Umuhanzi w’Umurundi Jean Christophe Matata wakunzwe cyane mu Rwanda, mu Burundi no mu Bubirigi, itariki ya 3 Mutarama 2011 ntizibagirana kuko ariho yarangije ubuzima bwe bwo ku isi, ubu imyaka itanu ikaba ishize inshuti n’umuryango w’uyu muhanzi barwana urugamba rwo kwakira itabaruka ry’uyu mugabo.
Umuhungu we Armel Matata, yiyemeje kusa ikivi ise yasize, afatanyije n’abandi bahanzi b’abanyarwanda batandukanye barimo Mani Martin, Jules Sentore, Ben Kayiranga na Patrick Nyamitari bakoze indirimbo bise “Matata Forever” aho bayikoze mu rwego rwo kurushaho kuzirikana uyu mugabo.
Nyakwigendera Christophe Matata yandaguwe na Karegeya Patrick ngo amuziza umukobwa wari inshuti yuyu muhanzi yashakaga kugira ihabara rye, gusa Imana ihora ihoze nawe ntibyamuhiriye kuko nawe yazize irindi habara yari yajyanye muri Hotel ngo bishimishe ku bijyanye n’imibiri yabo.
Jean Christophe Matata yavutse mu mwaka w’1962 i Bujumbura mu Burundi. Afite i myaka 18 yinjiye muri muzika, abikora by’umwuga. Muri uwo mwaka yabarizwaga mu itsinda ryitwaga “Africa Nil Band” ariko nyuma yaje guhitamo kuba umuhanzi uririmba wenyine (soliste).
Mu mwaka w’1986, Jean Christophe Matata yaje mu Rwanda. Kuva icyo gihe yari mu bahanzi bari bagezweho muri Kigali kubera album ye yitwa “Amaso Akunda”, n’iyitwa “Ihorere ntusarare”.
Indi album ya Matata yakunzwe ni iyitwa “Nyaranja ”. Indirimbo z’uyu muhanzi zatumye aba umuhanzi w’icyamamare kandi wahozwaga ku mutima na benshi. Mu mwaka w’1990 Matata yasubiye i Burundi akomeza no kujya mu bindi bihugu birimo u Bubiligi. Matata ni umwe mu bahanzi baranze ibihe bikomeye by’umuziki mu Burundi hagati y’1970 n’1980.
Ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro (21h00) ku itariki ya 3 Mutarama 2011, icyamamare Jean Christophe Matata yitabye Imana aguye mu bitaro by’i Cape Town muri Afurika y’Epfo, aho yari yahagiye agiye kuhakorera igitaramo. Matata yapfuye afite imyaka 50, apfa asize umugore n’abana babiri, Jean-Armel Matata (nawe yabaye umuhanzi) na Kallista.
Umuhungu wa Matata witwa Armel Matata
Christophe Matata: Rest in Peace
Karegeya Patrick: Rest In Hell