• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyabihu: Abamotari basabwe kuba mu bashinzwe gukumira ibyaha hagamijwe impinduka nziza

Nyabihu: Abamotari basabwe kuba mu bashinzwe gukumira ibyaha hagamijwe impinduka nziza

Editorial 28 Jan 2016 Mu Mahanga

​Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagera ku 30 bakorera mu murenge wa Mukamira, mu karere ka Nyabihu, basabwe kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Abo bamotari bibumbiye muri “Cooperative de Taxi Motos de Mukamira” (CTMM) baherewe ubu butumwa mu nama bagiranye ku wa 27 Mutarama na Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Rose Uwizera, akaba ashinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

AIP Uwizera yababwiye ati:” Hari bamwe muri bagenzi banyu bajya bafatwa bahetse ibiyobyabwenge kuri moto zabo cyangwa bazihetseho ababifite. Mukwiriye kubyirinda kandi mugaha Polisi y’u Rwanda amakuru ajyanye n’umugenzi cyangwa undi muntu wese mubonanye ibintu byose binyuranyije n’amategeko.”

Yababwiye na none ati:”Umwuga wanyu utuma mubasha kugera ahantu henshi hashoboka. Mukwiriye kurwanya no gukumira ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke aho muri hose.”

Yakomeje ababwira kujya batwara moto ku muvuduko utegetswe, kubaha ibyapa, amatara n’ibimenyetso byo ku muhanda, kudatwara imitwaro kuri moto, kudatwara abagenzi barenze umwe, kwambara ingofero zabugenewe mu gihe batwaye moto, kandi bagahagurutsa moto ari uko umugenzi batwaye na we amaze kuyambara.

AIP Uwizera yababwiye kandi kudakoresha terefone batwaye moto nko kuyihamagaza cyangwa kwitaba uyibahamagayeho, no kujya bahita bahagarara mu gihe bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi muntu wese ubifitiye ububasha.

Na none yabwiye abo bakora uyu mwuga kugira ibyangombwa birimo urubemerera gutwara moto, urubemerera gukora uyu mwuga, ndetse n’ubwishingizi, kandi ababwira kujya babigendana buri gihe cyose batwaye moto.

Umuyobozi wa koperative yabo, Gahamanyi Jean Marie Vianney yagize ati:”Dukora akazi kacu nta nkomyi kuko hari umutekano usesuye mu gihugu. Birakwiye rero ko tugira uruhare mu kuwusigasira twirinda icyaha kandi dutanga amakuru y’uwagikoze, ugiye kugikora, ndetse n’uri gutegura gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.”

Yashoje ijambo rye akangurira bagenzi be gushyira mu bikorwa inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda.

RNP

2016-01-28
Editorial

IZINDI NKURU

So ukwanga akuraga ibyamunaniye: Muhire Didier Berno ukomora ingengabitekerezo ya Jenoside kuri se Karemera Boniface, ubu ni umuhuzabikorwa wa FDLR irindagirira mu mashyamba ya Kongo.

So ukwanga akuraga ibyamunaniye: Muhire Didier Berno ukomora ingengabitekerezo ya Jenoside kuri se Karemera Boniface, ubu ni umuhuzabikorwa wa FDLR irindagirira mu mashyamba ya Kongo.

Editorial 29 Apr 2021
Gasabo:  Abakozi ba  DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa

Gasabo: Abakozi ba DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa

Editorial 08 Jan 2016
Gakenke: Umuforomokazi yatawe muri yombi nyuma yo guhambira uruhisha akaboko kugeza kabyimbye

Gakenke: Umuforomokazi yatawe muri yombi nyuma yo guhambira uruhisha akaboko kugeza kabyimbye

Editorial 04 Jan 2017
Kampala : U Rwanda rwegukanye ibihembo 2 muri ASFAS 2016

Kampala : U Rwanda rwegukanye ibihembo 2 muri ASFAS 2016

Editorial 11 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bubiligi bwanze kohereza mu Rwanda Sebatware wo muri FDU na P5
POLITIKI

U Bubiligi bwanze kohereza mu Rwanda Sebatware wo muri FDU na P5

Editorial 25 Jan 2020
AS Kigali yatsinze Muhazi United 1-0 isoreza umwaka w’imikino wa 2023-2024 ku mwanya wa 5
Amakuru

AS Kigali yatsinze Muhazi United 1-0 isoreza umwaka w’imikino wa 2023-2024 ku mwanya wa 5

Editorial 10 May 2024
Perezida Kagame mu ruzinduko rw’akazi muri Zambia
Mu Rwanda

Perezida Kagame mu ruzinduko rw’akazi muri Zambia

Editorial 19 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru