• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda irashimira abaturarwanda uko bitwaye mu minsi mikuru

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturarwanda uko bitwaye mu minsi mikuru

Editorial 01 Jan 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda irashimira abanyarwanda hirya no hino mu gihugu imyitwarire myiza bagaragaje ku munsi mukuru wa Noheli no mu mpera z’umwaka ushize wa 2015.

Irabashimira kandi ubufatanye bagiranye na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati:” ari mu bitaramo, mu nsengero n’ahandi, abantu barishimye, baridagadura, bahimbaza Imana, ku buryo nta kintu na kimwe cyahungabanyije umutekano. Turabasaba rero gukomereza aho, bagakomeza kwitwara neza no muri izi ntangiriro z’uyu mwaka mushya wa 2016. Abantu bakomeze bishime, bakore gahunda zabo neza batabangamiye ituze, umutekano n’umudendezo by’abaturarwanda.”

Ku bijyanye n’umunsi mukuru wa Noheli, ACP Celestin Twahirwa yavuze ko habayeho impanuka eshanu gusa mu gihugu hose, abantu batatu bakaba barahasize ubuzima, abandi bake bakomereka ku buryo bworoheje.

Yagize ati: “N’ubwo mu gihugu hose habayeho impanuka nkeya ku munsi mukuru wa Noheli, turifuza ko nta mpanuka n’imwe yabaho, ibi rero byagerwaho ari uko abatwara ibinyabiziga n’abandi bakoresha umuhanda babigiramo uruhare birinda ko habaho impanuka.

ACP Twahirwa arasaba abatwara ibinyabiziga n’abakoresha umuhanda muri rusange, kwitwararika bakubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka zatuma batakaza ubuzima.

Yasabye kandi abaturarwanda bose gutanga amakuru kare, mu gihe babonye ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira. Baterefona kuri nimero zikurikira: 111: mu gihe habayeho inkongi z’umuriro, 3512: ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 113: impanuka zo mu muhanda, 116 ihohoterwa rikorewe abana, 110: impanuka zo mu mazi.

Polisi y’u Rwanda irifuriza abaturarwanda umwaka mwiza wa 2016 no gukomeza ubufatanye mu kwibungabungira umutekano.

RNP

2016-01-01
Editorial

IZINDI NKURU

Kagame Insitute of Good Governance!”-Edith Mukantagara

Kagame Insitute of Good Governance!”-Edith Mukantagara

Editorial 16 Dec 2016
Itangazo ku bakeneye kugana Kigali Convention Centre

Itangazo ku bakeneye kugana Kigali Convention Centre

Editorial 24 Jul 2016
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Editorial 21 May 2025
Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Editorial 09 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rugema Kayumba na Kale Kayihura  ninde ukwiye kuregwa mu Rukiko mpuzamahanga [ ICC ]
ITOHOZA

Rugema Kayumba na Kale Kayihura  ninde ukwiye kuregwa mu Rukiko mpuzamahanga [ ICC ]

Editorial 06 Mar 2018
Mu mikino ya gicuti: APR FC yatsinze Marines FC, uwa Rayon Sports na Police FC urasubikwa kuko habuze abashinzwe umutekano FERWAFA isaba imbabazi.
Amakuru

Mu mikino ya gicuti: APR FC yatsinze Marines FC, uwa Rayon Sports na Police FC urasubikwa kuko habuze abashinzwe umutekano FERWAFA isaba imbabazi.

Editorial 27 Apr 2021
Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n’abakinnyi b’umupira w’Amaguru
Amakuru

Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n’abakinnyi b’umupira w’Amaguru

Editorial 15 Dec 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru