Itsinda rigizwe n’abapolisi 70 berekeje Malakal muri Sudan y’Epfo mu butumwa bw’amahoro aho bagiye gufasha bagenzi babo 170 basanzwe bakorera muri ako gace.
Aba bapolisi bagiye bahawe impanuro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana mu cyumweru gishize, wabasabye ko bagomba gushyira hamwe kandi bagakora ibishoboka byose bagasoza ubutumwa bw’amahoro neza, aho bagomba gukora kinyamwuga kandi bakagaragaza isura nziza y’Igihugu cyacu cy’u Rwanda.
Aba bapolisi bahagurukiye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, bari kumwe n’abasirikare bagiye gusimbura abari basanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’epfo (UNMISS); basezewe na Komanda wa Brigade ya 201, Koloneli Aloys Ngoga Kayumba, wari kumwe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Felix Bahizi Rutagerura uhagarariye ishami rya Polisi rishinzwe ubutumwa bw’amahoro.
Mbere y’uko burira indege, Col Kayumba yabwiye abapolisi n’abasirikare ko bagomba kubaha umuco w’igihugu bagiyemo, aho yagize ati” mugomba kurangwa n’ikinyabupfura ku rwego rwo hejuru kandi ndizera ko nimubyubahiriza muzagaruka mu gihugu cyanyu n’ishema ryinshi”.
Muri Sudan y’Epfo habarirwaga abapolisi b’Abanyarwanda 170, ubu hiyongereyeho abandi 70 byatumye igihugu cy’u Rwanda kigira abapolisi 240 mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo (UNMISS)
RNP