• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urukiko rw’ikirenga rwemeje yuko ibyo Mbabazi arega Museveni bifite ishingiro

Urukiko rw’ikirenga rwemeje yuko ibyo Mbabazi arega Museveni bifite ishingiro

Editorial 09 Mar 2016 Mu Rwanda

Kuwa mber tariki 07/03/2016 urukiko rwikirenga muri Uganda rwaratenye rwemeza yuko ibyo Amama Mbabazi arega Perezida Museveni na Komisiyo y’Amatora bifite ishingiro, bityo urubanza rukaba rugiye kuburanishwa mu mizi muri uku kwezi guhera uyu munsi.

Kuri iyo tariki ya karindwi nibwo abacamanza muri urwo rukiko rukuru bari batumiye impande zose zirebwa n’icyo kirego Mbabazi aregamo Museveni, ngo barebe niba urubanza rufite ishingiro n’imigendekere yarwo. Mu cyongereza ibyo byitwa Pre-hearing conference.

Abari batumiwe muri iyo pre-hearing harimo ababuranira John Patrick Amama Mbabazi watanze ikirego, Ababuranira Museveni uregwa kimwe na komisiyo y’Amatora ifatwa nk’umufatanyacyaha mu kwiba amajwi. Abandi ni abavoka ba NRM, ishyaka ryatanzeho Museveni kuribera kandida Perezida kimwe n’umushinjacyaha mukuru.

Gen. Mbabazi, wahoze ari umuntu wahafi ya Museveni, mu kirego cye asaba urukiko kwanzura yuko Museveni yatangajwe ko yatsinze amatora kandi ntayo yatsinze ko ahubwo habayeho ubujura bw’amajwi kandi yuko Komisiyo y’amatora yishe amategeko agenga amatora, bityo Museveni akamburwa iyo ntsinzi !

Muri ayo matora ya Perezida wa Repubulika muri Uganda hari abakandida barindwi bahataniraga uwo mwanya ariko batatu bakaba aribo bahabwaga amahirwe menshi. Abo ni Museveni w’ishyaka NRM, Kiiza Besigye wa FDC na Amama Mbabazi wiyamamazaga nk’umukandida wigenga.

Nyuma y’ayo matora EC yatangaje yuko Museveni ariwe watsinze ku majwi 5,971,872 (60.6) akurikiwe na Besigye wabonye amajwi 3,508,687 (35.6 %), Mbabazi abona amajwi 136,519 (1.39 ). Abandi bakandida kuri uwo mwanya nta n’umwe wagejeje amajwi angana na 1 %.

Amategeko muri Uganda ateganya yuko umukandida utemera ibyavuye mu matora atanga ikirego bitarenze iminsi irindwi nyuma y’itangazwa ry’amajwi. Ibi Mbabazi yashoboye kubikora ariko Besigye wabonye amajwi agaragara ntibyamushobokera.
Urwo rubanza urukiko rwemeye kwakira rwatangiye kandi rukurikiranywe n’abantu benshi cyane natwe tukazagenda dukomeza kurubagezaho.

Kayumba Casmiry

2016-03-09
Editorial

IZINDI NKURU

Musanze : Perezida Kagame  yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina Ingagi 19

Musanze : Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina Ingagi 19

Editorial 01 Sep 2017
Polisi yaburijemo ubujura bwa Televiziyo nini enye, inafata bane mu bakekwaho kuziba

Polisi yaburijemo ubujura bwa Televiziyo nini enye, inafata bane mu bakekwaho kuziba

Editorial 04 May 2017
Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa

Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa

Editorial 18 Oct 2019
Tanzania yakuye isomo ku Rwanda

Tanzania yakuye isomo ku Rwanda

Editorial 04 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports FC yatumiye ikipe ya Kenya Police FC mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Rayon Sports FC yatumiye ikipe ya Kenya Police FC mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona y’u Rwanda

Editorial 24 Aug 2022
Komisiyo y’Amatora yakiriye kandidatire ya Dr Frank Habineza
POLITIKI

Komisiyo y’Amatora yakiriye kandidatire ya Dr Frank Habineza

Editorial 12 Jun 2017
Ibitero bikakaye by’Ingabo za Congo FARDC byirukanye mu birindiro umutwe wa FDLR uhungira muri pariki
HIRYA NO HINO

Ibitero bikakaye by’Ingabo za Congo FARDC byirukanye mu birindiro umutwe wa FDLR uhungira muri pariki

Editorial 02 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru