mu Rwanda, bakarukunda, barukorera kandi mu mahoro n’urukundo.

Umunyarwanda Omar Servil Ntagengwa uba mu Bubiligi , arasaba Abasilamu kumva ko bafite umwanya mu Rwanda, bakarukunda, barukorera kandi mu mahoro n’urukundo.

Editorial 21 Aug 2018
Kenya :   Dyer&Blair  Bank yerekanye impamvu yanze kwizera Umunyemari Rujugiro

Kenya : Dyer&Blair Bank yerekanye impamvu yanze kwizera Umunyemari Rujugiro

Editorial 20 Jun 2016
Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Editorial 21 Jul 2017
Umushishozi ati”Wisunga umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe”.

Umushishozi ati”Wisunga umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe”.

Editorial 23 Sep 2024
Umunyarwanda Omar Servil Ntagengwa uba mu Bubiligi , arasaba Abasilamu kumva ko bafite umwanya mu Rwanda, bakarukunda, barukorera kandi mu mahoro n’urukundo.

Umunyarwanda Omar Servil Ntagengwa uba mu Bubiligi , arasaba Abasilamu kumva ko bafite umwanya mu Rwanda, bakarukunda, barukorera kandi mu mahoro n’urukundo.

Editorial 21 Aug 2018
Kenya :   Dyer&Blair  Bank yerekanye impamvu yanze kwizera Umunyemari Rujugiro

Kenya : Dyer&Blair Bank yerekanye impamvu yanze kwizera Umunyemari Rujugiro

Editorial 20 Jun 2016
Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Editorial 21 Jul 2017
Umushishozi ati”Wisunga umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe”.

Umushishozi ati”Wisunga umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe”.

Editorial 23 Sep 2024
Umunyarwanda Omar Servil Ntagengwa uba mu Bubiligi , arasaba Abasilamu kumva ko bafite umwanya mu Rwanda, bakarukunda, barukorera kandi mu mahoro n’urukundo.

Umunyarwanda Omar Servil Ntagengwa uba mu Bubiligi , arasaba Abasilamu kumva ko bafite umwanya mu Rwanda, bakarukunda, barukorera kandi mu mahoro n’urukundo.

Editorial 21 Aug 2018
Kenya :   Dyer&Blair  Bank yerekanye impamvu yanze kwizera Umunyemari Rujugiro

Kenya : Dyer&Blair Bank yerekanye impamvu yanze kwizera Umunyemari Rujugiro

Editorial 20 Jun 2016
prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru