• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»FDLR yarashe ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda ziri ku mupaka na zo zirabasubiza

FDLR yarashe ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda ziri ku mupaka na zo zirabasubiza

Editorial 29 Mar 2016 Mu Mahanga

Amakuru ava mu baturage bo mu Kagari ka Butaka mu Mudugudu wa Kabingo ho mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, avuga ko mu ma saa sita z’ijoro, bumvishe amasasu menshi ava mu mashyamba ya Congo araswa ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda ziri ku mupaka na zo zirabasubiza.

Umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Mu masaha y’ijoro nka saa sita, twumvishe amasasu menshi tugira ngo twatewe, dusohotse ngo turebe tubona arava mu ishyamba rya Congo ryegeranye n’u Rwanda.”

Ati “Abayobozi baduhumuriza batubwira ko ari umwanzi wari ugerageje gutera ariko asubizwa inyuma.”

Muri uku kurasana kwamaze igihe kigera ku isaha imwe, Kigali Today dukesha iyi nkuru yashoboye kumenya ko hari umurwanyi umwe wa FDLR wahasize ubuzima.

Umunyamakuru washoboye kugera aho barwaniye yaniboneye uwo murambo w’umusirikare wari wambaye imyambaro ya gisirikare ya DR Congo iriho ipeti rya Premier Sergent.

-2540.jpg

Umurambo w’umusirikare wari wambaye imyambaro ya gisirikare ya DR Congo iriho ipeti rya Premier Sergent.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri ako gace zadutangarije ko icyo gitero cyari kigizwe n’inyeshyamba ziri hagati ya 15 na 20, cyakora ngo nticyabashije kwinjira mu Rwanda kuko cyabaye kikigera ku mupaka kigahura n’Ingabo z’u Rwanda ziri ku burinzi, bagatangira kurasana.

Izo nyeshyamba zinjiriye ku gice cy’ibirunga mu migano yo ku gasozi ka Nyiramugwera kari mu Mudugudu wa Kabinga mu Kagari ka Butaka ho mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

Ingabo z’u Rwanda zivuga ko uretse uwo zarashe muri izo nyeshyamba, hari n’abandi bakomeretse ariko bagasubira muri Congo; dore ko n’amaraso yari akigaragara mu nzira baciyemo. Cyakora ku ruhanda rw’Ingabo z’u Rwanda ngo nta wagize icyo aba.

Imirwano ngo yabereye ku mupaka gusa imara isaha ariko izo nyeshyamba zirinda zitsindwa zitabashije kwinjira no muri metero eshatu ku butaka bw’u Rwanda.

Gusa, ngo byagaragaraga ko izo nyeshyamba zari zaje ziteguye kuko zari zifite impamba y’igihe kirekire igizwe ahanini n’ibisuguti n’amandazi.

-2539.jpg

Inyeshyamba za FDLR zari zitwaje impamba n’ibikoresho by’igihe kirekire

Iki gitero cya FDLR ku Ngabo z’u Rwanda gikurikiye ibindi bitero biheruka kugabwa mu mpera za 2012 mu Murenge wa Bugeshi na Cyanzarwe ahitwa Muti.

Umwanditsi wacu

2016-03-29
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Editorial 06 Apr 2023
Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Editorial 07 Feb 2022
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Editorial 25 Feb 2017
Vision 2020,irasiga abanya Bugesera bose bakoresha amazi meza.

Vision 2020,irasiga abanya Bugesera bose bakoresha amazi meza.

Editorial 03 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Depite Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ yongeye kwibasira Perezida Museveni
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Depite Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ yongeye kwibasira Perezida Museveni

Editorial 03 Mar 2018
Muri  FLN ya Sankara, inzara iravuza ubuhuha, hakiyongeraho no gusambanya abana babakobwa kugahato
INKURU NYAMUKURU

Muri  FLN ya Sankara, inzara iravuza ubuhuha, hakiyongeraho no gusambanya abana babakobwa kugahato

Editorial 24 Aug 2018
Leopold Munyakazi arashinjwa urupfu  rwa  Kamagaju Gerturde wari warahungiye iwe yibwira ko azaharokokera
Mu Mahanga

Leopold Munyakazi arashinjwa urupfu rwa Kamagaju Gerturde wari warahungiye iwe yibwira ko azaharokokera

Editorial 11 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru