• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kampanye zanyuma muri Uganda zarangiye mu kavuyo

Kampanye zanyuma muri Uganda zarangiye mu kavuyo

Editorial 15 Feb 2016 Mu Rwanda

Besigye yabujijwe kwiyamamaza muri Kampala

Kuri uyu wa mbere 15 Gashyantare hiriwe invururu mu mugi wa Kampala nyuma yaho Colonel Kizza Besigye afashwe na polisi akabuzwa kujya mu mujyi hagati aho yagombaga kwiyamariza. Polisi y’Uganda ivuga ko atafashe Besigye ahubwo yamutwaye iwe imukuye mu nzira aho atari yemerewe gukorera campaign. Nyuma Besigye yagerageje kujya kuri Kaminuza ya Makerere gukora campaign ariko invururu zimutangirira ahitwa Wandegeya.

Amakuru ava Entebbe ku kibuga k’indege yemeza ko hari abantu benshi barimo kuva mugihugu batinya ko amatora ashobora kuzakurikirwa n’invururu. Abasirikare na polisi buzuye mu mugi wa Kampala barokeresha ibyuka bihumya guhangana nabigaragambya.

-2136.jpg

-2134.jpg

-2133.jpg

-2135.jpg

-2137.jpg

Ibi bibaye mbere y’iminsi ibiri gusa ngo mu gihugu cya Uganda bazabe bari mu matora, aho abitoza bazaba bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika n’abagize inteko nshingamategeko, bikomeje kugaragara yuko Perezida uriho, Yoweri Kaguta Museveni azatsindira umwanya wa Perezida wa Repubulika nta buriganya burimo.

Muri ayo matora kandi bikanagaragara yuko ishyaka rye rya NRM rizatsindira imyanya myishi y’ubudepite kandi hatanabayeho ibintu byo kwiba amajwi nk’uko abatari ku butegetsi cyangwa n’indorerezi z’amahanga zihora zibishinja abategeka igihugu Museveni n’ishyaka rye bari ku butegetsi kuva mu 1986.

Muri ayo matora ya Perezida wa Repubulika muri Uganda, azaba tariki 18 z’uku kwezi, Museveni azaba ahanganye n’abandi bakandida barindwi badatahiriza umugozi umwe, abakomeye muri abo bakaba ari Kizza Besigye wa FDC na Amama Mbabazi w’iyamamaza nk’umukandida w’igenga.

Amama Mbabazi yabaye Minisitiri w’intebe muri ubu butegetsi bwa Museveni, yarigeze no kuba umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi, NRM. Col. Besigye we, uboneka yuko afite ingufu kurusha abandi muri opozisiyo, yabaye umuganga wa Museveni bakiri mu ishyamba ubu akaba yariyemeje kurwanya ubutegetsi bwe.

Besigye amaze kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika inshuro eshatu atsindwa na Museveni, akaba yaranakomeje kuba umushyitsi wa polisi ashyirwa mabuso kubera gushinjwa iteza ry’akavuyo mu gihugu.

Mu bindi bihugu by’amahanga, cyane muri Amerika, abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bagira ibiganiro mpuzaruhame kuri za radiyo na televiziyo, bakajya impaka ndetse kenshi bakanasebanya. Ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika nabyo bimaze gufata iyo nzira y’abakandida Perezida kujya impaka nk’izo ariko Museveni, kimwe n’abamwe bamwe mu basanzwe bari kuri uwo mwanya w’ubukuru b’ibihugu bakabyanga, cyane yuko nta tegeko cyangwa amabwiriza abibahatira !

Perezida Museveni ntabwo yigeze yitabira ikiganiro mpaka cya mbere cyamuhuzaga n’abandi bakandida Perezida muri aya matora, abajijwe avuga yuko ibiganiro nk’ibyo byaharirwa abanyeshuli bo muri segonderi, ariko nyuma yitabira icyo ku wagatandatu ushize, aho yavuze yuko nta muntu wakinisha guhungabanya umutekano wa Uganda igihe cyose akiyoboye igihugu.

Muri Uganda manda ebyiri ntarengwa z’umuntu gukomeza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu zakuweho muri 2006, ubu Museveni akaba ikiyamamaza nta nkomyi.

Mu Burundi ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bwagerageje gukuraho manda nk’izo ntarengwa birananirana agerageje gutangira ibyo kwiyamamaza, bitemewe n’amategeko, induru ziravuga ubu u Burundi bukaba buri mu ntambara kuva muri Mata umwaka ushize ! Mu Rwanda itegeko ribuza Perezida Kagame kuba yakongera kwiyamamariza indi manda ryashoboye gukurwaho mu mpera z’umwaka ushize.

Kuri uyu wa mbere muri icyo gihugu cya Uganda Museveni na Besigye bari mubikorwa byo kwiyayamamaza aho Museveni yarangije icyo gikorwa mu mahoro ariko ibya Besigye biba akavuyo n’icyo gikorwa cyo kwiyamamaza kitarangiye.

Aho yiyamamarizaga Wandegeya muri Kampala, kampanye ya Besigye yajemo impagarara abashinzwe umutekano babarasamo ibisasu by’imyotsi, ukwiyamamaza kurangira imburagihe.

Kampanye za perezida wa Repubulika muri Uganda zishigaje iminsi ibiri gusa kuko nk’uko bitegenywa na komisiyo y’amatora zigomba kurangira umunsi umwe mbere y’itora. Amatora muri icyo gihugu azaba tariki 18 z’uku kwezi.

Kayumba Casmiry

2016-02-15
Editorial

IZINDI NKURU

Uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, ntibizigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye. “Paul Kagame”

Uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, ntibizigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye. “Paul Kagame”

Editorial 24 Jun 2024
Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

Editorial 09 Mar 2023
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Editorial 01 Oct 2024
NEC isaba abantu bose gukuraho bwangu ibirango byo kwamamaza bitarenze kuwa 4 mu gitondo

NEC isaba abantu bose gukuraho bwangu ibirango byo kwamamaza bitarenze kuwa 4 mu gitondo

Editorial 02 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bishop Rugagi yagize icyo avuga ku bantu bakomeje kwibaza impamvu agiye kugura indege kandi akiri mu bukode [AMAFOTO]
HIRYA NO HINO

Bishop Rugagi yagize icyo avuga ku bantu bakomeje kwibaza impamvu agiye kugura indege kandi akiri mu bukode [AMAFOTO]

Editorial 19 Sep 2018
Itangazamakuru : Barore Cleophas yatorewe kuyobora RMC
Mu Mahanga

Itangazamakuru : Barore Cleophas yatorewe kuyobora RMC

Editorial 10 Dec 2016
Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Editorial 17 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru