Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagera kuri 450 bakorera mu mujyi w’akarere ka Muhanga, biyemeje kuba ijisho ry’umutekano aho bari hose, bagira uruhare mu kwicungira umutekano.
Ibi abo bamotari bibumbiye muri Cooperative de Transport de Vélos Moteurs de Muhanga (COTRAVEMOMU) babyiyemeje ku itariki 31 Werurwe mu nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda muri aka karere, ikaba yarabereye mu kagari ka Gahogo.
Umuyobozi wa COTRAVEMOMU, Nshimiyimana Eric yabwiye bagenzi be ati:”Umutekano uri mu gihugu cyacu ni wo utuma dukora uyu mwuga nta nkomyi. Tugomba rero kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.”
Yakomeje agira ati:”Kugira ngo iyi ntego tubashe kuyigeraho tugomba ubwacu kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko, kandi tugaha Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’abantu bagikoze cyangwa abafite imigambi yo kugikora.”
Nshimiyimana yasabye bagenzi be kudakorera ku jisho agira, ati:”Kutubahiriza amategeko y’umwuga wacu biteza impanuka mu muhanda, kandi tujye twibuka ko iyo ibaye idatoranya, naho kuyubahiriza biri mu nyungu zacu n’abandi bakoresha umuhanda.”
Yagize kandi ati:”Polisi y’u Rwanda ntiyabona umupolisi ishyira ahantu hose. Buri wese ku rwego rwe akwiye kugira uruhare mu kwicungira umutekano kuko ari wo musingi w’iterambere rirambye.”
Mu izina rya bagenzi be, Nshimiyimana yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yabagiriye, kandi ayizeza ko ibyo basabwe bazabishyira mu bikorwa.
Mu kiganiro n’abo bamotari, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Claver Kayihura yababwiye, ati:” Bamwe muri bagenzi banyu bajya bafatwa bahetse ibiyobyabwenge nk’urumogi kuri moto zabo, abandi muri bo bakaba bajya bafatwa bahetse abagenzi babifite. Mwe mukwiye kubyirinda kandi mujye muha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.”
Yakomeje ababwira ati:” Igihe mutwaye umugenzi mukwiye kurangwa n’ubushishozi kugira ngo hato mudatwara umuntu ugiye gukora ibyaha cyangwa ufite ibintu bitemewe n’amategeko, kandi igihe mutahuye ko uwo mutwaye ndetse n’undi muntu wese ufite ibintu bitemewe cyangwa ugiye gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko mujye muhita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe.”
IP Kayihura yabwiye abo bamotari ko bakwiye kwirinda gutwara moto ku muvuduko urenze utegetswe, guheka umugenzi urenze umwe, gutwara moto basinze, kuvugira kuri terefone no kwandika ubutumwa bugufi batwaye moto.
Yabasabye gukomeza kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha aho biva bikagera.
RNP