1.Umukobwa yatwaye inda, se ararakara bya hatari amutegeka kujya kumwereka uwayimuteye, baragenda barahagera, umusaza yakunje isura bya danger
Umusaza ati ni wowe wantereye umwana inda sha!? Umuhungu ati ni njye muze, ariko reka mbanze nanakuzimanire.
Umusaza ati kazimanirwe n’abazimu, nta n’isoni…..(umuhungu aba amuciye mu ijambo) ati jya utuza vieux, inda sinayihakanye, ni njye wayimuteye, nabyara umuhungu nzaguha taxi ebyiri na miliyoni nk’eshanu zizakubera igishoro mu bucuruzi, umukobwa wawe yambwiye ko kuri banki bakwimye inguzanyo, bityo rero reka guhangayika ikitabuze hano ni amafaranga.
Nabyara umuhungu nzaguha ibyo, nabyara umukobwa byo kuko nkeneye agakobwa cyane nzaguha supermarket, nguhe ikibanza kiri i Bugesera n’isambu ya metero 80 kuri 50 iri i Rwamagana.
Umukobwa aba yitereye hejuru ati hanyuma se inda iramutse ivuyemo byagenda bite? Umusaza ati ceceka wa mushenzi we, nivamo azagutera indi, urazana iby’imiteto mu mafaranga?
2. Boss yahamagaye sekereteri amubwira ko bagomba kujyana isafari ( mu ruzinduko rw’akazi) mu cyumweru gitaha, sekereteri ahamagara umugabo we amubwira ko mu cyumweru gitaha atazaba ahari azaba yajyanye isafari na boss, umugabo wa sekereteri ahamagara ihabara rye ati icyumweru gitaha tuzaryoshya itegure umugore wanjye agiye isafari kandi azamarayo icyumweru! Iryo habara riba rihamagaye umwana ryigishaga rimubwira ko mu cyumweru gitaha nta masomo ahari, umwana aba ahamagaye sekuru (boss) amubwira ko nta masomo mu cyumweru gitaha bityo ko azaza akamusura akahamara icyumweru,
sekuru (ari na we boss) aba ahamagaye sekereteri amubwira ko byahindutse ko batakigiye isafari kuko afite umushyitsi (umwuzukuru we), sekereteri aba ahamagaye umugabo we amubwira ko uruzinduko rwasubitswe ko atakigiye isafari, umugabo ahamagara ihabara rye aribwira ngo ntirizaze kuko umugore yahagaritse gahunda yo kujya isafari, ihabara rihamagara umunyeshuri waryo rimubwira ko amasomo ahari nk’ibisanzwe, umunyeshuri aba ahamagaye sekuru (boss) amubwira ko atakije kumusura kuko mwalimu yamubwiye ko amasomo ahari nk’ibisanzwe, sekuru (boss) ahamagara sekereteri amubwira ko bagomba kujya isafari kuko umushyitsi we atakije!!!!!!
M.Fils