• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa

Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa

Editorial 20 Feb 2016 Mu Mahanga

Mu rubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba, Rtd Brig Gen Frank Rusagara na Sgt Kabayiza François, umutangabuhamya Rtd Col Camille Karege yashinje Rusagara ibyaha birimo gusebya ubutegetsi ndetse avuga ko Rusagara yafunzwe abikwiye ahubwo ko yari yaratinze.

Rtd Col Camille Karege mu gushinja Rusagara wabonaga bafite byinshi bibukiranya ndetse ntiyigeze ahakana ko yari inshuti ye. Ubu akorera ubucuruzi mu karere ka Gasabo.

Mu buhamya bwe, Rtd Col Karege yagarutse ku byaha byakorewe ‘Car Wash’ n’ahandi, ngo aho Rusagara yavugaga amagambo asebya Umukuru w’Igihugu n’andi.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko bitumvikanaga uburyo umuntu uri ku ipeti rya Jenerali yavuga nabi ubutegetsi ahubwo akavuga neza ababurwanya.

Mu rukiko hagarutswe kuri byinshi birimo kuba Camille yarise umusazi Rusagara mu nyandiko mvugo,ibintu byateje impaka ndende abaregwa bafashe nk’igitutsi ariko umutangabuhamya akavuga ko ibintu Rusagara yakoraga byari nk’ubusazi.

Rtd Brig Gen Rusagara n’umwunganira babajije ihuriro hagati y’ibyo ashinjwa no gusebya igihugu, ndetse rimwe na rimwe bakavuga ko byahimbwe n’umutangabuhamya.

Rtd Col Karege yabajijwe niba ataratunguwe no gufungwa kwa Rusagara wari inshuti ye, maze asubiza ko bitamutunguye ahubwo ko yabonaga yaratinze gufungwa.

Karege yavuze ko we na bagenzi be bagiraga inama Rusagara kugeza ubwo bahamagaye undi musirikare ngo amwihanize na we akamusuzugura.

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara ashinjwa icyaha cyo gukwirakwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko;hamwe n’icyaha cyo gusebya Leta.

-2142.jpg

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara

Urubanza ruzakomeza kuwa Mbere tariki ya 22 Gashyantare mu gitondo.

Source: Igihe

2016-02-20
Editorial

IZINDI NKURU

Mukabalisa Donatille niwe watorewe  gusimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL

Mukabalisa Donatille niwe watorewe gusimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL

Editorial 02 Aug 2016
Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day

Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day

Editorial 22 Jul 2025
Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n’ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi

Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n’ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi

Editorial 14 Oct 2021
Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yasojwe nta nkomyi – Polisi y’u Rwanda

Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yasojwe nta nkomyi – Polisi y’u Rwanda

Editorial 21 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyiciro cya mbere cy’abakinnyi, abatoza n’abandi bayobozi mu ikipe ya Musanze FC bakingiwe Covid-19
Amakuru

Icyiciro cya mbere cy’abakinnyi, abatoza n’abandi bayobozi mu ikipe ya Musanze FC bakingiwe Covid-19

Editorial 08 Mar 2021
Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?
Amakuru

Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?

Editorial 18 Mar 2025
U Rwanda ruhakana kongera ingabo zarwo ku mipaka na Uganda
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda ruhakana kongera ingabo zarwo ku mipaka na Uganda

Editorial 05 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru