• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abasore batanu bafunzwe na Polisi kubera icyaha cy’ubwambuzi bushukana

Abasore batanu bafunzwe na Polisi kubera icyaha cy’ubwambuzi bushukana

Ubwanditsi 23 Jan 2016 Mu Mahanga

​Abasore batanu bakomoka mu murenge umwe wa Cyabakamyi, mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo bafungiwe kuri Polisi yo mu Mujyi wa Kigali, aho bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana, nyuma yo gutekera umutwe abantu batandukanye bakabarya amafaranga yabo. Abakurikiranyweho iki cyaha, ni Bikorimana Jeremie,Tumushime Emmanuel,Habineza Sosthene,Uzabakiriho Donat na Bamurebe Jerome.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police Celestin Twahirwa, yavuze ko aba bafashwe mu minsi ishize. Avuga kuri ubwo bwambuzi bushukana bafatiwemo yagize ati:” Bashakaga nimero z’indangamuntu z’abantu batandukanye, noneho bakazibaruzaho bakabona za “sim cards” nyinshi. Harimo mugenzi wabo wazicuruzaga noneho akabafasha kuzibaruza yifashishije nimero z’indangamuntu babaga bamuhaye”.

Yakomeje avuga ko iyo bamaraga kubona ziriya “sim cadrs” bakoreshaga uko bashoboye bagashaka nimero za terefoni z’abantu banyuranye noneho bakabahamagara bababwira ko batsindiye amafaranga runaka,ko batsinze ikizamini cy’akazi aka n’aka,ko umwana wabo yatsindiye kujya mu ishuri runaka n’ibindi bitangaza.

Ni muri ibi bitangaza rero batekeraga umutwe abo bahamagaye bababwira ko kugira ngo babashe kubona ibyavuzwe hejuru, baboherereza umubare w’amafaranga uyu n’uyu kugira ngo babafashe kubona izo serivisi.

Nanone kandi bakoreshaga andi mayeri barya abantu amafaranga bababaza amafaranga bafite muri terefoni zabo, bakababwira gukanda imibare runaka n’ibimenyetso muri izo terefoni,uko bagenda bava ku cyiciro iki n’iki bikarangira baboherereje amafaranga bafite kuri sim card zabo, hanyuma aba batekamutwe bakajya kuyabikuza kuri mobile money bakayatwara.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko uretse aba bafashwe hari n’abandi barimo gushakishwa kuko amazina yabo Polisi iyafite.

Yasabye abaturage kwima amatwi ababahamagara babizeza ibitangaza bitandukanye birimo gutombora amafaranga,gutsindira ibihembo binyuranye ,kubona akazi keza n’ibindi.Bamwe muri aba bafashwe biyemerera iki cyaha cy’ubwambuzi bushukana bakaba bahamagarira bagenzi babo kubireka ahubwo bakitabira gahunda nziza leta yabashyiriyeho zo kwiteza imbere.

-1901.jpg

Icyaha kiramutse kibahamye bashobora guhanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 3-5 nk’uko bikubiye mu ngingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.

RNP

2016-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Misiri: Hafashwe ubwato bwikoreye ibikoresho bya gisirikare bivuye muri Koreya ya Ruguru

Misiri: Hafashwe ubwato bwikoreye ibikoresho bya gisirikare bivuye muri Koreya ya Ruguru

Ubwanditsi 02 Oct 2017
Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite

Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite

Ubwanditsi 03 Dec 2024
Rusizi: Polisi yafatanye umugabo kashe  z’impimbano

Rusizi: Polisi yafatanye umugabo kashe z’impimbano

Ubwanditsi 20 Feb 2016
Umunyamakuru Ntwali John Williams yafunguwe by’agateganyo

Umunyamakuru Ntwali John Williams yafunguwe by’agateganyo

Ubwanditsi 09 Feb 2016

Igitekerezo kimwe

  1. yeqw
    May 25, 20185:46 am -

    ababavunamuheto mwabahaye igihano gito uzi abaturage bakenesheje ahubwo leta igahana nabi abatakoze icyahha gikengesheje mubaheze muburoko bokicwa nuburoro

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tour du Rwanda: Umudage Hellmann yegukanye agace ka Huye-Musanze, Mugisha aracyayoboye
IMIKINO

Tour du Rwanda: Umudage Hellmann yegukanye agace ka Huye-Musanze, Mugisha aracyayoboye

Ubwanditsi 07 Aug 2018
Guverinoma y’u Rwanda yabwiye iya Uganda ko Ubucuruzi busesuye butakorwa mu gihe ababukora  bicwa
INKURU NYAMUKURU

Guverinoma y’u Rwanda yabwiye iya Uganda ko Ubucuruzi busesuye butakorwa mu gihe ababukora bicwa

Ubwanditsi 14 Mar 2019
Perezida Kagame yatanzweho urugero rw’Umukuru w’Igihugu muri Afurika warwanyije ruswa
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yatanzweho urugero rw’Umukuru w’Igihugu muri Afurika warwanyije ruswa

Ubwanditsi 24 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru