Itsinda ry’Abadepite bavuye mu gihugu cya Malawi baje kwigira kuri Polisi y’u Rwanda ku buryo yita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina hano mu gihugu.
Iri tsinda ryakiriwe na Superintendent Shafiga Murebwayire, akaba n’umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Center, wabasobanuriye ku buryo burambuye serivisi ikigo ayobora gitanga.
Cecilia Emily B.Chazama, wari uyoboye iri tsinda, yavuze ko batangajwe n’ukuntu Polisi y’u Rwanda, biciye mu kigo basuye, yashoboye gushyiraho uburyo buboneye bwo kwita ku bakorewe ihohoterwa.
Yagize ati:”Twatangajwe n’ukuntu ikigo nk’iki kiyoborwa na Minisiteri y’Ubuzima ariko kikanayoborwa na Polisi, ibi ni isomo dukuye aha twifuza no kujyana iwacu kuko kurinda abana bacu ni ikintu gikomeye kuko bahura naryo bajya cyangwa bava ku mashuri, ryabera aho ari hose, niyo mpamvu dushaka kujyanayo amasomo tuboneye hano kandi tugakora ubukangurambaga buhagije , iyi ni intambwe ikomeye Polisi y’u Rwanda yagezeho, tugiye kubiganiraho n’abayobozi bacu kandi nizeyeko bizagira umusaruro.”
Yavuze ko gusura iki kigo bigamije kwiga ukuntu Polisi yabashije kwigisha abaturage no kubumvisha ko abakorewe ihohoterwa batinyuka kuvuga ibyababayeho.
Iri tsinda rigize komisiyo y’abagore mu Nteko ishinga amategeko ya Malawi riri mu Rwanda guhera taliki 7 Gashyantare rikaba ryaraje kwiga uko u Rwanda rwakoze ngo ruteze imbere umugore.
Rirateganya kandi gusura Minisiteri y’Umuryango n’uburinganire, Ikigo cy’Igihugu cy’Uburinganire, Inama y’igihugu y’abagore, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’ahandi,….
Chazama kandi yashimye uburyo Polisi y’u Rwanda yajyanye za Isange One Stop Center mu bitaro by’uturere, akaba yavuze ko ari urundi rugero rwiza bagomba kujyana mu gihugu cyabo kandi yizeyeko ubuyobozi bwabo buzabyakira neza.
Umuyobozi w’iri tsinda yanashimye ubushake bwa politiki buri mu Rwanda mu gushakira ibisubizo ihohoterwa rishingiye kugitsina ndetse no guha umugore agaciro.
Isange One Stop Center yashinzwe mu mwaka wa 2009, ubu ikaba ifite amashami 17 akorera mu bitaro by’uturere, ikaba ubujyanama n’ubwunganizi ku buntu ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
RNP