• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»CHAN2016:Zambie itsinze bigoranye umuturanyi zimbabwe

CHAN2016:Zambie itsinze bigoranye umuturanyi zimbabwe

Ubwanditsi 19 Jan 2016 IMIKINO

Ni umukino ubanza mu itsinda rya 4, mu irushanwa ry’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo mu mupira w’amaguru CHAN 2016, riri kubera mu Rwanda, wahuza Zimbabwe na Zambia.

-1862.jpg

Zambia FC ibifashijwemo n’umusore Isaac Chansa, yabashije kubona amanota 3 imbere y’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe bahangana bikomeye, iyitsinze igitego 1-0.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari 0-0 hagati y’imande zombi, yaba Zambia na Zimbabwe zagiye zibura amahirwe yo kuba zabona igitego, ariko ikipe ya Zimbabwe yigaragaje cyane kurusha Zambia.

umukinnyi Edmore Chirambadare yabonye uburyo 2 wenyine ku munota wa 12 n’umunota wa 40, bwo kuba yafungura izamu ryari ririnzwe na Jacob Banda, ariko ntiyabasha kububyaza umusaruro.

Buretse uyu musore kandi Edmore, na mugenzi we Ronald Chitiyo Dynamos yagoye bikomeye ikipe ya Chipolopolo mu kibuga hagati.

-1863.jpg

Iyi kipe ya Zambia yakinaga na Warriors za Zimbabwe, na yo yabonye uburyo 2 imbere y’izamu bwabonywe na Mwelwa Mwape ukinira Zesco United na kapiteni we Christopher Katongo wa Green Buffaloes ariko ntibwagira umusaruro butanga.
-1861.jpg

Igice cya 2 cyatangiye kihuta cyane ku makipe yombi, ariko Zimababwe yagakwiye kuba yahise ifungura amazamu ku munota wa 46, igitego cyahushije Ronald Chitiyo asigaranye n’umuzamu.

Zambia yabaye nk’ikanguka maze itangira gusatira bikomeye ariko inabona koruneli zikurikiranye.
Myugariro wa Zimbabwe Elisha Muroiwa ukinira Dynamos yagoganye n’umukinnyi wa Zambia biba ngombwa ko ajya kuvurirwa hanze.

Uyu mwanya myugariro wa Zimbabwe yarimo avugwa, ni bwo Zambia umusore Mwelwa Mwape yahinduye umupira usanga Isaac Chansa ahagaze wenyine, ahita afungura amazamu.

Ikipe ya Zimbabwe yasatiriye bikomeye ishaka uko yakwishyura igitego, ariko uko bageze imbere y’izamu amahirwe yabo bakayapfusha ubusa.
Zambia yakoze impinduka nayo itangira kwiharira umupira, ibuza ikipe ya Zimbabwe kuba yakomeza kuyotsa igitutu.

Zimbabwe uko iminota yakomezaga kwicuma ni ko yakomezaga kongera imbaraga, ariko kubona igitego birayangira.

Iminota 3 yinyongera yongeweho ntacyo yafashije Indwanyi za Zimbabwe, birangira Chipolopolo itwaye amanota 3.

Umukino uhuza Zambia na Zimbabwe uba urimo agapingane gakomeye, dore ko ibi bihugu bibanyi byo muri Africa y’Epfo, nta kipe n’imwe yemera ko irushwa n’indi.
Aya makipe ari kumwe mu itsinda rimwe n’ikipe y’igihugu ya Uganda ndetse na Malia.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga:

ZIMBABWE: 1. Donovan Bernard, 2.Muroiwa Elisha, (58’, Stephen Mukatuka) 3. Ocean Mushure, 4. Lawrence Mhlanga, 6. Hardlife Zvirekwi (C), 8. John Gerrard Takwara, (71’, 7. Rodreck Mutuma)9. Farai Edwin Madhanaga, 11. Ronald Chitiyo 21. Edmore Chirambadare (80’, 17 Tatenda Marchall Mudehwe) , 10. Knox Mutizwa, 18. Francisco Zekumbawira.

M.FILS

2016-01-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo gutangaza Addy Bukaraba nk’umutoza mushya wa Etoile de l’Est, yahise akoresha imyitozo bitegura kwakira Gicumbi FC

Nyuma yo gutangaza Addy Bukaraba nk’umutoza mushya wa Etoile de l’Est, yahise akoresha imyitozo bitegura kwakira Gicumbi FC

Ubwanditsi 15 Feb 2022
Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Ubwanditsi 29 Jun 2021
Bwa mbere mu karere, u Rwanda rwakiriye umwiherero wa ’Basketball Without Borders’ urimo urubyiruko 60

Bwa mbere mu karere, u Rwanda rwakiriye umwiherero wa ’Basketball Without Borders’ urimo urubyiruko 60

Ubwanditsi 23 Aug 2025
Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup

Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup

RUSHYASHYA 05 Aug 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RNC : Rurageretse hagati ya Jerome Nayigiziki, Kayumba Nyamwasa na Jean Paul Turayishimye
ITOHOZA

RNC : Rurageretse hagati ya Jerome Nayigiziki, Kayumba Nyamwasa na Jean Paul Turayishimye

Ubwanditsi 07 Feb 2020
“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.
Amakuru

“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

Ubwanditsi 06 Nov 2024
Abarwanyi ba RNC basubiranyemo muri Congo
INKURU NYAMUKURU

Abarwanyi ba RNC basubiranyemo muri Congo

Ubwanditsi 24 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru