Ubushakashatsi bwakozwe na Transparency International (TI) bugaragaza yuko abafana 69 % nta cyizere bagifitiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ( FIFA) , bamwe bakanavuga yuko akabaye icwende nti koga ngo gake !
Icyo kigo mpuzamahanga kirwanya corruption (TI) kivuga ariko yuko nubwo iyo 69 % y’abafana bavuga yuko akabaye icwende katoga, ngo 50 % babona yuko FIFA igifite amahirwe yo kongera kugarurira abantu icyizere. 43 % bakavuga yuko amanyanga ari muri FIFA ababuza kuryoherwa n’umupira w’amaguru, naho 60 % bakavuga yuko mu bakandida bazahatanira umwanya wa Perezida wa FIFA muri iki cyumweru nta n’umwe batoramo.
Abo bakandida bateganyijwe kuzatorwamo Perezida wa FIFA tariki 26 z’uku kwezi ni HRH Prince Ali Al Hussein, Sheik Salman Bin Ebrahim Al Khalifa, Jerome Champagne, Gianni Infantino na Tokyo Sexwale.
Umuyobozi wa TI ku rwego rw’isi, Cobus de Swardt, agira ati: ‘nk’abafana ducuditse cyane n’umupira w’amaguru. Iyo amakipe yacu yatsinze ibyishimo biradusaga, yatsindwa tukababara cyane. Ariko iyo ibijyanye n’amatora cyangwa guhitamo aho amarushanwa agomba kubera bitanyuze mu kuri ahubwo muri corruption twumva tugambaniwe ( we feel betrayed).
Swardt akomeza avuga yuko imikino igomba kuba imbaraga z’icyiza ku isi, ati ariko amanyanga yakomeje kwigaragaza bitari mu mupra w’amaguru gusa ahubwo no muri tennis, athletics no mu yindi mikino imwe n’imwe bica intege ngo kuko usanga bitanga icyuho cya ruswa.
Ejo tariki 24/02/2016 uwungirije Perezida w’inama y’ubutegetsi ya TI ku rwego rw’isi, Elena Pinlovas, yari hano mu rwanda aho we n’umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Immaculee bahuye n’abanyamakuru bibanda kuri iyo raporo ivuga corruption mu mikino, ngo ariko ikaba yaramunze cyane iy’umupira w’amaguru. Pinlovas, ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya akavuga yuko FERWAFA itivuguruye vuba na bwangu yasenyuka !
Umuyobozi wungirije wa Transparency ku Isi, Elena A Pinlova,yavuze ko hakwiye kurebwa neza niba iyi ruswa idahari mu Rwanda .Ingabire Immaculée ,Umuyobozi wa Transparency International Rwanda yavuze ko ibibera mu mupira w’amaguru mu gihugu byabateye impungenge
Iyo raporo ya TI itunga agatoki bimwe mu bihugu ku isi ivuga yuko birangwa na corruption mu mikino ariko u Rwanda ntabwo ruvugwamo, ariko Ingabire akavuga yuko n’ubwo yaba atari nyinshi cyane bitavuze yuko itaba ihari. Yahakanye yuko itabwa muri yombi ry’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA ryaba rifite aho rihuriye n’iyo raporo ya TI ngo kuko Olivier Mulindahabi yatawe muri yombi mbere yuko iyo raporo ya TI ishyirwa ahagaragara.
Kayumba Casmiry