• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Huye: Abanyeshuri 800 bigishijwe ububi bw’icuruzwa ry’abantu

Huye: Abanyeshuri 800 bigishijwe ububi bw’icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 24 Mar 2016 Mu Mahanga

​Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda ibyaha, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye, Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto, kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Werurwe yagiranye inama n’abanyeshuri 800 biga ku kigo cy’amashuri cya Kabutare Technical Secondary School (KTSS), abaganiriza ku bubi bw’icuruzwa ry’abantu, abasaba kwitondera abantu babizeza kubashakira amashuri n’imirimo myiza hanze y’Igihugu, kuko bashobora gusanga babashoye mu icuruzwa ry’abantu.

Yabasobanuriye ko icyo cyaha ugikora akoresha ibinyoma byinshi, yizeza uwo ashaka ibitangaza, bikarangira abaye inzirakarengane, yinjijwe mu bucuruzi bw’abantu. Akaba yaragize ati:”Icuruzwa ry’abantu ryagereranywa n’ubucakara bugezweho, kuko iyo umuntu amaze kugurishwa akoreshwa ibibi bitandukanye birimo gukoreshwa imirimo y’agahato kandi ivunanye, ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bibi byinshi.”

Yakomeje agira ati:”Ababeshywa cyane ni abakobwa, icyo baba bagamije ni ukubashora muri ibyo bikorwa bibi by’urukozasoni no kwishimisha, ibyo bikorwa bakabibakoresha ku gahato. Abandi babakuramo ibice by’imibiri nk’impyiko, imyijima, amaso n’ibindi bakabiha ababikeneye batishoboye.”

Yabwiye aba banyeshuri ko urugamba rwo kurwanya icuruzwa ry’abantu atari urwa Polisi gusa, aho yagize ati:”Ni urugamba rwacu twese kubirwanya. Icyo dusaba rero abo babeshywa, ni ukubimenyesha Polisi, inzego zose, ababyeyi ndetse n’abaturage, hagamijwe kubikumira no kubica burundu.”

Uretse icuruzwa ry’abantu, CSP Muheto yakanguriye abanyeshuri gufata iya mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge, kuko aribyo ntandaro y’ibindi byaha.

Nyuma y’iyo nama, umuyobozi w’iri shuri Christophe Nkusi, yagaragaje ko ibiganiro nk’ibi bifitiye akamaro kanini abanyeshuri, akaba yifuza ko Polisi yajya iza kenshi gutanga ibiganiro nk’ibi muri iki kigo ayobora, kuko bahungukiye byinshi batari bazi. Yashimiye Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye kubera iyi gahunda nziza yo kwigisha urubyiruko ruri mu mashuri kwirinda ibyaha.

Abanyeshuri nabo bashyizeho amatsinda yo kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Clubs), biyemeza ko bagiye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe haba mu mashuri yabo ndetse n’iwabo mu rugo.

RNP

2016-03-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri village urugwiro kuwa gatanu tariki ya 09/12/2016

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri village urugwiro kuwa gatanu tariki ya 09/12/2016

Ubwanditsi 13 Dec 2016
Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira

Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira

RUSHYASHYA 15 Jun 2026
Karongi: Polisi iragira inama abaturage kwirinda kwegera ibyuma bakekako byabaturikana

Karongi: Polisi iragira inama abaturage kwirinda kwegera ibyuma bakekako byabaturikana

Ubwanditsi 16 Feb 2016
Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubwanditsi 07 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda irasaba abakora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda ruswa
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irasaba abakora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda ruswa

Ubwanditsi 14 Apr 2016
Kigali: Umusore yasanzwe mu nzu yapfuye hakekwa ko yiyahuye
ITOHOZA

Kigali: Umusore yasanzwe mu nzu yapfuye hakekwa ko yiyahuye

Ubwanditsi 15 Apr 2017
Mu Gihugu cya Santrafrika ( Centre Afrique), Umupasteri w’Umufaransa yasabye imbabazi ku byo Ubufaransa bwakoze muricyo gihugu..
MULTIMEDIA

Mu Gihugu cya Santrafrika ( Centre Afrique), Umupasteri w’Umufaransa yasabye imbabazi ku byo Ubufaransa bwakoze muricyo gihugu..

Ubwanditsi 07 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru