• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abantu 33 bafatiwe mu gikorwa cyo kurengera umugezi wa Nyabarongo

Abantu 33 bafatiwe mu gikorwa cyo kurengera umugezi wa Nyabarongo

Editorial 03 Jan 2016 Mu Mahanga

​Itsinda rihuriwemo na Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) ryakoze igikorwa cy’ubugenzuzi mu turere twa Ngororero na Rutsiro harebwa abacukura amabuye y’agaciro ku buryo butubahirije amategeko. Iki gikorwa cy’iminsi ine cyasojwe tariki ya 31 Ukuboza 2015, cyabereye mu mirenge ya Gihango, Ruhango, Rusebeya, Musasa, Mukura na Murunda yo mu karere ka Rutsiro , naho mu karere ka Ngororero hasuwe imirenge ya Ndaro, Gatumba, Bwira, Nyange na Muhororo

Iki gikorwa cy’ubugenzuzi gishyizwe mu bikorwa nyuma y’uko kuwa 23 Ukuboza habayeho inama yo ku rwego rwo hejuru y’abayobozi yasabye ko habaho kurengera amazi ya Nyabarongo akaba urubogobogo.

Umuyobozi w’iri shami ryo kurengera ibidukikije Superintendent of Police (SP) Corneille Murigo yavuze ko muri iki gikorwa cy’ubugenzuzi bw’abangiza ibidukikije hafashwe abacukuzi 33 harimo 13 bafatiwe mu karere ka Rutsiro naho 20 bafatirwa mu karere ka Ngororero. Bari mu byiciro bibiri.

Icyiciro cya mbere kirimo abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakora uyu mwuga bafite ibyangombwa bibemerera gukora aka kazi, ariko kandi bagacukura batubahiriza uburyo bwo kurengera ibidukikije. Ikindi cyiciro kigizwe n’abacukuzi baba badafite icyangombwa na kimwe kibemerera gucukura, ku buryo babikora bihishahisha cyangwa se bagacukura nijoro, bikajyana no kwangiza ibidukikije.

SP Murigo yagize ati:” aba bose bangiza imigezi n’ibishanga, kuko amazi bakoresha mu kuyungurura amabuye y’agaciro ariho aturuka bityo agahindana. Ibi rero bigira ingaruka mbi ku mugezi wa Nyabarongo, ku bakorera aka kazi mu karere ka Ngororero kuko uriya mugezi amazi yawo ahinduka igitaka. Ibi kandi ni nako bigendekera abacukura ku buryo butarengera ibidukikije bo mu karere ka Rutsiro, kuko umugezi wa Koko wiroha mu kiyaga cya Kivu nawo amazi yawo ahinduka ibitaka”. Yavuze kandi ko hafashwe ibiro bitandukanye by’amabuye y’agaciro birimo 79 bya gasegereti, 3 bya koluta n’ibikoresho 50 byifashishwa mu bucukuzi.

SP Murigo yakomeje avuga ko hafunzwe ibirombe 25 byakorerwagamo ubucukuzi butemewe.Bariya bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza ibidukikije bazahabwa ibihano bitandukanye birimo igifungo ndetse n’amande nk’uko bikubiye mu ngingo za 388,438 na 439 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.

SP Murigo yavuze ko ibikorwa byo kugenzura uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa no gufata ababukora nabi ku buryo byangiza ibidukikije, bizakomereza mu duce twegereye umugezi wa Nyabarongo ndetse n’ahandi. Yasabye abacukuzi bafite ibyangombwa gukora umwuga wabo bazirikana kurengera ibidukikije.Yanasabye kandi abacukura nta byangombwa bafite, kwihutira kubishaka, bityo nabo bagakora bisanzuye ari nako barengera ibidukikije, kugira ngo birinde kuba bagerwaho n’ibihano binyuranye.

Remy Norbert Duhuze umuyobozi ku kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) yavuze ko abacukuzi bayungurira amabuye yabo mu migezi ku buryo byangiza umugezi wa Nyabarongo, ndetse bikaba bigira ingaruka mbi kuko hari n’abayacukura mu ishyamba rya Mukura.

RNP

2016-01-03
Editorial

IZINDI NKURU

Abatavuga Rumwe Na Leta Ya Nkurunziza Babwiwe Ko Bazakurwa Amajigo

Abatavuga Rumwe Na Leta Ya Nkurunziza Babwiwe Ko Bazakurwa Amajigo

Editorial 12 Jul 2018
Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n’uBurundi unyuze muri Tanzaniya!

Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n’uBurundi unyuze muri Tanzaniya!

Editorial 20 May 2021
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abakinnyi ba Police FC  intsinzi mu irushanwa nyafurika

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abakinnyi ba Police FC intsinzi mu irushanwa nyafurika

Editorial 19 Mar 2016
Bugesera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Bugesera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Editorial 29 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagaragaje ibikenewe ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagaragaje ibikenewe ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika

Editorial 20 Mar 2018
‘Abo bazakomeza batungurwe’ – Mwiseneza abwira abatangariye inyogosho ye nshya
HIRYA NO HINO

‘Abo bazakomeza batungurwe’ – Mwiseneza abwira abatangariye inyogosho ye nshya

Editorial 05 Jan 2019
Burundi: Umuyobozi mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yishwe amaze gufatwa ku ngufu
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Umuyobozi mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yishwe amaze gufatwa ku ngufu

Editorial 16 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru