• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyamasheke: Yafashwe atwaye imodoka afite perimi y’impimbano

Nyamasheke: Yafashwe atwaye imodoka afite perimi y’impimbano

Editorial 06 Jan 2016 Mu Mahanga

​Umugabo uzwi nka Sezerano Ernest w’imyaka 22 y’amavuko, wo mu karere ka Nyamasheke, ku italiki ya 4 Mutarama yafashwe atwaye imodoka afite perimi (uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga) rw’uruhimbano.

Ubwo yari atwaye imodoka mu murenge wa Ruharambuga, uyu mugabo yahagaritswe n’abapolisi bari mu kazi kabo ko gucunga umutekano wo mu muhanda, bamusaba uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga nyuma basanga ari urwiganano ari nabwo yafatwaga.

Akimara gufatwa, Sezerano yabwiye aba bapolisi ko, iyo perimi yari ayimaranye umwaka wose ndetse ko yayiguze ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250, ngo akaba yarayigurishijwe n’umugabo avuga ko atibuka uko yitwa.

Superintendent Jean Marie Ndushabandi, Umuvugizi wa Polisi mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yagiriye inama abantu, by’umwihariko abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga kuba maso ndetse bagashishoza, akaba yavuze ko hari ababa bashaka kwiba amafarana y’abantu babagurisha bene izi perimi z’impimbano ndetse n’izindi mpapuro muri rusange.

Supt. Ndushabandi yakomeje agira ati: “Polisi yoroheje uburyo bwo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ndetse iyi serivisi yanegerejwe abanyarwanda aho bari hirya no hino mu gihugu. Niyo mpamvu dusaba abashaka gutunga impushya ko bakoresha aya mahirwe bahawe bagakorera izi mpushya, utsinze ikizamini akaruhabwa kurusha kwishyiraho ingorane zo kugura izitemewe n’amategeko.”

Yakomeje kandi asaba uwaba atunze uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rutemewe n’amategeko ko, yarushyikiriza Polisi kugira ngo yirinde ibihano biteganywa n’itegeko kuwaba arufatanywe.

Avuga ko guhera muri Werurwe umwaka wa 2015, Polisi yafashe abantu 80, bakekwaho gukoresha no kugurisha perimi z’impimbano, aba bantu bafatiwe mu bice bitandukanye by’u Rwanda, mu mikwabu yakozwe bitewe n’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Muri uko kwezi kandi, umugabo witwa Sebahinzi Ferdinand, ku bushake bwe yashyikirije Polisi perimi ye y’impimbano, akaba kandi yaranagize uruhare mu ifatwa ry’abantu bakekwagaho gukora bene izi perimi.

Supt. Ndushabandi yarangije agira ati:”Hari bamwe mu banyarwanda bagifite ingeso yo kunyura iy’ubusamo kugira ngo babone serivisi runaka, ni nayo mpamvu bashukwashukwa n’ aba banyabyaha bababeshya ko bakorana na Polisi bityo bikarangira babagurishije izi mpushya z’inyiganano.”

Ingingo ya 609, ivuga ko, umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y‟ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Iy’ 610 yo ikagaragaza ko, umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa ibihano bimwe n‟iby‟uwayihimbye.

RNP

2016-01-06
Editorial

IZINDI NKURU

Musanze: Umupolisi yarashe umuyobozi we aramwica

Musanze: Umupolisi yarashe umuyobozi we aramwica

Editorial 05 May 2016
Nyirabayazana w’Inkongi y’Umuriro muri  Gereza 1930 yamenyekanye

Nyirabayazana w’Inkongi y’Umuriro muri Gereza 1930 yamenyekanye

Editorial 27 Dec 2016
Uganda: Ibibazo byatumye yihekura mbere y’uko nawe yiyahura

Uganda: Ibibazo byatumye yihekura mbere y’uko nawe yiyahura

Editorial 28 Nov 2018
Mu Rwanda : Ibiciro bya Essence na Mazutu byongeye kuzamuka

Mu Rwanda : Ibiciro bya Essence na Mazutu byongeye kuzamuka

Editorial 04 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Incamake y’ibyo Polisi y’u Rwanda yakoze mu Kwezi kwayo mu 2017
Mu Rwanda

Incamake y’ibyo Polisi y’u Rwanda yakoze mu Kwezi kwayo mu 2017

Editorial 20 Jun 2017
Gakenke: Umwarimu  yatawe muri yombi  akekwaho gukubita umunyeshuri agapfa
ITOHOZA

Gakenke: Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gukubita umunyeshuri agapfa

Editorial 15 Jun 2017
Ese Imyanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yaba yarashyizwe mu bikorwa?
UBUKUNGU

Ese Imyanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yaba yarashyizwe mu bikorwa?

Editorial 08 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru